Tour du Rwanda etape yanyuma yabayemo gutungurana

Kuri uyu wagatandatu ni bwo kuri Stade Regional i Nyamirambo, hasorejwe  irushanwa ry’amagare rya gatatu rizenguruka u Rwanda  ku mugaragaro na Minisitiri ufite imikino mu nshingano Mitali  Protais, agace kanyuma kakaba kegukanwe n’umunyarwanda ukinira ikipe y’Akagera, witwa Biziyaremye Joseph waje imbere y’Umunyamerika Kiel Reijnen wari usanzwe yegukana uduce tw’inshi tw’irushanwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru imbere y’imbaga […]Irambuye

France: Umwana w’imyaka 11 aremera gufata ku ngufu uw’imyaka 6

Aka gahungu k’imyaka 11 kuri uyu wa kane i Versailles kitabye police ko na gashiki kako gafite imyaka 12 gashinjwa ubufatanyacyaha na musaza wako mu gufata ku ngufu umwana w’imyaka 6. Nyina w’aba bana nawe yitabye police kubera kudatangaza iki cyaha no guhisha ibimenyetso. Aba bana na nyina bakaba bacumbikiwe mu nzu yategayijwe aho bacungiwe umutekano. […]Irambuye

Clinton, Obasanjo, Sirleaf, Kagame, Kikwete…Bazahabwa icyubahiro na The Sullivan Foundation

Kuwa kane tariki 14 Ukuboza uyu mwaka, The Leon H. Sullivan Foundation izaha icyubahiro bamwe mu bantu yigeze guhemba ku Isi kubera ibikorwa byindashyikirwa bakoreye abo bayoboraga n’isi muri rusange. Muri uriya muhango uzabera muri Marriott-WardmanPark Hotel i Washington DC, abo bagabo n’abagore bazakiranwa icyubahiro n’iyi foundation, ndetse n’abaririmbyi bakomeye muri Amerika na Africa, kubera […]Irambuye

“Menshi mu mafumbire yoherezwa muri Africa yica ubuzima” – Gunnar

Kuri uyu wa gatanu, umukuru w’impuzamashyirahamwe ku isi iharanira ubuhinzi bw’umwimerere (Organic agriculture) yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yatangaje ko Isi ikwiye guhangayikishwa n’ubuhinzi bukoresheje ifumbire mvaruganda “chemical fertilizers” kuko ari mbi kubuzima bw’umuntu nubwo hari inganda zo mu Uburayi na Amerika zikomeje kuyohereza muri Africa. Umunya Swede Gunnar Rundgren yasobanuye ko ifumbire ikorerwa mu nganda […]Irambuye

Kunywa gm 4 za paracétamol zirenga ku gipimo cyagenwe na

Kunywa ibinini birenze ibyo umurwayi yategetswe na muganga buri munsi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri hari mo no gupfa. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’ahitwa Edinburgh, mu gihugu cya Ecosse (Scotland),  bikaba byarasohotse mu kanyamakuru kandika ibijyanye n’iby’imiti kitwa British Journal of Clinical Pharmacology. Ubushakashatsi bwerekanye ko kubura ubuzima byoroshye bitewe n’ibibazo […]Irambuye

Yiteje inshinge 100 ngo abe mwiza nka Actrice wa dessin

Mu gihugu cy’Uburusiya umugore witwa Kristina Rei ufite imyaka 22 afite intego yo gusa n’umwe mu bakinankuru (actrice) ukina mu mafilimi y’ibishushanyo (cartoons cyangwa dessin anime) witwa Jessica Rabbit.   Uyu mukobwa ngo kugirango agere kuri ubu bwiza bikaba byaramusabye guterwa inshinge zisaga 100, ku myaka 17 gusa ni bwo yatewe umuti witwa silicone ku […]Irambuye

Inka si iy’amata n’akaboga gusa bamwe irabaha amashanyarazi

Ni ibisanzwe ko inka ntakizivaho gipfa ubusa, zikamwa amata, amase agatanga ifunmbire, impu zigakorwamo imyenda, ibinono bigakorwamo ibifungo (ibipesu), inyama ubwo zariwe, amahembe nayo ubu akorwamo ibyo bipesu nubwo kera bayabikagamo ifaranga. Ubu nyuma y’iyi mimaro myinshi y’Inka, abinkwakuzi bo mu byaro iranabacanira amashanyarazi, ikanabatekera badakoresheje inkwi, bakoresheje Biogaz itangwa n’amase n’amaganga by’inka. Abatunze inka […]Irambuye

Inzovu iconga ruhago mu Ubuhinde

Iyi nzovu yitwa Maya, imaze kumenyera cyane gukina umupira w’amaguru, nubwo iwukinisha umutonzi n’amaguru byose. Kugeza ubu, iyi nzovu y’imyaka 40, ngo isigaye inakunda gukina ruhago cyane, nibura buri mugoroba ubwo abakora mu kigo kirengera inyamaswa ahitwa Agra, baba bagiye gutera agapira, iyo bayisize, ntabwo bakira uburakari bwayo. Umwe mu bakozi bicyo kigo yatangaje ko […]Irambuye

Abdullah Saleh wa Yemen yarekuye ubutegetsi asaba kudakurikiranwa mu nkiko

Nyuma y’amezi icyenda asabwa n’abaturage batamushyigikiye kuva ku butegetsi, President Saleh wa Yemen yashyize yumvikana nabo ararekura kuri uyu wa gatatu. Yahise afata indege yerekeza muri Arabia Saoudite aho yasinyiye amasezerano y’ubwumvikane bwo gutanga ubutegetsi kuri Vice President, nawe agahabwa ubudahangarwa kuri we n’umuryango we bwo gukurikiranwa n’inkiko. i Riyadh, imbere y’umwami Abdallah wa Arabia […]Irambuye

“USA yatinyaga ko ubwicanyi muri Libya bwaba nko mu Rwanda

Ambassaderi wa USA mu muryango w’abibumbye uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libya cyanga ko ubwicanyi ku abataravugaga rumwe na Khaddafi bwaba nk’ubwabaye mu Rwanda mu 1994. “ kuri iyi nshuro, akanama ka UN k’umutekano karatabaye, nyuma yo kunanirwa mu Rwanda n’i Darfur, […]Irambuye

en_USEnglish