Digiqole ad

Malawi: Umugabo uvuga ko yasambanyije abagore 104 afite HIV yatawe muri yombi

 Malawi: Umugabo uvuga ko yasambanyije abagore 104 afite HIV yatawe muri yombi

Uyu mugabo witwa Eric Aniva yemera ko yasambanyije abakobwa bato n’abagore bagera ku 104 kandi afite HIV

*Uyu mugabo muri Malawi ari mu bo bita “Impyisi” bishyurwa ngo basambanye abagore n’abakobwa babavura umwaku.

Umugabo wo muri Malawi wemereye BBC ko ari mu bo bita “Hyena” (impyisi) bakoreshwa mu migenzo ijyanye n’umuco wo kuvura abapfakazi cyangwa abagore bakuyemo inda, n’abangavu bakibona imihango bwa mbere, binyuze mu kubasambanya, yatawe muri yombi.

Uyu mugabo witwa Eric Aniva yemera ko yasambanyije abakobwa bato n'abagore bagera ku 104 kandi afite HIV
Uyu mugabo witwa Eric Aniva yemera ko yasambanyije abakobwa bato n’abagore bagera ku 104 kandi afite HIV

Eric Aniva biravugwa ko yatawe muri yombi ku itegeko rya Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, nk’uko byatangajwe n’Umujyanama we Bright Malopa, aganira na BBC Focus on Africa.

Aniva, uhimbwa akazina ka “Hyena” kubera umwuga akora, ashobora kuregwa mu nkiko ibyaha byo guhungabanya uburenganzira bw’abana.

Malopa yavuze ko Perezida wa Malawi yababajwe cyane n’ibyatangajwe mu nkuru ya BBC yavugaga ku migenzo ijyanye n’umuco, Aniva yakoraga, asaba ko bihagarara.

Eric Aniva yatangaje ko yasambanyije abagore bagera ku 104, ndetse ko yabikoze afite ubwandu bw’agakoko kitwa HIV gatera SIDA.

Muri Malawi no mu bihugu bimwe bya Africa hari abagabo bishyurwa ngo basambane n’abapfakazi cyangwa abakobwa bakibona imihango bwa mbere, mu muco wabo ngo ni ukubakiza umwaku ushobora kubafata cyangwa ugafata abagize umuryango.

Uyu muco uba mu bihugu nka Kenya, Zambia, Uganda, Tanzania, Africa y’Epfo, Mozambique, Ghana, Senegal, Angola, Cote d’Ivoire, Congo, na Nigeria.

Muri Malawi ngo bareba umugabo wavukanye ubumuga runaka, bita ko ari inyangamugayo, maze agahabwa ako kazi ko gusambanya abagore bo muri ako gace, aho yishyurwa amadolari hagati y’atatu n’atanu, buri uko akoze icyo gikorwa, abana b’abangavu abasambanya iminsi itatu ikurikirana.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yego na leta ye ibifitemo uruhare mugushyigikira uwo muco uhabanye ariko nacyo bazagihanire kutavugako cyanduye aho gukomeza kwanduza utwo twana n’abandi bagore. Kandi agomba kuba yarandujwe nabo bagore bamuhatiraga ngo arahumanura kuko bapfushije abagabo nkaho upfushije umugabo wese aba ahumanye. Yemwe yemwe, agahugu umuco akandi umuco koko. Ubu se aba bana ntibazaba bazize ababyeyi babo n’igihugu ngo n’umuco. Tekereza aho ababyeyi bawe bagushyira umuntu ngo agusambanye kdi iminsi 3 yose, mbega akumiro. Birarenze rwose. Tekereza rwose kuba uzi ibintu barimo gukorera umwana wawe kdi umunsi ku wundi ntagusiba. AU ifatire ibyemezo bikaze iki gihugu cya Malawi kuri uyu muco uteye ubwoba n’isoni.

Comments are closed.

en_USEnglish