Digiqole ad

“USA yatinyaga ko ubwicanyi muri Libya bwaba nko mu Rwanda mu 1994” Amb.Susan Rice

Ambassaderi wa USA mu muryango w’abibumbye uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libya cyanga ko ubwicanyi ku abataravugaga rumwe na Khaddafi bwaba nk’ubwabaye mu Rwanda mu 1994.

Amb. Susan Rice
Amb. Susan Rice

kuri iyi nshuro, akanama ka UN k’umutekano karatabaye, nyuma yo kunanirwa mu Rwanda n’i Darfur, ntitwagombaga kunanirwa gutabara muri Libya” ni ibyatangajwe na Amb. Susan Rice.

Uyu mugore yatangarije Reuters ko muri Libya ibyahaberaga aho Mouammar Khaddafi yitaga abamurwanya b’i Benghazzi “Imbeba”, byatangaga ishusho y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.

Akaba ariyo mpamvu igihugu cye cyahise gitabara vuba ubwicanyi butarakomera, akemeza kandi ko iyo ntego igihugu cye cyayigezeho kuko ubwicanyi bwahagaze.

Ambasaderi Susan Rice yavuze ko ashimira President Kagame ko ari mu ba president bambere basabye ko ubwicanyi muri Libya bwahagarikwa, Rice akavuga ko ariwe muyobozi wa mbere muri Africa w’igihugu kitari mu kanama k’umutekano (security council) wamaganye ubwo bwicanyi.

Nubwo hari ibyo Amb. Susan Rice yanenze ubuyobozi bwa President Kagame, birimo ngo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gushyira igitsure gikomeye ku batavuga rumwe na Leta ayoboye, Susan Rice yishimiye ko mu Rwanda ubu hari iterambere mu bukungu rigaragara cyane, imibereho myiza y’abaturage igenda iba myiza, ndetse no kuba president Kagame atihanganira ko ubwicanyi ku mbaga buba mu bindi biguhu ngo u Rwanda rwicecekere.

Kuri uyu wa gatatu ambasaderi Susan Rice akaba yari yasuye ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya KIST mu mujyi wa Kigali. Akaba yageze mu Rwanda kuwa kabiri avuye i Tripoli muri Libya.

Amb. Susan Rice avugana n'itangazamakuru muri KIST
Amb. Susan Rice avugana n'itangazamakuru muri KIST

Ni ubwa kabiri Susan Rice asuye u Rwanda, mu 2009 nabwo yagize uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

29 Comments

  • Erege twese dushaka itangazamakuru ryigenga kandi risobanutse ariko rivuga ibintu ryahagazeho!Rivuga ibigenda rikanavuga ibitagenda ngo bikosorwe, nibyo igihugu cyatera imbere. Naho ubundi ntawakwemera itangazamakuru ryo gutwika igihugu cyangwa ribereyeho gucuruza ibinyoma ngo rirarwanya Leta.Kkeka ko abazungu hari ibyo bitiranya kubera ko bakeka ko ibinyamakuru byacu bikora nk’iby’iwabo aho uwanditse abeshya cyangwa inkuru atahagazeho ajyanwa mu nkiko akishyura akayabo. Naho ubundi mwazamutubariza impamvu TV ya Libya iri mu hantu ingabo za NATO zibasiye cyane? Iyo mpamvu niyo ituma natwe tutagomba kwemera itangazamakuru ridusenyera igihugu! Murakoze!

  • ngo Kagame abangamira ubwisanzure bw;itangazamakuru!? uh! burya ngo ntawutinay ishyamba ahubwo atinya icyo barihuriyemo, uyu mukobwa niyivugire ntabwo azi icyo Kangura na RTLM byakoreye abanyarwanda! ahubwo no kuba hari ibinyamakuru by’igenga ntako Kagame atagira. ni ngombwa cyane rwose guhiza ijisho kuri ibi binyamakuru dore ko urangaye gato havuakamo bya Kangura na RTML bishya. jye nuko mbyumva.

  • Nyamara mushuti wanyu magara Madamu Susan Rice yababwiye. Ubwo abafite amatwi barumva, abatayafite nabo urwabaye kuri Kadafi ruzabageraho.

    • abantu bakira nk’ivanjiri ibigwa na ba rutuku bo baracyafite urugendo rurerure rwo kwibohora mu mutwe,kuki yunva twaha umwanya abahezanguni bashaka kudusubiza aho twivanye batanabigizemo uruhare?ubwo se twaba twarabonye irihe somo?bajye bamenya ko urwanda rutabayeho kubera bo.

  • Nyirukuri ibyo avuga nukuri itangazamakuru ryiwabo wuriya mudamu ntabwo riteranya abaturage babo ariko iryiwacu banza aribyo babigisha mumashuri aho babyigira kugeza uyumunsi nsinzi inyungu itangazamakuru ryiwacu ribona nyuma yoguteranya abaturage bakicana ahubwo abanyamakuru bacu bazatinyuke batubwire umusaruro bavanamo ibyiza byogukora ko aribyinshi kuki bahitamo kwigisha ibintu bibi abahanga muzakore ubushakashatsi muzabutugezeho

  • Nyakubahwa wacu ararye ari menge, buriya Obama yohereje uriya mudamu ari ukumwihanangiriza.Mwibuke ko yavugiye muri Ghana ko adashaka abayobozi b’ibihangange ko ahubwo ashaka ubuyobozi bukomeye( system).Kandi amajyambere n’imibereho y’abaturage ntitubirusha KADHAFI.Mwibuke ko yavuze ko u RWANDA arirwo ruri inyuma muri democracy muri aka karere ka East Africa.

    • urwanda ruriho kubera ubushake n’ubushobozi bw’abanyarwanda ntirubayeho kubera impuhwe cyangwa ubushake bw’undi uwo ariwe wese.

      • U rwanda rubayeho ku bw’imfashanyo z’abazungu ntitukajye tubeshya.Iyo mutora budget mugashiramo n’ayabaterankunga wavuga ngo ni ubushobozi bwanyu.

        • Imfashanyo ntawazihakanye ariko USA yo ifite aho inyungu zabo ziba muri Middle East na Asia. Uzabaze neza amafranga baha u Rwanda anyuze muri USAID ni make cyane ugereranyije n’ayo European Union itanga. Umuhanda bubaka se?yewe bourse abana babona zo kujya kwigayo zitangwa na za University ku giti cyazo. Wenda uvuze ubwongereza byo nabyemera!

  • Yooo, ngaho ra none se kandi uyu mugore yaje mu biki uzi ko yaje gupima u Rwanda arahavana ama Data (Données) maze muzarebe.
    Nzaba ndora da

  • Uyu muzungu kazi yararubeshye wana. Ibya Kadhaffi babitekereje mbere y’ uko Kadhaffi avuga ariya magambo. Bajye babeshya injiji, nta n’ impuhwe bafitiye abanyafurika, nta n’ uwamenya inyungu bafite muri izi gahunda zabo zo guhirika ubutegetsi hirya no hino ku isi.

  • Izo mpuhwe za USA kuri Lybia ni nk, iza bihehe kabisa.ko mutagiye gutabara abari kwicwa muri Yemen ni uko nta peteroli ibayo??

  • Kagame ararye arimenge kuko nuko batangiye Gaddafi.Bati imibereho y’abaturage nimyiza bati ariko ntabwisanzure mwitangaza makuru na democracy-nuko bakora rero.

    • Ariko iyo bavuga ubwisanzure mu itangazamakuru baransetsa. None se sibo barashe Televiziyo ya Libya??? Naho wishinze iby’abazungu bavuze ntaho wagera… ubwo se sibo bavugaga ngo ikibazo cy’u Rwanda cyakemuka uruko u Rwanda rugabanyijemo ibice 2 hamwe kakanya ubwoko bumwe ubundi bukajya ahandi cyangwa ngo bumwe bukaza mu Rwanda abandi bakajya mu Burundi! Icyo nkundira Umusaza wacu nuko ababwiza ukuri,kandi ntawe umukanga… ibyo akora arabizi! Yazagiye kwigisha Democratie muri China cyangwa mu Russia. Ariko Africa yaragowe!

  • Ahaaa. USA itabara abaturage? cg yagiye gutabara inyungu zayo? none se muri Palestina ko itabatabara? Burundi ko itajyayo, Muzabeshye anahinde sha. naho u rwanda rushobora gutahirwa da…

  • sha mureke abanyamereka sha ntimubazi na abagome abanyarwanda twashize batereba ubwo rero bumvishe petrore ya uganda babona urwanda arirwo rufite imbaraga mu karere bati itangazamakuru izo mpuhwe baribeshya abasore turahari bazikine amaherezo yabo nabo azaba mabi mbahaye imya 10 intambara ya gatatu yi iri hafi

  • I am really sick of these hypocrites, these people( Americans) are seeking extradition of wikileak founder to stand trial, they are also the ones who destroyed Libya TV. Also they have a very close relationship with Soudi Arabia kingdom where there is no democracy at all to the extent that women are not even allowed to drive their own cars and yet they have the moral to give lectures to rwandans where the whole World failed in 1994.

  • Hahahahah,ariko Mana yanjye!ubu se Susan aba abeshya injiji?ngo bagiye Libya ngo bakumire jenoside?ko batarajya Darfour ra?Sylia?Somaria?yayayaayyaaa
    barayihagaritse rero!!yavuze ko bishakiraga Kaddafi se?ko ariwe utarabasabirizaga,ngo ahakirizwe kuribo?bashakaga kumwikiza ngo atazagira Africa umugabane usobanutse dukomeze tubeho nk’uko babishaka!!Obama ngo ntashaka igihugu cyigira igihangange?pole sana,africa turimo guhaguruka di ngo natwe tugaruze ibyacu badutwaye twishyirireho inganda zitunganya amabuye y’agaciro n’irindi terambere baturusha!!crise economique iyo yabateye biyambaza Africa ngo bongere babone amaramuko biba peteroli na zahabu bagateranya abanyafurika!!twarahumutse di!kandi ibiba turabibona!!bitonde rero ubugome ntiburamba!!

  • Mwivugire shahu nta ribi. Abenshi muri mwe ni bo iyo ibintu bihindutse bongera bagasingiza ugiyeho ubwo rero muri ba nyirabijyiyobigiye. Nta kibi kigomba kunengwa keretse nyiracyo atakiroho? Ibi ni byo Suzan Rice yagaragaje ko atari inzira nziza yo kubaka igihugu bba bisa nko kubakira kumusenyi Itangazamakuru murireke rikore rivuge rihe abantu amakuru. None se kuvuga ko hari umutegetsi ugeze kure isanduku ya leta ayiba nibyo benshi bise guteranya abantu cg wa mutegetsi abyihisha inyuma akabateza ikinyamakuru n’ubutareba nako ubutabera

    • Bene ibyo bihuhu nibyo tuba tudashaka, ikinyamakuru kibasira umuyobozi kikamugerekaho ibyaha bibaho byose se niryo tangazamakuru? Iyo uvuga ngo umuntu ageze kure isanduku ya Leta ugomba kuba ufite gihamya naho uwashaka wese kwandika ntiyabura ibyo yandi cyane cyane iyo ari ushaka guharabika umuntu! Umuntu agomba kuba accountable y’ibyo yavuze cyangwa yanditse naho ubundi ubyo babyita “defamation” kandi ni icyaha gihanwa nk’ibindi cyo hakiyongerayo n’akayabo ko gusebya umuntu!

  • Uriya mugore ndamwemeye, ariko bitari ugufana abazungu kuko ku bwanjye Kadhafi yagombaga kuva ku butegetsi. Naho ubundi, abavuga ngo nta mpuhwe z’Abazungu! Nonese impuhwe zari iza Kadhafi wicaga abaturage be? Erega hari igihe abantu bicara bakivugira ibyo bashatse: Nonese ari Umunyamahanga ushobora gutabara abababajwe, abandi bamwe (bicaga n’abaturage)bakahagwa, n’Umutegetsi utegeka ingabo kurasa abaturage yari ashinzwe kurengera, umugome ni nde? Nkurikije ibyo benshi bavuga, byo gushyira mu majwi abazungu gusa nta gutekereza ku kintu cy’imiyoborere idashingiye ku igundira ry’ubutegetsi, mbona amahirwe tugira, haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ari uko bicara bakavuga gusa ariko nta cyo bashoboye gukora, yemwe n’ubwo butegetsi batashobora kubugeraho, kuko babugiyeho, ntibakwifuza kuburekura kandi nta kabuza biriya byatugeraho. Nonese mumbwire koko: Umunyagitugu arica abaturage, ngo abazungu, bafasha abaturage gukuraho Kadhafi ngo ni Peteroli, Bahirika Gbagbo wagundiriye ubutegetsi ngo barashaka…Umva turacyafite ibibazo, cyakora icyo nshingiraho icyizere ni uko bene aba bantu baba ari abo kuvuga gusa, ibikorwa byabo bikaba bike. Ariko ndabnabwiza ukuri ko “Ukuri n’ineza y’abaturage bizajya bitsinda ukwikanyiza kw’abanyagitugu.”

  • Ariko abanyamakuru murakora iki kweri.kuki mutabwira amahanga ko ubwisanzure buhari ikibazo arabashaka kurengera baraharabika,bakwiza n’ibihuha ngo bafite amakuru aturuka ahantu hizewe atangwa n’abantu batatwi kandi ngo bizwewe.
    abandi birurwa bavuga amoko nk’iturufu ya politiki.
    Ni nde Kagame yimye amakuru buri kwezi simbona muba mwicaranye.Ntimwishinge ba BANGAMWABO bishinga AMERIKA ngo badusenyere igihugu.
    Ibisambo ntago bizadusenyera igihugu ngo political space yo gushimisha amahanga.
    U RWANDA ni igihugu gifite ubwigenge nta gihugu kizadutegeka ibyo tudashaka.

  • USA irengera inyungu zayo yagura isoko ry’icuruzwa byayo, yongera aho ikura ibikoresho by’ibanze birimo amabuye y’agaciro na Peteroli, kandi yongera na influence zone….Murabizi ko abashinwa nabo muri ino minsi inyota ari yose.
    Abategetsi bo mu bihugu bikira mu nzira y’amajyambere inzozi zabo ni ukumera nka Omar Bongo na Gnassimbe Eyadema bapfyuye kakiyobora maze bagasimburwa n’abana babo.
    Naho abaturage bo mu bihugu bikennye nk’URwanda bahangikishwa n’ibyo bari burye uwo munsi gusa…”Ibyejo bibara abejo” nibaba bakiriho, nademokarasi na freedom of speech ni umuvinyu batazi uko umera mu kanwa bumva gusa ku maradiyo na TV z’ibindi bihugu.

  • arikose abanyamakuru ko bahura buri kwezi na nyakubahwa,bagiye bamubaza ibyo bashaka, haruwo yanze gusubiza? njye sinumva impamvu bahora banenga urwanda ngo nta bwisanzure kandi mufite uburyo bwinshi bwo gushaka no guhabwa amakuru.simbyumva.

  • A Leader on the Continent and a 2006 Sullivan Honoree: President Paul Kagame

    posted by Laura on November, 21st, 2011
    SHAREBAR
    President Paul Kagame is the 6th and current president of the Republic of Rwanda. Recognizing that his leadership has made Rwanda one of Africa’s greatest successes, the Leon H. Sullivan Foundation is proud to call President Kagame a 2006 Sullivan Honoree.

    Throughout his presidency, President Kagame has achieved great strides in economic and social development as well as in governance. Rwanda has experienced a significant economic transformation with poverty rates decreasing and the standard of living greatly improving.

    Thanks to the President’s long term development plan, Vision 2020, the real GDP growth increased from 2.2% in 2003 to 7.2% in 2010, with a peak growth of 11.5% in 2008. He has improved agriculture, tourism, and technology, allowing the people of Rwanda to continue to grow and prosper.

    President Kagame has also been a champion for social development in Rwanda. He brought Rwanda to the international stage as a high achieving nation in gender equality, reconstruction and reconciliation, universal primary education, access to health care, and a continuous commitment to culturally-based initiatives.

    With President Kagame’s leadership, Rwanda broke down gender barriers and reached the world’s highest percentage of female representation in decision-making institutions. President Kagame has also prioritized the provision of free basic education for all, quality health care (which has reached 90% of the population), and technology to aid in learning.

    Armed with a new constitution, President Kagame placed great value on fair and transparent elections, in addition to policies on anti-corruption and good governance.

    President Paul Kagame has shown the world the power of good leadership through the successes of Rwanda. For this, we are once again honored to call him a Sullivan Honoree.

  • Nizere ko Prezida Kagame atabonanye n’iriya ndaya kuko byaba ari ugusuzugurwa bikomeye. Ariko Obama yaranyobeye, aho kohereza Hilary Clinton ushinzwe ububanyi n’amahanga wa America, yahisemo kohereza ambassadeur we muri ONU. Ibyo nagasuzuguro. Ahubwo na ministre Mushikiwabo iyo yanga kubonana nawe byari kuba byiza. ALUTA CONTINUA!!

  • I am really proud of black woman politician as her. Let us listen ibibishye nibiryoshye, if press are not free yes it may be……….

  • sha mureke uriya mugore niwe witumye kujyay ahubwo hilary we ntangufu agifite reka mu kanya bazane kayumba abereke sha uko mwigenje nta nato bazana haraza aba francais gusa . good luk

  • Ubu se kagame sukumuca intege !!!bati iterambere ritagira democratie ni nothing !!ryabantu baligiswa !!is nothing !!ritubahiliza uburenganzira bwamunti !!is nothing !!!finaly nothing has beeen done !!ubuse banyarubuga mbabaze koko namwe kandi munsubize !!!1. ibyo uyu munyamerika kazi avuze izuba liva hali umunyarwanda watinyuka kubivugira muli uru rwanda ???niba ntawe se kubera iki ??? 2. kugirango uyu munyamerika atinyuke aze kuvugira muruhame ndetse muli kaminuza mumabntu bajijutse nkatwe , murumva amabaruwa yacicikanye yihaniza abayobozi bacu abasaba kureka izi ngeso balimo kubashinja angana ate ???3 . nilihe somo uyu munyamerika kazi yatanze kuli twe twiga muli Kaminuza no kubayobozi , ndetse no kubanyarwanda muli rusange ???4 . kuki yavuze ko Pres Kagame aliwe wenyine wamaganye Pres kadafi kumugabane wafrika ???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish