Digiqole ad

Ibinyenzi ngo bigira amata afite intungamubiri kurusha ay’inka n’imbogo

 Ibinyenzi ngo bigira amata afite intungamubiri kurusha ay’inka n’imbogo

Ibinyenzi abenshi iyo babibonye barabisyonyora

Ibinyenzi ni udusimba muri iyi minsi dusa n’utwasabagiye mu ngo z’abantu cyane mu Mujyi wa Kigali ntaho utadusanga mu bwiherero cyangwa mu bwogero, akenshi abantu ntibatwishimira, abashakashatsi bavumbuye ko ibinyenzi bigira amata arusha intungamubiri (proteins) ay’inka cyangwa imbogo.

Ibinyenzi abenshi iyo babibonye barabisyonyora
Ibinyenzi abenshi iyo babibonye barabisyonyora

Ibinyenzi byibitse uwo musaruro ni ibyo mu bwoko bwa Pacific Beetle Cockroach cyangwa Diploptera punctuta bukaba ari ubwoko bw’inyenzi bubyara aho gutera amagi.

Abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubuhinde berekanye ko amata yo muri utu dusimba aboneka iyo utwana twako turi mu nda, ngo niyo atunga utwana akagira uruhare mu mikurire yatwo.

Ayo mata ngo afite intungamubiri ziruta iz’ay’inka cyangwa imbogo, kandi amata y’imbogo ngo ku ntungamubiri akubye inshuro enye ay’inka.

Leonard Chavas  umwe mu bagize itsinda ry’abashakashatsi yavuze ko amata y’ibinyenzi arusha intungamubiri ay’imbogo inshuro eshatu.

Aya mata ngo aba akungahaye ku ntungamubiri nka za Protein ndetse n’isukari n’ibituma umubiri ukura.

Aba bashakashatsi ariko bakomeza bavuga ko amatembabuzi yose ava muri aka gasimba atari amata afite intungamubiri kuko ngo aboneka iyo aka gasimba gafite utwana mu nda. Gusa ngo amata y’aka gasimba ntagira icyanga gikanganye nk’uko afite intungamubiri zihambaye.

Chavas yavuze ko ayasogongeraho bwa mbere yumvise nta cyanga kidasanzwe, ariko ngo aza kumvamo icyanga nk’icya Ice Cream.

Abashakashatsi bavuze ko barimo kwiga uko bajya babyaza umusaruro utwo dusimba mu buryo butagoye. Pacific Beetle Cockroach nibwo bwoko bwonyine bw’inyenzi bubyara ibyana aho gutera amagi.

Mu Bushinwa ibinyenzi ngo ni Business yinjiza akayabo
Mu Bushinwa ibinyenzi ngo ni Business yinjiza akayabo

CNN

CallixteNDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mbega ububasha cga akamaro Imana yaremanye buri kiremwa kw’Isi. Glory be to Almighty God!

  • Yehova yaremanye ibintu byose impamvu ihambaye, wasanga nubwo ataremeye ibinyenzi kwicwa cg kuribwa hari akamaro byazagira mu isi nshya, dutegereze!

  • Aheeeeee!Biragatsindwa!

Comments are closed.

en_USEnglish