Savio Nshuti yageze muri U20 y’Amavubi azakina na Uganda kuri uyu wa gatandatu
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Mata 2016, ingimbi z’ikipe y’igihugu Amavubi, zirakira Uganda y’abatarengeje imyaka 20. Nshuti Savio Dominique yasanze bagenzi be. Gusa hari abakinnyi 12 basezerewe kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
Kayiranga Baptiste utoza iyi kipe ababajwe no kuba azahura na Uganda dafite abakinnyi barimo Nsabimana Aimable (Kapiteni wa Marines FC), Idriss Niyitegeka wa Kiyovu Sports, Niyibizi Vedaste wa Sunrise, Rugamba Jean Baptiste wa Vision, Mutuyimana na Djuma ba La Jeuness bari mu bakinnyi 12 basezerewe mu mwiherero kubera ikibazo cyo kutagira ibyangombwa.
Yagize ati: “Twatunguwe kuko twari tumaze ibyumweru bibiri n’igice twitegura uyu mukino, ariko ku bw’amahirwe make, abakinnyi 12 basezerewe kubera ibyangombwa bigaragaza ko barengeje imyaka. Bafashe indangamuntu ziriho imyaka micye, ariko batubwiye ko bafite ibindi byangombwa byemeza ko bayirengeje.”
U20 y’Amavubi yitegura Uganda, harimo amazina azwi muri shampiyona y’u Rwanda nka Itangishaka Blaise (warerewe mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FC Barcelona, ‘ASPAY Academy’), Hategekimana Bonheur wa Kiyovu Sports, Savio Nshuti Dominique, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel ba Rayon Sports.
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’ingimbi (Uganda Hippos) yahagurutse i Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.
Irazana amazina azwi muri Uganda Craines nka Kezironi Kizito wa Vipers, na rutahizamu uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda, Idrissa Lubega umaze gutsinda ibitego 18 mu mikino 17 ya shampiyona.
Umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Mata 2016, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, saa 15h:30.
Amafoto/NGABO/UM– USEKE
NGABO Roben
UM– USEKE.RW
1 Comment
bapeti muzihagarareho nubwobigoye mwigirire icyizere mwegusa ibindi muzabikora ntibazongerekudusuzugura nkubushize
Comments are closed.