Digiqole ad

Nigeria: Pasiteri arashinjwa kuzirika umwana we akanamwicisha inzara

 Nigeria: Pasiteri arashinjwa kuzirika umwana we akanamwicisha inzara

Uyu mwana Polisi yamusanze aho aboheye yenda kwicwa n’inzara

Pasiteri muri Nigeria yatawe muri yombi akekwaho kuzirika umuhungu we w’imyaka icyenda akamusiga mu cyumba mu gihe kigera ku kwezi, ngo yamuziritse iminyururu ashyiraho n’ingufuri, kandi akamwima ibiryo.

Uyu mwana Polisi yamusanze aho aboheye yenda kwicwa n'inzara
Uyu mwana Polisi yamusanze aho aboheye yenda kwicwa n’inzara

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace Muyiwa Adejobi, yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 40 yari yahunze aho atuye ku wa gatanu ubwo Polisi yabashaga gutabara uyu mwana aho yari afungiranye mu cyumba hafi y’urusengero mu gace ka Atan muri Leta ya Ogun.

Pasiteri yavuze ko umwana we yamuziritse kugira ngo amwigishe kureka kwiba nk’uko AFP ibitangaza.

Uyu mugabo yavuze ko umwana we igihe cyose yamutwariraga ibintu kugira ngo amuce kuri uwo muco, amuzirikisha iminyuru ashyiraho n’ingufuri kugira ngo atazagira aho ajya.

Adejobi yagize ati “Biteye ubwoba, kandi birababaje kubona umuntu wiyita ko ari uw’Imana agaragara mu gikorwa nk’iki cy’ubunyamaswa kidakwiye umuntu.”

Yongeyeho ko uyu mwana bamusanze aziritse iminyururu ari hanze ku wa gatanu. Ati “Yari ameze nabi, yarananutse cyane kubera kutagaburirwa. Uyu mwana yatubwiye ko se atamugaburiraga buri munsi, kandi yamuzirikishije iminyururu amara ukwezi ari mu nzu.”

Pasitori Francis Taiwo ntacyo yigeze avuga ku birego akekwaho.

Pasiteri Francis Taiwo watawe muri yombi
Pasiteri Francis Taiwo watawe muri yombi

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngayo amaadini y’ubu. Bigisha ibitabarimo bishakira indonke. Ubu se yigishaga iki kweli? Ibiri kubera mur’iy’Isi we. Bavuze ko Isi nijya kurangira hazabaho ibintu bidasanzwe bibi, harimo inzangano, kwicana mubantu, ubugome budasanzwe nk’ubu n’abagabo basambanya abana babo cga abasambanya utwana duto, abasambana bahuje ibitsina n’ibindi bibi byinshi… Ibi byose tumaze kujya tubibona, ubu se Isi ntirihafi kurangira koko hari ibindi bimenyetso?

Comments are closed.

en_USEnglish