Digiqole ad

APR FC vs AS Kigali: umukino w’imihigo kuri Sugira n’umutoza Khanfir

 APR FC vs AS Kigali: umukino w’imihigo kuri Sugira n’umutoza Khanfir

APR FC irakira AS Kigali mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 15 wa Shampiyona, rutahizamu uhagaze neza Sugira Ernest araba ahura na APR FC yamwirukanye, umutoza mushya Nizar Khanfir muri APR FC we araba ashaka intsinzi ya mbere.

Bayisenge araba afite akazi katoroshye ko gufata Sugira
Bayisenge araba afite akazi katoroshye ko gufata Sugira

Nyuma yo kunganya na Marines FC ku Cyumweru, Nizar Khanfir ngo yiteguye gukora impinduka ku buryo ikipe ye iza kubasha gutsinda uyu mukino.

APR FC irakina uyu mukino idafite Ndahinduka Michel kubera ikibazo cy’imvune, Ariko ngo Nizar Khanfir uyitoza, yizeye gutsinda AS Kigali.

Nizar Khanfir ati “Hazagaragara impinduka mu bakinnyi nzakoresha muri uyu mukino. Kandi icyizere cyo gutsinda kirahari. Intego iyo ari ugutwara igikombe, ntiwemera gutakaza imikino ibiri yikurikiranya.”

Sugira Ernest ngo yizeye kwitwara neza ku mukino wa APR FC yamwirukanye.

Sugira aganira n’Umuseke yagize ati: “Ngiye gukina n’ikipe naturutsemo. Ikintera gukanira uyu mukino ni uko nk’uko mubizi, umwaka nabakiniye utagenze neza, baransezereye ni byo, ngomba gukomeza kugaragaza ko ndi rutahizamu mwiza. Ngomba kubikora muri uyu mukino.”

 

Ibyo dukwiriye kumenya mbere y’uyu mukino

Umukino uheruka guhuza impande zombi, banganyije 0-0. Intsinzi ikomeye ni aho APR FC yatsinze 4-1 muri 2009.

Mu mikino 25 iheruka guhuza amakipe yombi, Abanyamujyi batsinzemo itanu, APR FC itsindamo 18, banganya 2.

APR FC irafata umwanya wa mbere niramuka itsinze, cyangwa ifate uwa 2 isimbuye Mukura VS igihe yaba inganyije na AS Kigali mu gihe itsinzwe yaba iya 4.

Sugira Ernest, na Hamdan Bariyanga baraba bahura na APR FC yabirukanye muri 2014.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish