Kuri uyu wa gatatu mu isozwa ry’urubanza ruri kuburanishwamo abashinjwa gutera Grenade mu mujyi wa Kigali, abagera kuri 24 muri 30 bashinjwa basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu. Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rukuru rwa Repubulika i Kigali, benshi muri aba baregwa baremera ibyaha bashinjwa birimo guhungabanya umudenedezo w’igihugu, kuba mu mutwe witerabwoba, icyaha cy’ubuhotozi […]Irambuye
Uyu mugani baca ngo: “Yanyoye nzobya” wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w’i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: “Yabaye Sabizeze” Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w’akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n’ubushita buramwica, agwa i Remera rya […]Irambuye
Umwe i burayi, undi muri Africa undi muri Aziya, abasore b’abanyarwanda bahujwe na facebook bakora urubuga rwa www.ruhagoyacu.com , urubuga rumaze kumenyekana cyane mu Rwanda mu gutanga amakuru y’imikino. Mu mpera za 2008, Joe D’Alembert Bizimana wiga Civil Engineering mu Ubuhinde, kubera gukunda kwandika kuri sport, yasabye akazi muri Eurosport. Aha yari asanzwe ahazi umusore […]Irambuye
Abantu benshi bakunda kwibaza niba gukora imibonano mpuzabitsina igihe umugore atwite nta ngaruka byagira ku mwana atwite cyangwa se no kuri nyina ubwe. Aha tugiye gusubiza bimwe mu bibazo abantu bashobora kwibaza ku gutera akabariro nyamara umugore utwite. 1.Ese imibonano mpuzabitsina iremewe ku mugore utwite ? Yego. Imibonano mpuzabitsina iremewe mu gihe cyose umugore atwite iyo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri muri Lemigo Hotel, ubwo hashyirwaga ahagaragara inyigo yo kwimura ‘Park Industriel’ iherereye i Gikondo, abafite inganda muri icyo gice bagaragaje ko batanyuzwe n’iyo nyigo. Iyi nyigo yerekana ko kwimura izo nganda bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 27, nyamara bene inganda bari muri uyu muhangao bakavuga ko aya atangana n’agaciro […]Irambuye
Kuri uyu wakabiri umujyi wa Kigali witabye Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo byigihugu mu nteko nshinga mategeko, mu rwego rwo gusobanura amakosa mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo yagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari. Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali,akaba yasobanuye ko amakosa yose agaragara mu mikoreshereze n’imicungire y’imari, yatewe n’imicungire mibi y’abakozi bari babishinzwe no […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi yabonye Ticket yo gukina imikino ya 1/4 mu mikino ya Cecafa nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 2 ku busa, mu mukino waberaga i Dar es Salaam muri Tanzania ahari kubera iri rushanwa. Ni ibitego byatsinzwe na Kagere Medy, rutahizamu wa Police, ku munota wa 25, nyuma yo guhererekanya neza na Olivier Karekezi, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo, ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso, mu rurimi rw’Icyongereza, Rwanda Biomedical Center (RBC) harangiye ikiganiro cyigenewe abanyamakuru ku bijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA uba buri tariki ya mbere Ukuboza. Muri iki kiganiro cyari kiyobowe n’umuyobozi mukuru wungirije muri RBC, Dr. […]Irambuye
Icyorezo cya SIDA cyashoboye guhitana abagera kuri 33.000 mu mwaka ushize wa 2010 mu gihugu cya Cameroun. Iki gihugu ubu kikaba kibarirwamo abagera kuri 570.000 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu baturage miliyoni 20 batuye Cameroun. Aba bakaba ari ababashije gupimwa. André Mama Fouda, Minisitiri w’ubuzima muri Cameroun, munama n’abanyamakuru i Yaoundé yatangaje ko n’ubwo […]Irambuye
Ministeri y’Ubucuruzi yatangaje ko igiye gushyiraho politiki ihamye yo kugabanya icyuho kigaragara hagati y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwa yo. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba mu nama yigaga uburyo bwo kongera ibicuruzwa u Rwanda rwoherezwa mu mahanga. Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze ubu bingana na 34% ugereranyije n’ibitumizwa, intego ikaba ari ukongera ibyo […]Irambuye