Digiqole ad

Magufuli na Perezida Kagame bazafungura ibiro by’Umupaka wa Rusumo

 Magufuli na Perezida Kagame bazafungura ibiro by’Umupaka wa Rusumo

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka muri Tanzania yakiriwe nk’umushyitsi ukomeye cyane na Perezida Pombe Magufuli

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Mata azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho biteganyijwe ko azanitabira umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka muri Tanzania yakiriwe nk'umushyitsi ukomeye cyane na Perezida Pombe Magufuli
Perezida Paul Kagame ubwo aheruka muri Tanzania yakiriwe nk’umushyitsi ukomeye cyane na Perezida Pombe Magufuli

Muri uru ruzinduko, Perezida Pombe John Joseph Magufuli azitabira gufungura inyubako irimo ibiro bikorerwamo n’inzego z’abinjira n’abasohoka ibihugu byombi bisangiye (One Stop Border Post) haba hakurya Tanzania no mu Rwanda.

Iki gikorwa kizaba kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mata 2016 ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania. Nyuma y’icyo gikorwa hazaba kuganira n’abanyamakuru ibiganiro bizabera kuri Muhazi.

Biteganyijwe ko kuwa 7 Mata 2016, Magufuli n’umugore we na Perezida Kagame na Mme Jeanette Kagame; bazaba bari kumwe mu gucana urumuri rw’icyizere, gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, mu rugendo rwo Kwibuka no mu ijoro ryo Kwibuka kuri Stade Amahoro.

Perezida Magufuli wasimbuye Dr Jakaya Kikwete ku mwanya wa Perezida muri Tanzania, mu bikorwa bye byo kwiyamamaza yakunze kugaruka ku mpinduramatwara mu bukungu, aho yasezeranyije kubana neza n’ibihugu aturanye na byo.

Akimara kujya ku butegetsi, byakunze kuvugwa ko yigana imiyoborere ya Perezida Kagame, nk’uko byinshi mu binyamakuru byagiye bibivuga bibihereye ku bikorwa by’umuganda yazanye mu gihugu cye, ndetse na we ubwe akamanuka agatanga urugero.

Izindi mpinduka bakunze kuvuga ko yiganye ku Rwanda ni ukugabanya cyane amafaranga yatangwaga mu minsi mikuru imwe n’imwe aho yagiye ayakuraho, ubundi akanamanuka akajya hasi kureba uko ibigo bya Leta biyobowe ndetse abayobozi badakora neza agasiga bavuyeho.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi bakuru b’igihugu 300 bari bateraniye i Gabiro mu kigo cya Gisirikare, mu kwezi kwa Gashyantare kurangira muri uyu mwaka wa 2016, yagarutse cyane kuri politiki ya Perezida Magufuli yo kugabanya amafaranga agenda mu ngendo (mission) z’abayobozi bakuru, avuga ko abishyigikiye.

Perezida Kagame avuga ku byo guca burundu urwo rujya n’uruza rw’Abaminisitiri n’abandi bayobozi bajya mu ngendo ahanini zidafitiye inyungu itaziguye igihugu, yagize ati “Magufuli yandushije ubugabo ashyira mu bikorwa iki cyemezo mbere, nihanganye kenshi ariko aho bigeze ibintu bimaze gukwama, abo bishimisha n’abo bidashimisha, Alhamdulillah.”

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ni byiza nizereko tutazongera kubizambya.

    • @ Kabasare

      Niba wari mu babizambije mbere cyangwa ukaba wari ufite umugambi wo kubizambya, nibyiza ko ufashe icyemezo cya kigabo!!!

  • Ni byiza ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya utangiye kuba mwiza. Tugomba kubana nk’abaturanyi, tukumvikana, tugashyikirana,tukaganira, tugaseka, tukanaterana inkunga mu byo dushoboye.

    Nta cyiza nko kugira umuturanyi mwiza. Perezida John MAGUFURI ni umuntu mwiza, uzi ubwenge kandi ukunda abaturage be, akaba ari n’umugabo w’inyangamugayo, umugabo ukoresha ukuri kandi ushyira mu gaciro. Muri make, ni Umutegetsi/Umuyobozi nyawe kandi ubikwiye. Kuba rero aje mu ruzinduko mu Rwanda, biragaragaza isura nziza iranga umubano utangiye kuba ntamakemwa hagati y’ibihugu byombi nyuma y’aho asimburiye mugenzi we KIKWETE ku butegetsi.

    Twizere ko nta kizasubira guhungabanya uwo mubano mwiza. Twese rero dushishikazwe no kubaka ubumwe n’iterambere ry’abaturage bo muri East African Community, amakimbirane tuyamaganire kure, kandi twimakaze ibiganiro byubaka mu gukemura ibibazo ibyo aribyo byose.

    • Njyewe ndizerako mubyo bazaganira harimo no kumwumvishako mu gihugu icyaricyo cyose nta kamara ubaho.

      • @ Baziruwiha

        Hahahaaa!

        Ninde ugomba kubyumvisha undi muri aba bayobozi babiri? Ninde se wavuze ko hari kamara ubaho mu gihugu?

        naho ubundi ubanza abantu bamwe bizagera muri 2017 aho tuzongera tugatora President Kagame imitima yarabaturikanye cyangwa intuntu yarabishe… Inama nagira abantu nka Baziruwiha ni ukubyikuramo kuko bibavinira ubusa kandi ntacyo babikoraho uretse gusakuzaaaa….

        • @Kalisa, nagukangulira kumva ijambo prezida yavuze kubunani.Uzasobanukirwa byinshi.

          • @ Matabaro

            Urakoze ariko iryo jambo nararyumvise kandi inshuro irenze imwe. Ikibazo ni uko ntazi niba ibyo numvisemo aribyo nawe wumvise kandi ushaka ko numva!

          • @ Matabaro: Vuga icyo ushaka kuvuga naho iryo jambo twararyumvise! Perezida Kagame kandi kumubeshyera ibyo atavuze birabagora cyane kuko avuga ibyo agomba kuvuga! Shakira ahandi !

  • YEGO YE REKA TUREBE

  • mimi mtoto wa mzee ninasema eti hili ni jambo la kushukuru. Raisi wa Jamhuri ya nchi ya Tanzania na Raisi wa Rwanda watiye tena nguvu zilizokuwepo ili wanainchi wa Rwanda na wa Tanzania wajisikiye tena kama wa ndugu.

    MUNGU ABARIKI AFRIKA…

  • nubundi ntacyo urwanda rupfa na TZD usibye uriya muswa wavuyeho washakaga kuzana mama wararaye.

    • Nangwa nuwo muswa uvuga we ntabwo yashatse gutegeka igihugu cye imyaka 34.Yarangije manda ye ategurira umusimbura ibiroro maze bahererekanya ubutegetsi maze yisubirira mu buzima busanzwe, ntabwoba nabuke bwuko ashobora kuzajyanwa mu nkiko nkabamwe.

      • Umva vuga make, ubu se ushatse kuvuga iki? nta munoza itonde ubwo bwoba uvuga ushobora kuba ari wowe bushobora kuzica, umva n’abakoze jenoside nabonye mwarashize ubwoba uwo wibaza ko azajyanwa mu nkiko aba byifuza muzategereza amaso ahere mu kirere, inzika mufite ntacyo zizabamarira, harya ubwo muracyababajwe nuko yababangamiye mu mugambi wanyu wo kumaraho abatutsi? muzahora muhekenya muzayamarira mu nda.

  • President Magufuri ni umuntu w’umugagobo cyane nka Kagame wacu. Turizera rero ko uku kubana neza kw’aba President bacu bahuriye ku mugambi wo guteza imbere ibihugu byabo n’abaturage bayobora, bizagirarira akamaro gakomeye abaturage b’ibihugu byombi.

  • MAGUFUFULI yavuze ko agiye guhanantura imishahara y’Abayobozi bakuru kugira ngo abaturage batere imbere, no mu Rwanda byakabaye biba gutyo kabisa.

  • @Bwiko: tangira wiyamamaze Kagame nasoza ikivi cye nawe uzajyeho ndabona uhangayitse cyane. Ariko unatubwire ibyo unenga mubyo yadukoreye kandi agikora aho kwitotomba gusa. Harya muri make ngo mwifuza iki? Tobora utubwire!

  • Mumbabarire kuba ngiye gutandukira gato. Ikinyamakuru http://www.umuryango.com cyaburiye he?

  • stilo mama njye muransetsa kbs mutuze mureke amagambo twitezereze igihugu cyacu imbere studio urwanda juttu tujye tunashorayo imari kbs.

Comments are closed.

en_USEnglish