Digiqole ad

Min. Nsengimana yasabye abayobozi bashya b’urubyiruko kuzana imbaraga nshya

 Min. Nsengimana yasabye abayobozi bashya b’urubyiruko kuzana imbaraga nshya

Minisitiri Nsengimana asaba iyi komite nshya gukorana imbaraga mu gufasha urubyiruko kugera ku iterambere

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, ni ubwe wayobozi umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko icyuye igihe na komite nshya. Uyu muhango wabaye kuri uyu mbere tariki 04 Mata 2016, Minisitiri Nsengimana akaba yasabye abayobozi bashya kuzana imbaraga nshya mu kuyobora urubyiruko.

Minisitiri Nsengimana asaba iyi komite nshya gukorana imbaraga mu gufasha urubyiruko kugera ku iterambere
Minisitiri Nsengimana asaba iyi komite nshya gukorana imbaraga mu gufasha urubyiruko kugera ku iterambere

Komite nshya yahise irahirira imirimo mishya; uko ari abantu icyenda bakurikiranaga mu kurahira. Ku ikubitiro harahiye Umuhuzabikorwa mushya, Uwanyirigira Clarisse, umwungirije n’Umunyamabanga wa Komite.

Shyerezo Norbert wari Umuhuzabikorwa wa Komite nyobozi icyuye igihe,  yagiriye inama abamusimbuye yo gukora cyane. Yababwiye ko guhagararira urubyiruko bisaba kurukunda no kurutega amatwi no kuruvugira ibyo rwifuza.

Yagize ati: “Si inshingano zikomeye, ariko bisaba ubushake n’ubwitange, ibindi byose biza byunganira. Icyo usabwa ni ukujya aho urubyiruko ruri ukaganira na rwo ukarutega amatwi ubundi ukarubera umuvugizi.”

Uwanyirigira Clarisse, Umuhuzabikorwa uyoboye komite nshya, yijeje Minisitiri w’Urubyiruko ko afatanyije na komite yose bazaharanira kuzuza inshingano bahawe bakorera hamwe kandi ku gihe.

Yagize ati: “Tuzaharanira gukorera hamwe kandi ku gihe bityo tubashe kuzuza inshingano zacu. Kugira ngo tubigereho neza tuzasaba ubufatanye bw’abantu b’inzego zose.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yatanze icyemezo cy’ishimwe kuri Komite icyuye igihe anabashimira imbaraga bakoresheje mu myaka itanu ishize.

Yabwiye komite icyuye igihe ko badashoje imirimo yabo nk’uko bivugwa ko ahubwo bakiri imbaraga z’igihugu, yakoresheje ijambo ry’icyongereza (Reserve force) bivuga ngo Inkeragutabara. Abasaba gukomeza gutanga inama kuri komite nshya.

Kuri Komite nshya Minisitiri Philbert Nsengimana yagize atti: “Mudusanze turi umuryango ufite intego; ni byiza ko imbaraga zanyu muzikoresha mufatanya natwe kuri izo ntego tugafashanya mu guteza imbere urubyiruko.”

Yasabye iyi komite kuzana ibitekerezo bishya, abashishikariza no guhanga ibishya, bakabihuriza hamwe bigatanga umusaruro.

Yabagiriye inama yo kugira indangagaciro, umusaruro, gukoresha imbaraga ibintu bitanga umusaruro, ubunyangamugayo n’uburyo bunoze.

Ati “Ukoze muri ubu buryo nta kabuza aba indashyikirwa.”

Minisitiri yasabye abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu guhuza imyirondoro yose y’abahagarariye urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu ku buryo ukeneye nimero ya telefoni y’umuntu uhagarariye urubyiruko aho ari ho hose yayihona ku mbuga nkomatanyamakuru.

Nsengimana  yasabye abahagarariye urubyiruko kurukangurira kwigira no guharanira kwizigama, anasaba ko hazigwa uburyo bwo gushyiraho SACCO y’urubyiruko ikazaba ikigo kinini kizafasha urubyiruko kwiteza imbere.

Komite nyobozi y’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yatowe tariki ya 04 Werurwe 2016.

Shyerezo Norbert irashyikiriza Uwanyirigira Clarisse ububasha nk'umuyobozi wa komite nshya
Shyerezo Norbert irashyikiriza Uwanyirigira Clarisse ububasha nk’umuyobozi wa komite nshya
Komite icyuye igihe yahawe icyemezo cy'ishimwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'ikoranabuhanga (MYICT)
Komite icyuye igihe yahawe icyemezo cy’ishimwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT)
Abahuzabikorwa bose b'Inama y'igihugu y'urubyiruko mu turere bo muri manda irangiye nabo bashimiwe
Abahuzabikorwa bose b’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu turere bo muri manda irangiye nabo bashimiwe
Komite icyuye igihe n'iyatowe hamwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana mu ifoto y'urwibutso
Komite icyuye igihe n’iyatowe hamwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana mu ifoto y’urwibutso

NYC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish