Digiqole ad

AFC Leopards yo muri Kenya yiyongereye ku makipe ashaka Sugira Ernest

 AFC Leopards yo muri Kenya yiyongereye ku makipe ashaka Sugira Ernest

Sugira Ernest arifuzwa n’ikipe ya AFC Leopards

Umutoza wa AFC Leopards yo muri Kenya yatangaje ko ashaka Rutahizamu mushya, mu bo yifuza harimo na Sugira Ernest wa AS Kigali. Sugira amaze gutsinda ibitego 29 mu mikino 64 yakiniye ikipe ye, yakinnye muri AS Muhanga yitwara neza, ajya muri APR FC, ubu ni rutahizamu uhetse Amavubi amaze kuyatsindira ibitego umunani kuva mu 2013 atangira guhamagarwa.

Sugira Ernest arifuzwa n'ikipe ya AFC Leopards
Sugira Ernest arifuzwa n’ikipe ya AFC Leopards

Sugira Ernest yamaze gutangaza ko azasohoka mu Rwanda mu mpeshyi y’uyu mwaka. Amakipe atandukanye yo mu karere akomeje gutangaza ko yifuza uyu rutahizamu w’imyaka 26.

Nyuma ya AS Vita Club yo muri DR Congo itozwa na Florent Ibenge wanamwegereye ngo baganire, na Gor Mahia yo muri Kenya, ubu hiyongereyeho na AFC Leopards.

AFC Leopards ubu itozwa na Yvan Jacky Minaert wahoze muri Rayon Sports, ngo ifite ikibazo cya ba rutahizamu.

Yvan Jacky Minaert yagize ati “Dukeneye abandi ba rutahizamu. Ntabwo turimo gutsinda ibitego nk’uko mbishaka. Aswani (umwe muri ba rutahizamu ba AFC Leopards) atsinda rimwe na rimwe, kandi ahusha ibitego byinshi. Ntabeshye mbona nkeneye ba rutahizamu nka batatu bandi.”

Abajijwe niba mu mazina yifuza harimo Ernest Sugira, yasubije ati: “Nta kipe itifuza rutahizamu mwiza cyane kandi ndashaka gutwara igikombe, biransaba kugira abakinnyi beza kurusha abandi.”

Sugira Ernest yavutse tariki 27 Werurwe 1991. Ruhago yayitangiriye mu ikipe ya Muhanga FC, ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2013, bituma mu mwaka wakurikiyeho, ahita yerekeza muri APR FC. Muri APR FC byaramugoye, ntiyahagirira ibihe byiza.

Nta mwaka yamaze muri APR FC, kuko  tariki 4 Nzeli 2014 yahise asinyira AS Kigali. Yitwaye neza muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, kuko amaze kuyitsindira ibitego 29 mu mikino 64.

Mu ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest yahamagawe bwa mbere muri 2013,  ubwo u Rwanda rwiteguraga gukina na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014.

Igitego cya mbere mu mwenda w’Amavubi, yagitsinze muri Kamena 2015, i Maputo ubwo u Rwanda rwatsindaga Mozambique 1-0. Uyu rutahizamu, amaze gukinira Amavubi imikino 13 atsinda ibitego umunani (8).

Sugira amaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 13
Sugira amaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 13

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu musore yarakwiriye kubanza kugeragezwa i buriya(Europe). Amahirwe ye rwose ikipe ye ibimufashemo kuko nayo yahungukira, naho Ubundi kuguma mukirere biradindiza.

Comments are closed.

en_USEnglish