Magufuli na Kagame biyemeje kuvugurura umubano w’u Rwanda na Tanzania (Amafoto)
Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mata 2016, ubwo Perezida Paul Kagame na Dr Joseph Pombe Magufuli bafunguranga ibiro bishya by’umupaka wa Rusumo, ibihugu bombi byiyemeje guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Magufuli yasezeranyije guca inzitizi ku bucuruzi bw’u Rwanda.
Ibikorwa byo gufungura Umupaka wa Rusumo (One Stop Border Post) ku mpande z’ibihugu byombi no gutaha ikiraro gishya byuzuye bitwaye Miliyari 61.5 z’Amashiringi ya Tanzania, byari byitabiriwe n’abaturage benshi haba Abatanzania n’Abanyarwanda.
Umuhango watangiriye ku ruhande rwa Tanzania, aho imbaga y’Abaturage yari yiteguye Perezida Magufuli na Paul Kagame.
Mu ijambo rye, Perezida Magufuli yavuze ko gufungura ibi bikorwa-remezo ari igikorwa cy’amateka kuko bigiye buhindura byinshi mu mibanire n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.
Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja gikeneye ibihugu biyikoraho, ariko n’ubwo ubusanzwe 75% mu Rwanda binyura muri Tanzania, ngo Abanyarwanda ntibari bakishimira iyi nzira.
Yavuze ko agiye guhangana na ruswa yari mu nzira Abanyarwanda bakoreshaga bajya kuzana ibicuruzwa muri Tanzania. Icya mbere ngo agiye gukora ni ukugabanya bariyeri (Stopover) nyinshi zari mu nzira, ngo zatumaga imodoka ijya kugera Dar Es Salaam amafaranga yayishizeho, ubu ngo imodoka zizajya zihagarara ahantu hatatu (3) gusa.
Izi ngamba ngo zizatuma igihe imodoka zitwara ibicuruzwa ziva cyangwa zijya mu Rwanda zakoresheje inzira ya Tanzania zikoresha byibura iminsi itatu.
Yagize ati “Turashaka ko Abanyarwanda bakoresha iyi nzira, kuko ni yo hafi.”
Pombe Magufuli yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda, ruri mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi by’ibivandimwe, kandi ngo yizeye kwigira byinshi ku Rwanda, by’umwihariko uwo yita “Inshuti ye cyane” Perezida Kagame.
Ati “Ubusanzwe sinkunda gutembera cyane….Nishimiye ko nsuye u Rwanda nk’igihugu cya mbere kuva naba Perezida nk’uko nari narabyiyemeje.”
Mu magambo yavugiye mu bihugu byombi, Magufuli yavuze ko Africa ifite imbaraga, abantu, ubutaka bwera, ubukungu n’ubutunzi byinshi ku buryo bikoreshejwe neza kandi abanyafurika bakagira ubumwe byagira akamaro mu iterambere ry’abaturage. Ati “Mwibuke ko ubumwe ari imbara.”
Uyu muyobozi mushya ariko umaze guhindura byinshi muri Tanzania, yanagarutse ku kamaro ko kwishyira hamwe nk’abaturanyi, nk’akarere, ndetse na Afurika muri rusange, avuga ko bifitiye akamaro Abanyafurika ubwabo.
By’umwihariko ku birebana n’umubano n’u Rwanda na Tanzania yashimangiye ko bifitiye akamaro impande zombi, kuko yaba “Abanyarwanda cyangwa Abatanzania ntawahabwa amafaranga ngo ayange”, bityo asaba impande zombi kubyaza umusaruro ubucuti bugiye kongera kuburwa.
Ku ruhande rw’u Rwanda
Emmanuel Hategeka, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasobanuye ko umupaka wa Rusumo ubu uha Serivise abantu ibihumbi bibiri (2 000), kandi ngo ubu urutindo rwubatswe rufite ubushobozi bwo kunyurwaho n’imodoka ziremereye kurusha urwo rusimbuye rwubatswe mu myaka 30, rwo rwari rufite ubushobozi buto.
Hategeka yavuze ko kuri uyu mupaka umaze ukezi utangiye hanyura imodoka 145, zijyana cyangwa zivana ibicuruzwa Dar Es Salaam.
Kuva ngo impande zombi zatangira gukoresha ibikorwa-remezo bishya, ngo igihe cyo kugenzura (clearing) cyavuye ku minota 10 kigera kuri 2 ku bantu, mu gihe ku modoka ifite ibyangombwa byose ngo cyavuye ku isaha imwe ku modoka imwe, kigera ku minota 20.
Perezida Paul Kagame nawe washimishijwe no kwakirwa na Perezida Pombe Magufuli muri Tanzania, ndetse nawe akaza kumwakira mu Rwanda, yavuze ko umubano n’urujya n’uruza bifite inyungu ku mpande zombi.
Kagame wavuze cyane mu rurimi rw’igiswahili, ati “Twaje hano ku bintu by’ingenzi,…turashima rero abo badufashije kugira ngo bishoboke, mwabibonye inyubako nziza, urutindo,…byiza cyane birashimishije.”
Aha yavuze ko u Rwanda rwanaboneyeho umwanya wo gukorana n’inshuti z’Abatanzania, guhera kuri Perezida w’igihugu cya Tanzania.
Kagame avuga ku buryo umupaka ukoreshwa, yavuze ko abantu ibihumbi bibiri atari bacye ariko ko bakwiye kwiyongera bakagera ku bihumbi 10 cyangwa 15.
Ati “…Bizaba bivuze ko urujya n’uruza hagati y’abatanzania n’abanyarwanda mu mikoranire bigenda byiyongera kandi ubwo byiyongera ku nyungu z’abatanzania no ku nyungu z’abanyarwanda. Ibi bikorwa rero kandi bishingira ku mubano mwiza,…Perezida (Magufuli) we ubwe nk’umuyobozi w’igihugu cya Tanzania n’Abatanzania bazateza imbere, nk’uko natwe abanyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda twifuza ko tubana na Tanzania neza, tugahahirana, tukabana, ndetse ibyo byose bigashingira ku mahoro ashobora kandi agomba kubaho hagati y’ibihugu byombi.”
Perezida Kagame kandi yasabye abaturage ku mpande zombi kurinda no gukoresha neza ibi bikorwa-remezo bagejejweho kugira ngo bibagirire akamaro.
Ibi bikorwa byubatswe ku nkunga y’igihugu cy’Ubuyapani, naho imihanda ihurira kuri uyu mupaka ikaba yubakwa ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Biteganyijwe ko Perezida Magufuli watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, kuri uyu wa kane, tariki 07 Mata azitabira ibikorwa byo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri macye uko byagenze mu mafoto:
Photo: V.KAMANZI
KAMANZI Vénuste
UM– USEKE.RW
29 Comments
Good!
Oyeeee… Rwanda Oyee TZD Oyeeee. EAC Oyeeee AFRICA.
OYEEE Your excellencies KAGAME & Dr. JOHN, your well come to RWANDA.
hope he will not him at the right time ?!!
bitangira baseka ,,,,
Nicyo kiza cy’isimburana cy’ubutegetsi!Kikwete na Kagame intambara yabo yari koreka akarere!
Hahahaaa, Janet nawe aba yagiye gufungura ibiraro. Aba bategetsi b’Africa bigaragara ko nta kazi bagira kweli !
Uravuze ngo ko Obama ahantu henshi ajyana na famille ye yose including abana bivuze ko POTUS nta kazi agira? Diplomacy uzi icyo ari cyo? Hanyuma Magufuri ko yazanye n,umugore we? Shame on you!
Mujye mufana ariko mureke gutukana nk’abashumba nako nkinyeshyamba.
Wowe uraho uratukana gusa???, ibyo Obama akora byose ni ukuvuga ko ari byiza, bigomba gukurikizwa ? NInde wakubwiye ko gufungura ikiraro harimo akazi ? Nta ba gitifu bayobora hariya ku mpande z’ibihugu byombi ? Gufungura se iki? si frw ya WB na AfDB abana n’abuzukuru bawe bazishyura imyaka amagana…are you proud of that kuba no kubaka ikiraro gihuza ibihugu byombi bigombera kuguza ? Lunatic !
Yes. I am proud ko iki ari igikorwa kizagirira miliyoni z’abantu akamaro. Wowe umaze iki uretse ubutindi bwakurenze? Hanyuma, Kikwete si TZ! Ibyo wari utegereje, you may forget it as well! Nushaka uziyahure!
@Kalisa, reka guterana amagambo nabo ba negativistes man, ibyiza byose babibona mo ibibi, benshi muri bo baba hanze bakoropa ama WC, bogosha intama zabazungu, ni abahinzi. kubera ibib bakoze batinya kugaruka mu Rwanda bakirirwa batukana bazana amasomo adafite shingiro. twe tumeze neza kandi twishimiye kuba dufite umuyobozi Nka P.K. ubabaye naze kumukuraho arebe akaga ahura nako. rekana nabo baswa man
That’s how you see it. Please allow others to express their point of view, or how they see it.
uri tubura koko jya kwiyahura niba bikubabaje
batakagira bagenda? akawe niba kadatuma ugenda.si akazi ni gereza
ni uwuhe mu perezida utagenda ku isi,keretse castro na bouteflika bari mu bitaro.
Na Nkurunziza mbona usigaye yibera mu nzu nk’… ishumitse!!!!
@ Tubura: Urwango n’ubutindi ufite bikavanga n’ipfunwe uterwa no kuba mwararakoze n’ibyo inyamaswa zitigeze zikora byaragusajije : Janet uvuga ni umugore wa Magufuli se ?!
Ariko uri umwanda gusa,akazi ushaka kuvuga nakahe?????iyo myumvire yawe izakuboreramo .ngo uri Tubura???ipuuuuuu gatsindwe n’UWITEKA iteka ryoseee
ibi ni byiza kbs ariko bongere indangamuntu ihabwe agaciro nkako ifite hagati y’urwanda na
y’uganda
yego tubura we!!!!!!!ubu urabona barimo gukora ubusa kweli?
All is well that ends well.
WA RAISI WA NCHI MBILI RWANDA NA TANZANIA WAMEFANYA VIZURI, INAYOBAKI NI KUANGALIYA MASIKILIZANO YENYE KUDUMU, ILI WANAINCKI WA INCHI YA RWANDA NA TANZANIA WAJISIKIE TENA KAMA NDUGU. MUNGU ABARIKI BARA LA AFRIKA……
Ahubwo igitangaje ni uko bose bari kubeshya ngo bafunguye ikiraro cg za gasutamo nkaho bitari bihasanzwe! nkne se mbere yaho abantu bagurukaga ra? ko twahanyuze kuva keta hubatswe ra? niba byarasanywe nabyemera ariko bagabanye ibinyoma ngo babitashye nkaho mbere bitakoraga. tumaze kujijuka bagabanye kuturagira nk’ inka. kuri Rep 1 na 2 xiriya gasutamo zarakoraga!
@Mbabazi: Uti ” … Bagabanye…” Ubu nta mategeko mugitanga! Habe na gato! Yewe no kwica mwatojwe kuva muri abana ntibigishoboka! Nta wushaka kubagira inka kandi uretse ko icyo muzi gusa ari ukuzirya! Igikorwa ni ukugerageza kubakuramo ubunyamaswa ngo mube abantu!
uwo Mbabazi azicwa nagahinda, hihihii ngo bareke kumuragira, ngaho uzagende ukureho iriya plaquette ya inauguration ushyireho iya Habyara. hihihii mbega umuntu ubabaje. mwatashye sha cg se mukanasura iwanyu ko muri guhemukira abana nabuzukuru banyu mubatera kubaho nkabatagira igihugu, mubumvisha ko iwabo ari habi. komeza wibabaze Mbabazi we
Mbabazi ugomba kuba uri umu nostalgique w izo Republica none se niba ikiraro cyarakoraga cyakoraga gite? Imodoka kwambuka byafataga isaha nta modoka 2 zagihuriraho none ubu bikazafata 20Min uko kwari ugukora cg byari gufungirwa ku mupaka…aho kwishimira ibyiza namwe muzungukiramo muri muri za comparison z ama republica.. Ikiboneka musa n abababajwe n umubano mwiza wa Tanzania nu Rwanda…
Ku bwange ikiraro nibwo kicyubakwa
nibubake umuhanda Rusumo Kayonza kuko imodoka zigiye kwiyongera kandi unarashaje cyane utera impanuka.
Mbega Tubura!!!!!!!!!!!!!
You are a crazy guy.Ntugapinge nta alternative utanze bigaragaza uko imbaraga zawe zo gutekereza zireshya.So bibaye byiza wajya ureka abafite ibitekerezo byubaka bakungurana ibitekerezo waba ukoze cyane.
Ububanyi n’amahanga ni ikintu cyiza cyane, gusa ngo muri polotike nta nshuti ibamo, habamo inyungu.. quote Louise Mushikiwabo, Mwibuke ko na Nkurunziza bijya gutangira yahuriye na Kagame kukiraro, wenda nabo bazongera biyunge, Murakoze!
TWISHIMIYE IMIKORANIRE Y’IBIHUGU BYOMBI
Comments are closed.