Danielle Mitterand yitabye Imana

Umupfakazi wa Francois Mitterand, Danielle, yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wambere rishyira kuwa kabiri, ku myaka 87 mu bitaro byitiriwe Georges Pompidou. Uyu mukecuru wari ukibasha kwitanga mu gufasha ikiremwa muntu cyane cyana afasha abaturage b’aba Kurde, abo muri Tibet, Cuba na Mexique mu kubagezaho amazi no kwamagana ubucakara, yitabye Imana azize […]Irambuye

4000$ Ingabire Victoire yoherereje Uwumuremyi nibyo byagarutsweho

Kuri uyu wambere, mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire, impaka zagarutse ku mafaranga ngo yohererejwe Vital Uwumuremyi icyo yari gukoreshwa.   Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga yoherejwe mu bice bitandukanye na Ingabire, yari agamije kugura ibikoresho by’umutwe w’ingabo zo guhungabanya umutekano ku ruhande rw’u Rwanda. Ibi bikemezwa na major Uwumuremyi Vital, muri uru rubanza utanga ubuhamya bushinja […]Irambuye

Uburezi bw’imyaka 9, kudacumbikira abana kwishuri ntibivugwaho rumwe

Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze mu mashuri abanza ku gera ku myaka 9 abana bigira ubuntu (nine years basic education) ndetse bikazagera no ku myaka 12, impungenge zikomeje kuba nyinshi muri bamwe mu babyeyi bibaza ireme ry’uburezi rizava muri ayo mashuri. Umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi Dr Harebamungu Mathias yatangarije Radio Flash […]Irambuye

Umufasha wa Francois Mitterrand arwaye bikomeye

Ku imyaka 87, Danielle Mitterand umufasha w’uwahoze ayobora igihugu cy’Ubufaransa, Francois Mitterand  kuwa gatanu ni bwo yajyanwe mu bitaro by’i Paris ari muri Koma (coma). Nk’uko umwe mu bantu bahafi bo mu muryango we babitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP. Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru ngo yaba amerewe nabi aya makuru akaba yuzuza ayari yiriwe atangazwa […]Irambuye

Coloneli Sadiki wa FDLR yarashwe na Mai-Mai Cheka

Umwe mu  ba komanda ba FDLR wari mu bakomeye bayobora izo nyeshyamba  muri Kivu y’amajyaruguru witwa Colonel Jean Marie Vienney KANZEGUHERA uzwi ku kazina ka Sadiki biravugwa ko yaba yishwe n’imwe mu mitwe yitwaza intwaro Mai-Mai sheka kuri iki cyumweru taliki ya 20 ugushyingo 2011. Ibi byatangajwe na MONUSCO, umutwe w’ingabo za Loni (UN) ushinzwe […]Irambuye

Kalisa Mao na Hussein Sibomana bakuwe mu Amavubi

Aba bakinnyi bombi bakomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa bavanywe mu ikipe y’igihugu Amavubi n’umutoza Micho Milutin kubera imyitwarire yabo. Kuri uyu wa mbere ku myitozo iri kubera ku kibuga cya FERWAFA, Amavubi yitegura kujya muuri Tanzania mu mikino ya Cecafa, aba bakinnyi bombi ntabwo bari kugaragara mu myitozo y’iyi kipe y’igihugu. Kalisa Mao (mu […]Irambuye

Ibyiza wakura mu gusomana

Nubwo bifatwa na bamwe nk’umwanda, ndetse bishobora no gukurura indwara, abandi bakabikora kubera impamvu z’urukundo, abashakashatsi basesenguye ibyiza gusomana bigira. Izi ni zimwe mu mpamvu gusomana ari byiza: Impamvu ya 1:Gusomana ngo burya bituma umuntu atakaza calories 3 ku munota (iki ni igipimo cy’imbaraga (energy) umubiri ukoresha, twabibutsa ko izi mbaraga iyo utazikoresheje umubiri uzibika […]Irambuye

Lady Gaga yanyaye muri ‘poubelle’ y’umunyamakuru

Lady Gaga ngo ajya akora ibyo yiboneye, uyu muririmbyi kazi umaze kubaka izina, muri iyi week end yagize atya ‘yiyicarika’ mu kantu bashyiramo imyanda mu biro (bureaux) maze aritunganya rwose ntakibazo. I Londres, ubwo yari yatumiwe n’umunyamakuru Alan Carr mu kiganiro cya byendagusetsa cyitwa Chatty Man, mbere y’uko gitangira yicaye mu ‘kadobo’ kajugunywamo imyanda kari […]Irambuye

Abagororwa barenga 1000 bagiye gufungurwa by’agateganyo

Nkuko byemejwe n’Inama y’Abaministre iheruka guterana tariki 18 uku kwezi, ko abagorora bagera ku 1667 bazarekurwa by’agateganyo, Ministre w’Ubutabera aratangaza ko ibi bigomba gukorwa mu gihe kitarambiranye. Abazarekurwa ni abamaze gukatirwa n’inkiko, bakaba nibura bamaze gukora ¼ cy’igihano bari barakatiwe, baragaragaje imyitwarire myiza munzu y’imbohe. Iki cyemezo ngo cyafashwe hagendewe ku ngingo ya 237  Nº […]Irambuye

CLADHO yeretswe agatabo gasobanurira abanyarwanda ikoreshwa ry’ingengo y’imari

Kuri uyu wa gatandatu, Ministeri y’imari yamurikiye impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) agatabo kagamije gufasha abanyarwanda gusobanukirwa uburyo ingengo y’imari y’igihugu itegurwa, ikoreshwa kandi inagenzurwa. Aka gatabo  kagamije gutanga amakuru  yerekana ingengo y’imari igenewe ubuyobozi bukuru bwa leta, n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, harimo aho amafaranga ava, ibikorwa agenewe n’imicungire yayo. Bimwe mu […]Irambuye

en_USEnglish