Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, yavuze ko guhera tariki ya 08/04/2016 Trraffic Police yasabye abifuza Service zose zirebana n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) ko bashobora kuzisaba banyuze ku rubuga rwa rwa Internet www.irembo.gov.rw . Ushaka izo service akoresha telefone igendanwa, akandika *909# akohereza. Nyuma akurikiza amabwiriza ahabwa […]Irambuye
*Ku bwo kuzirikana igihango cy’ubushuti yarokoye abana batatu b’abakobwa *Yatewe ibitero birenga umunani saa munani z’ijoro, bamusenyera bashaka abo yahishe *Babiri muri bo amaze kubashyingira undi aritegura kujya kwiga muri kaminuza 2016/17 *Yabahishe mu cyumba ibitero bitabashaga kugeramo kubera Imana. Kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, abari inshuti za […]Irambuye
Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo (Brazzaville) kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2016, yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu. Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahaba. Ambaderi w’u Rwanda Dr Jean Baptiste […]Irambuye
Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile/Malakal, abasirikare ba batayo ya kabiri y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa RwandaFPU1, bose hamwe 800, inshuti z’u Rwanda zikora muri UNMISS, mu miryango itegamiye kuri Leta, tariki ya 7 Mata baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 bifite […]Irambuye
Ihuriro ry’urubiruko rw’i Burayi rurwanya Jenocide n’ivangura mu Bufaransa, mu Budage n’ahandi ku Isi, bari mu Rwanda kugira ngo bamenyere neza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bive mu kubyumva gusa. Uru rubyiruko rwibumbiye mu ihuriro EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) bavuga ko baje mu Rwanda kugira ngo bimenyere ibyaranze Jenocide yakorewe Abatutsi, ngo kuba baturuka […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Tanzania Dr Joseph Pombe Magufuli n’abagore babo batangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, Dr Bizimana Jean Damascene Ukuriye Komisiyo yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro cye ku buryo ingengabitekerezo y’urwango yabyaye Jenoside mu 1994, yatunze agatoki U […]Irambuye
Mu mukino wari utegerejwe na benshi, ikipe ya APR FC ibashije gutsinda AS Kigali ibitego 3-1 by’agateganyo ifashe umwanya wa mbere. APR FC yayoboye igice cya mbere, ibona igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa gatatu w’umukino, gitsinzwe na Iranzi Jean Claude acenze ba myugariro ba AS Kigali babiri (Bishira Latif na Kayumba Soter). Icya […]Irambuye
*Mu bugenzacyaha yemeye ko mu 1994 yabaye Bourgmestre wa Nyakizu ndetse ko kuri Paruwasi ya Cyahinda hiciwe Abatutsi benshi, *Yari yavuze ko niba Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza, nta kintu gifatika bumufitiho ko bwakomeza iperereza ‘bukamureka’, *Yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Umucamanza yanzuye ko Ntaganzwa Ladislas uheruka koherezwa mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Congo […]Irambuye
Jacques Tuyisenge, aranyomoza amakuru yatangajwe na Televiziyo yo muri Kenya, ivuga ko yahawe ibindi byumweru bibiri ari hanze y’ikibuga kubera imvune. Tuyisenge yakinnye umukino we wa mbere mu mpera z’icyumweru gishize, atanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Enoch Agwanda, anatsinda igitego cye cya mbere muri shampiyona ya Kenya. Nyuma yo gusimburwa ku munota wa 74 […]Irambuye
*Asoza itorero ry’abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali, Kagame yanenze abayobozi bafata iby’abaturage bakabigira ibyabo, *Kurushaho kwegera Abaturage,…Intumwa za rubanda zivuga ko ari wo muti w’ibibazo byakirizwa Umukuru w’Igihugu iyo yamanutse mu baturage, *Perezida wa Sena avuga ko abavuye munsi y’umurongo w’ubukene bashoboraga kuba benshi iyo hatabaho uburiganya muri gahunda zo kuzamura abaturage, *Presidente w’Inteko ati […]Irambuye