Patient Bizimana ngo yahombye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda
Nyuma y’igitaramo cya Patient Bizimana umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo ziramya Imana (Gospel) cyitabiriwe n’abantu batari bake aho cyarimo n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo Pst. Solly Mahlangu, Bizimana avuga ko mu mafaranga yinjije haragagayemo igihombo cya Miliyoni isaga icumi y’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Bizimana yadutangarije ko mu gitaramo cye, amafaranga agera kuri miliyoni 10 yaburiwe irengero (yibwe). Yavuze ko bakiri mu iperereza ngo bamenye ababikoze, kandi bazahanwe.
Yagize ati “Ntabwo nshaka kujya mu bisobanuro byinshi kuri ibyo, gusa isura mfite kugeza ubu ni uko igitaramo cyanjye cyagenze neza, kandi abakunzi b’indirimbo zanjye na Gospel muri rusange baranezerewe, ni cyo kintu cyanshimishije kurusha ibindi.”
Igitaramo cya Patient Bizimana ni cyo gitaramo cyamutwaye amafaranga menshi ngo cyakubye inshuro nyinshi ingengo y’imari yakoreshaga mu bitaramo byahise, bitewe n’uko abo bafatanyije muri cyo gitaramo baturutse muri Afurika y’Epfo yabishyuriye aho kurara, kurya, ticket y’indege n’ibindi, bose uko baje ari 15.
Patient Bizimana yashimiye abakunzi ba Gospel avuga ko ngo yishimye cyane ku gitaramo cyabaye kuri Pasika, kandi avuga ko bakoze kukitabira.
Yavuze ko ubu ameze neza ngo n’ibintu ateganya gukora ni byinshi. Bizimana ngo akeneye inkunga y’amasengesho n’inama zabo kugira ngo ibintu Imana yabahamagariye gukora bazabikore mu bushake bwayo uko ibyifuza.
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, Patient Bizimana yanditse kuri Facebook ko “Hari ibihe bigera abantu bakagutenguha bakaguca intege, ariko ibyo bihe nibyo uba ugomba kwiyibutsa ko ugomba kwizera ibitekerezo n’imyumvire yawe, ubuzima bwawe ukabwerekeza mu kwigirira icyizere.
Buri hurizo rifite umuti kandi buri kibazo gifite igisubizo, kuba udafite ibisubizo uyu munsi ntibivuga ko utazabibona. Igeragezwa ry’uyu munsi ni ryo rizatuma utera indi ntambwe yisumbuyeho ejo hazaza. Imana izaca inzira.”
Kuri ibyo yanditse kuri Facebook, Umuseke wamubajije impamvu yabyo niba bifitanye isano n’ibyamubayeho, avuga ko ari byo.
Mu gitaramo cya Bizimana, amakuru agera ku Umuseke ni uko abantu bitabiriye bagera kuri 3000, ariko mu kubara ama Ticket yagurishijwe basanze haragurishijwe agera ku 1000 gusa. Ama ticket yagurishijwe ni amahimbano nk’uko na Patient Bizimana na we ubwe abyivugira.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Mwene data patient ihangane ariko iyo ubigumana ntibize mu itangazamakuru kuko nubundi nibaza ko icyo wabikoreraga ari gutanga ubutumwa mu ndirimbo kandi bwaratambutse…niba warashoboye kwishyura aho waririmbiye ukakira nabo bashyitsi inyungu yireke kuko nubundi atariyo wahamagariwe. Abo bajura bo bazabibazwa
Imana iguhe umugisha
patient ihangane kuko kwihangana bitera kunesha kdi mu ijuru hari Imana itabara,humura haracyariho ibyiringiro.
Ariko aba ba escrocs ko bamaze kuba benshi ?
Reka tujye mu mibare: Dufate ko muri icyo gitaramo cyawe abantu binjiriraga kuti frw 5,000 (average), hakaba harinjiye abantu 3,000 nk’uko ubyivugira; ni ukuvuga ko hagombaga kuvamo frw 15,000,000.
Uravuga ko wakuye South Africa abantu 15, ticket z’indege muri rwandair ni 5,000,000 (ni ukuvuga $ 450 buri wese); kubacumbikira no kubagaburira (dufate iminsi 4: umwe wo kuza, umwe wo gusubirayo, 2 yo kwitegura no kuririmba) yagera kuri 2,000,000 (tubaze ko wambacumbikeye kuri $50/jour/person, bakarya 5,000 frw/jour/person); Hanyuma gukodesha aho ukorera igitaramo, ibyuma, umuriro, deplacement, abagukorera service, umutekano, abanyamakuru, communication, guhemba abo mufatanije muri organization n’utundi tuntu dutandukanye dukenerwa…. nabyo ntibishobora kujya munsi ya 3,000,000. None se ko ureba bihura neza na 10,000,0000 kandi ubwo sinabariyemo ayo wishyuye bariya bantu bo muri South Africa kuko sinibwira ko baje gukorera ubuntu(wenda dufate ko wabishyuye bose uko ari 5,000,0000 ahwanye na $6,500 cg se $ 400 kuri buri wese);
None se Bizima, ayo uvuga bayakwibye avuye he kandi ubona expenses ubwazo zigera muri frw 15,000,000. Ubu kandi nabwo nabaze ku biciro biri conservative; keretse wenda uvuze ko ticket yo kwinjira yari frw 10,000 (ndabona n’umunyamakuru yirinze gucukumbura ngo abitangaze) bwo byakumvikana, kandi rero byanasaba ko usobanura neza aho wavanye uwo mubare wa 3,000 w’abijiye urimo uvuga cyane ko kuri pasika hadakunze kuboneka abantu benshi baza mu bitaramo.
Ahubwo vuga uti nabaze nabi ndahomba, naho witeza abo mwakoranye urubwa. Nizere ko ahubwo atari loan ya bank wari wafase ubu ukaba urimo uteza ubwega, cg ejo bundi tuzumve nawe uri mabuso nka Sandra Teta
Nimuve mu bw’escroc, mukoreshe ubwenge bwanyu n’amaboko yanyu, frw yo rwose azaboneka kuko arahari ntaho aba yagiye.
Teta we ninde wakubwiye ko igitaramo binjiriye 5000 gusa? ninde wakubwiye ko ticket ya afurika y’epfo ari 5.000.000?ninde wakubwiye ko Intebe yazikodesheje atazizi umubare?wowe urimo urayobya uburari AHUBWO URI UMWE MU BAKEKWA
Nanjye ibyo Teta avuga ndumva harimo ukuri, ticket yo kuva/kujya South Africa ubundi ni 500 USD ku muntu, ubwo abantu avuga 15 yatumiye bishyuriwe 7 500 USD ahwanye na 5 700 000. Nanjye nari muri kiriya gitarmo, ariko ntabwo abantu 3 000 bageraga, ticket yari 5 000 ariko harimo n’iza 10 000 hamwe na 20 000 za VIP, ariko VIP bari bake cyane pe, imbere hari ameza yabo make kuburyo washoboraga no kubabara. Mwe mwumva abantu 3 000 mukagirango si benshi, uwababona mu gitaramo cye keretse ari usengera abantu bagakira indwara, ariko aba bahanzi bandi baririmba amasaha 3 nabwo umuriro ugenda ukamara igihe ntibanacane generateur ntabwo yababona.
Niyihangane, uhombye arabyimenyera, buriya ubutaha ntazongera kwipassa muremure, niba kandi yumva ari confident niyegere CID atange ikirego.
Nkunda abantu bakoresha imibare cyane. Iyo ubara amafranga werekana imibare, ntabwo ari umwuka gusa!!
Huum, 3,000 by’abantu wabikura he ? bitumye nshakisha amakuru y’icyo gitaramo cywe, nk’uko bigaragara kuri iyi link ahubwo n’igihumbi sinzi ko kigeramo kuko ndabona igice cya sall kirimo intebe n’ameza yicaraho abantu 6, inyuma naho igice kimwe kirimo ibyuma.
Abantu 3,000 baba ari benshi cyanae, kugirango ubyumve neza: ishule rimwe rya primaire riba ririmo amabana 60, ni ukuvuga ko bariya bantu mbona muri salle bakenera rooms 50 kandi biragaragara ko rwo batanuzura na 30. Bus ya coaster imwe itwara abantu 30, byasaba bus 100 ngo aba bantu bose baona uko bagenda, nyamara urabona ko na bus 50 batazuzura.
Biragaragara ko ahubwo igihombo wakigize utaranatangira igitaramo kuko abari bahari baravuga ko umuriro wabuze iminota 30 yose, none se ubwo wabuze ayo kugura mazout, nta generator se wari wakodesheje ?! Muzajye mubehsya abahinde kabisa.
Link: ns2.yegosites.com/articles/show/EntertainmentNews/patient-bizimana-yakoze-igitaramo-cy-amateka-yatumiyemo-icya-68229.html
Haahha IBIHUMBI BITATU baba bajya kungana n’abajya muri Petit stade Amahoro. Ririya hema ry’i Gikondo iyo ririmo abantu bangana gutyo biba bimeze gute? Cyakora rwose niba haraje abarenga 1000 ni ibintu byaba bishimishije cyane rwose kuko abababona atari benshi.
Comments are closed.