Digiqole ad

FERWACY yatangaje 4 bazatoranywamo uzajya mu mikino Olempike

 FERWACY yatangaje 4 bazatoranywamo uzajya mu mikino Olempike

Bayingana Aimable yatangaje ko nta nkunga yo kwitegura barabona

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY ryatangaje abantu bane bazatoranywamo uzahagararira u Rwanda mu mikino Olempike mu gusiganwa mu muhanda (Road Race).

Bayingana Aimable yatangaje ko nta nkunga yo kwitegura barabona
Bayingana Aimable yatangaje ko nta nkunga yo kwitegura barabona

Nyuma yo kuza mu 10 ba mbere muri Afurika 2015, Hadi Janvier yatumye u Rwanda rubona itike (minima) y’imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil, izatangira tariki 5 igeze 21 Kanama 2016.

Gusa nubwo Hadi Janvier ari we wahesheje u Rwand iyi tike, ntibyemeza ko ari we uzajya muri iyi mikino, ahubwo hazarebwa umwe muri bane batangajwe uzaba uhagaze neza kurusha abandi.

Abakinnyi bane batangajwe na FERWACY na Team Rwanda ni: Adrien Niyonshuti, na Valens Ndayisenga, bakina muri Team Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo. Hadi Janvier na Jean Bosco Nsengimana bakina muri Stradalli Bike Aid yo mu Budage.

Nubwo batangajwe ariko, FERWACY ibinyujije kuri perezida wayo Aimable Bayingana, ivuga ko nubwo hasigaye amezi ane gusa ngo imikino Olempike itangire,  nta bufasha bwo gutegura abakinnyi Komite Olempike irabaha.

Umuseke waganiriye na Manirarora Elie ushinzwe imyiteguro y’iyi mikino muri Komite Olempike, atubwira ko nta bushobozi bafite bwo gutegura abakinnyi mbere y’amezi ane, ngo bazabafasha habura nk’ibyumweru bibiri.

Amagare azahagararirwa n’abantu babiri mu mikino Olempike, kuko na Byukusenge Nathan azayitabira mu gusiganwa mu misozi ‘Mountain Bike’.

Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco ubu bakina muri Bike Aid yo mu budage
Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco ubu bakina muri Bike Aid yo mu budage
Valens Ndayisenga akinira Team Dimension Data (ya kabiri)
Valens Ndayisenga akinira Team Dimension Data (ya kabiri)
Niyonshuti Adrien akina muri Team Dimension Data yo muri Afurika y'epfo
Niyonshuti Adrien akina muri Team Dimension Data yo muri Afurika y’epfo
Nsengimana Jean Bosco akina nk'uwabigize umwuga muri Bike Aid yo mu Budage
Nsengimana Jean Bosco akina nk’uwabigize umwuga muri Bike Aid yo mu Budage

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish