Digiqole ad

Burundi: Kigingi wafungiwe gutera urwenya kuri Perezida Nkurunziza, yarekuwe

 Burundi: Kigingi wafungiwe gutera urwenya kuri Perezida Nkurunziza, yarekuwe

Kigingi yari yigize Perezida Nkurunziza asetsa, yakinaga umupira w’amaguru bamuha ikarita y’umuhondo ya kabiri (biba ikarita itukura) yanga gusohoka mu kibuga akomeza gukina

Update: Amakur mashya ava mu Burundi ni ay’uko umunyarwenya Mugenzi Aubin uzwi cyane nka Kigingi, yarekuwe kuri uyu wa gatanu tariki 1 Mata 2016, nyuma y’iminsi itatu yari ishize atawe muri yombi.

Abo mu muryango we bashimye itangazamakuru ryashakuje kugira ngo uyu mugabo arekurwe.

 

Inkuru ya mbere: Hashize iminsi ine umunyarwenya Alfred Aubin Mugenzi uzwi nka Kigingi atawe muri yombi kubera urwenya yakinnye yigize Perezida Pierre Nkurunziza.

Kigingi yari yigize Perezida Nkurunziza asetsa, yakinaga umupira w'amaguru bamuha ikarita y'umuhondo ya kabiri (biba ikarita itukura) yanga gusohoka mu kibuga akomeza gukina
Kigingi yari yigize Perezida Nkurunziza asetsa, yakinaga umupira w’amaguru bamuha ikarita y’umuhondo ya kabiri (biba ikarita itukura) yanga gusohoka mu kibuga akomeza gukina

Ubwo yari mu Rwanda  mu kwezi kwa Gicurasi 2015, mu Burundi hatangiraga imvururu zitewe n’uko Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko aziyamamariza indi manda ya gatatu, ni nabwo uyu munyarwenya yasetsa abantu.

Umunyarwenya Alfred Aubin Mugenzi uzwi cyane ku izina rya Kigingi yakinnye urwenya uri mu Rwanda ariko mu gihe gito amashusho  yasakaye mu Burundi hose biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Uru rwenya rwamuzaniye muzaniye ibyago yarukinnye ashaka gutebya yerekana Pierre Nkurunziza nk’umuntu wanze kurekura ubutegetsi akiyamamariza manda ya gatatu “atari” yemerewe.

Kigingi mu rwenya rwe yigize Perezida Nkurunziza nk’umukunzi w’umupira w’amaguru, wakinaga yerekwa ikarita y’umuhondo ya kabiri  nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umupira w’amaguru, byagombaga guhinduka umutuku agahita asohoka mu kibuga, ariko we aranga akomeza kwikinira avuga ko we akeneye indi karita ya gatatu.

RFI yanatangaje iyi nkuru ivuga ko ibyo byashakaga kuvuga Perezida Pierre Nkurunzia wanze kurekura ubutegetsi arangije manda ebyiri yemerewe n’itegeko nshinga, agashaka indi manda ya gatatyu nk’umuntu ukomeye.

Kigingi yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa kabiri nyuma y’amezi 10 akinnye urwo rwenya aho yari mu Ntara ya Muramvya yibereye mu bikorwa byo kwamamaza inzoga.

Ubwo imvururu zari zirimbanije umwe mu baririmbyi b’i Burundi yaririmbye indirimbo igira iti: “Urakine n’abo mungana Nkurunziza arabasumba.”

CAllixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ahubwo bari baratinze kugafata aka gahungu rwose. Gukina urwenya karukina ariko gutandukira kakajya no muri politique kagomba kubyishyura. Kanamenye kwanza uko bimaze kugendekera Rusagara na Byabagamba…..

Comments are closed.

en_USEnglish