Digiqole ad

Urubyiruko rugomba gukotanira kubaka igihugu kuko nta we rusiganya – F.Ndayisaba

 Urubyiruko rugomba gukotanira kubaka igihugu kuko nta we rusiganya – F.Ndayisaba

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

*Kubaka amahoro mu rubyiruko niyo nzira izafasha Abanyarwanda gukira ibikomere,

*Abanyarwanda barakishishanya, gushakana hagati y’abiciwe n’abo mu miryango yabiciye biracyari ikibazo,

*Hari ubwoba bwo kubivuga, kwishishanya, ariko icyizere kiri mu rubyiruko.

I Kigali harabera inama y’ urubyiruko ku bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inama itegurwa n’umuryango Never Again Rwanda. Ngo iyi nama ni umwanya wo gufasha urubyiruko kwitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka kuko kwibuka harimo gukira ibikomere Abanyarwanda bafite kandi ngo rugatozwa kubaka amahoro kuko ariyo nzira yo gutera imbere no gukira ibikomere.

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Batoni Florance umuyobozi w’ishami ryo kubaka amahoro muri “Never Again Rwanda” yavuze ko iyi nama ari uburyo bwo gufasha urubyiruko kwinjira mu rugendo rwo gukira ibikomere bitandukanye umuntu wese aba afite bitewe n’ibyamuteye ibikomere.

Avuga ko nta mubare uhari w’Abanyarwanda bamaze gukira ibikomere, ariko ngo ikigarara ni uko hari ibikomere byagiye bikira. Bigaragarira mu buryo Abanyarwanda bamaze gutera imbere n’uko basigaye babana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusa ngo ibikomere umuntu ku giti cye aracyabifite bitandukanye n’iby’undi kuko buri Munyarwanda ngo aba afite ibikomere bitewe n’icyamute ibyo bikomere.

Ngo hari abafashwe ku ngufu muri Jenoside bakanduzwa SIDA, abandi babyarana abana n’Interahamwe, abana babyawe n’interamwe muri ubwo buryo ngo na bo bafite icyo gikomere.

Yavuze ko abana babuze ababyeyi, abaterwa ipfunwe n’uko ababyeyi babo bishoye mu bwicanyi ngo bose baba bafite ibikomere bitandukanye, ariko ngo inzira yo kubikira ni ibiganiro kandi bishingiye ku mahoro.

Avuga iyi nama ari bumwe mu buryo uyu muryango Never Again Rwanda ukoresha mu bikorwa byo kwigisha Abanyarwanda bahereye mu rubyiruko ubutumwa bwo kubaka amahoro no gukira ibikomere kugira ngo bazabashe kugera ku bumwe n’ubwiyunge baramaze gukira ibikomere.

Avuga ko hari ibintu bigikomerekeje Abanyarwanda, ariko ngo kubigisha binyuze mu matsinda ni byo bizaba umuti urambye.

Ati: “Abantu baracyakomeretse kandi ujya gusanga hari ibintu bikidukomerekeje tudashobora kuvuga mu buzima busanzwe. Ibintu bijyanye n’uburyo abantu bashobora gushakana twasanze ari ibintu abantu bagikomeyeho cyane cyangwa se kuvuga ngo urahuza abantu  imiryango yacitse ku icumu n’imiryango yavuyemo abicanyi.

Usanga ari ibintu abantu baracyafite ubwoba, abantu baracyafite urwicyekwe buri muntu areba undi akumva aramwishisha, turimo rero gushaka uburyo dushobora gushyiraho ‘Space’ (Urubuga) rushobora gutuma abantu bashobora kugira ibiganiro.”

 

Urubyiruko rugomba gukotanira kubaka igihugu…

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasabye urubyiruko guharanira gukira ibikomere kuko ngo intambwe ya mbere yo gukira ari ukubishaka kandi ngo iyo biharaniwe bigerwaho.

Yasabye kandi urubyiruko gukoresha imbaraga z’umubiri n’izubwenge rufite mu kurinda ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, no kubaka amahoro no kubaka igihugu kuko ngo nta wundi wo kucyubaka.

Ati: “Dukomeze dukotanire kubaka igihugu cyacu nta we tugisiganya. Mwebwe urubyiruko mwabonye igihugu bakuru banyu bagize igihe cyo kukibura muramenye ntihazagire ikibarangaza ngo twongere gutakaza igihugu tukibure na rimwe.”

Yasabye urubyiruko kubaka amahoro no kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo bibuze igihugu cyasubira inyuma habi, aho cyavuye kandi rumaze kugera ahantu hashimishije.

Ati: “Kuko umunsi twabitakaza twakwibura, n’ibyo twagezeho twakongera tukabibura kuko byasenyuka nk’uko byari byarasenyutse. Ntidushobora rero kwemera gusubira inyuma twageze kure kubi twageze mu ndiba y’umwobo muremure ushoboka, Abanyarwanda tumaze imyaka 22  tuzamuka tuva kure kandi aho tugeze harashimishije, Abanyarwanda turahishimiye.”

Yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama kuzaba imbuto nziza zizafasha Abanyarwanda kugera ku byiza.

Ati: “Twizera ko muzaba imbuto nziza  muzaba imbuto zera ubumwe bw’Abanyarwanda, muzabe imbuto zihembera ubumwe bw’Abanyarwanda, muzabe imbuto nziza zera amahoro mu Banyarwanda.”

Abitabiriye iyi nama na bo bavuga ko iyi nama yabafashije kwaguka mu mutwe kandi ngo bamenye ko gukira ibikomere ari ikintu gishoboka.

Harerimana Elias umwe mu bitabiriye iyi nama yatubwiye ko iyi nama izatuma urubyiruko rwunguka mu mutwe imitekerereze yarwo ibashe kwaguka.

BATONI Frolance avuga ko hari ikize cy’u Rwanda rw’ejo hazaza kuko urubyiruko rw’ubu rurimo gutozwa gutekereza byimbitse no gukemura ibibazo babinyujije mu nzira y’amahoro.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ibyo Ndayisaba avuga nibyo gusa kurwubaka kuburyo burambye nuko ababyeyi bagomba kwereka urwo rubryiruko urugero rwiza birinda bareka guheza abandi banyarwanda kuko twese turi bene kanyarwanda. “De gré ou de force” aya mateka yatangiye kuva 1959 tugomba kuyasezerera burundu.

    • JYEWE HARI IBINTU 2 MPORA NSHIMIRA UWITEKA WATUREMYE;
      1. JYEWE NASANZE MU MIRYANGO YACU TUVANGAVANZE KU BURYO IBY’AMOKO MBIFATA NKO KUVUGA “IBISHITANI”. (NB: Byaranshimishije kuko maze kubona ko hanze aha turi benshi)
      2. NASANZE NTA KIMENYETSO SIMUSIGA UMUNYARWANDA ASHOBORA GUHERAHO YEREKANA ICYO ARI CYO. WAPI, WAPI!!! (NB: ikimenyi-menyi ubu, hari abantu bagenda bamenya buhoro buhoro ko ‘babeshywe’ ibyo bari byo!)

  • Tugomba kwamagana ababyeyi b’abahutu cyangwa b’abatutsi babuza abana babo bakundanye gushyingiranwa ngo ni uko badahuje ubwoko.

    Birababaje rwose kubona Umusore w’Umuhutu wikundaniye n’Umukobwa w’Umututsikazi cyangwa Umusore w’Umututsi wikundaniye n’Umukobwa w’Umuhutukazi, mu gihe biyemeje gushyingiranwa/kurushinga, ababyeyi babo bakabyitambikamo,bagahaguruka bakavuza induru ngo ntibishoboka ko abo bana bashyingiranwa ngo kuko badahuje ubwoko, ngo ni amahano, ngo ni inzigo, n’andi magambo ntazi….

    Ababyeyi nk’abo bari bakwiye kujya bafatirwa ibihano bikakaye, ndetse byaba ngombwa bagahabwa akato, kuko babangamira bikomeye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda twese twiyemeje gukurikira.

  • @Rimiza rwose uritetera. Hagize umuntu udasobanutse ujya gusaba umugeni muri bariya bayobozi bakuru birirwa bigisha ubumwe n’ubwiyunge, wareba uko bimugendekera. Ntiyamenya ikimukubise wa mugani w’imvugo igezweho. Jye mba mfite amatsiko yo kumenya niba ibyo bigisha bariya bana micro z’abanyamakuru zihari, ari na byo baba bigishije iyo itangazamakuru ritaratumizwa. Bamwe mu babaye urubyiruko rwa AERG bakubwira zimwe mu nyigisho bagiye bahabwa na bariya basaza ukumva umusatsi ukorosotseho. Ariko ababikora bajye bamenya ko abana nta banga bagira, kandi n’ubusanzwe ibanga ni irya babiri gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish