Digiqole ad

Emile Bintunimana yasezerewe muri Team Rwanda kubera kutagira “discipline”

 Emile Bintunimana yasezerewe muri Team Rwanda kubera kutagira “discipline”

Emile Bintunimana afite imyaka 25

Nyuma yo kuva mu isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo, Bintunimana Emile yahise aburirwa irengero, aho agarukiye asanga yirirukanywe muri Team Rwanda.

Emile Bintunimana afite imyaka 25
Emile Bintunimana afite imyaka 25

Nk’uko twabitangarijwe na Johnathan Boyer umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, Bintunimana Emile yasezerewe muri Team Rwanda kubera ikibazo we yita kutagira ikinyabupfura (Indiscipline).

Johnathan Boyer umuyobozi wa Team Rwanda yagize ati “Yari umusore ufite impano ikomeye, ariko ntabwo twashoboye gukomezanya nawe.

Bavuye muri ‘La Tropicale Amissa Bongo’ (Yabaye muri Mutarama 2016), Emile twahise tumubura. Yaragiye akuraho Telephone, tugerageza uburyo bwose bushoboka twamubonamo, ntibyakunda.

Nyuma y’ukwezi adakora imyitozo yaragarutse, aratubeshya ngo bamwibye telephone, ngo ni yo mpamvu yabuze. Si umunyakuri na gato, iyo umukinnyi afite ikibazo, aratwegera, tugashaka uko twagikemura, ntabwo agenda ngo abure.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ngo bamusabye gusubira hasi, agakina amarushanwa y’imbere mu gihugu ahagarariye ikipe ye ya Benediction Club, akazasubira muri Centre y’abakinnyi mpuzamahanga iri i Musanze ari uko  yagaragaje urwego rwo kugaruka muri Team Rwanda.

Ngo agomba gutangirira ku busa. Twagerageje kuvugisha Bintuniamana Emile kuri telephone, ntiyatwitaba.

Si Bintunimana Emile gusa wavuye muri Team Rwanda, kuko yagendeye rimwe na Mupenzi Aimee (murumuna wa Hadi Janvier), we ngo yabwiye abayobozi ba Team Rwanda, ko yifuza gusubira mu ishuri, akaba ahagaritse ibyo gusiganwa ku magare.

Bintunimana Emile yari amaze kuba umukinnyi utanga icyizere. Nyuma yo kugera muri Team Rwanda muri 2013, yitabiriye amasiganwa atandukanye kandi akitwara neza.

Muri 2015 gusa,  Bintunimana yitabiriye: Tour of Egypt, Tour du Cameroun, na shampiyona ya Afurika yabereye muri Africa y’epfo.

Mu Rwanda, uyu musore yegukanye agace ka Nyagatare – Rwamagana muri Rwanda Cycling Cup y’umwaka ushize, anegukana agace ka Kigali – Huye muri Tour du Rwanda 2015.

Johnathan Boyer (umuyobozi wa Team Rwanda Initiative) yavuze ko Emile yasubijwe inyuma ngo abanze ahinduke
Johnathan Boyer (umuyobozi wa Team Rwanda Initiative) yavuze ko Emile yasubijwe inyuma ngo abanze ahinduke
Emile Bintunimana niwe wegukanye etape ya kabiri (Kigali - Huye) muri Tour du Rwanda ya 2015
Emile Bintunimana niwe wegukanye etape ya kabiri (Kigali – Huye) muri Tour du Rwanda ya 2015

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko njye ndumva, kumwirukana atariwo muti!! Aba ni abana!! KAndi abana bakuriye mu mico itandukanye. Mugihe gito bakisanga babaye abastars. Ese ahubwo muri training babona displine ihabwa umwnaya ungana iki? Kuko n’abandi baramukurikira!! AHubwo hari icyo numvise bafatwa batarize!! Nacyo ni ikindi!! Ndumva mu kwita kuri aba bana hakwiye kwibandwa mu guhabwa uburere bw’ibanze, harimo nyine niyo displine bakiga, ….. Naho ubundi ubwo amafaranga yamugiye ho n’impano muvuga afite byaba bigiye gupfukiranwa. Ntabwo ibihano bikarishye aribyo bikosora!!!!!!!!!!!

  • yego nibyo .kuba ari umwana sibyi kuko umwana agomba kunyuzwaho akanyufu iyo yakosheje.iyo ni indiscipline case rwose nahanwe bibere nabandi urugero

  • Ntabwo kumwirukana aribyo byari bikwiye, bashake ubundi buryo banuhana, bareke gupfukirana impano ye!

  • hari indaya iba igihara yamutwaye yitwa jessica

  • mwamwihanganira kuko indaya nazo si nziza nagato

Comments are closed.

en_USEnglish