Digiqole ad

Inzovu iconga ruhago mu Ubuhinde

Iyi nzovu yitwa Maya, imaze kumenyera cyane gukina umupira w’amaguru, nubwo iwukinisha umutonzi n’amaguru byose.

Maya n'umupira mu kibuga
Maya n'umupira mu kibuga

Kugeza ubu, iyi nzovu y’imyaka 40, ngo isigaye inakunda gukina ruhago cyane, nibura buri mugoroba ubwo abakora mu kigo kirengera inyamaswa ahitwa Agra, baba bagiye gutera agapira, iyo bayisize, ntabwo bakira uburakari bwayo.

Umwe mu bakozi bicyo kigo yatangaje ko ishoti ry’umutonzi irekura, cyangwa iyo iwuhamije n’ikirenge riba riremereye ku buryo butangaje.

Aba bayirinda bakaba nabo bavuga ko bamaze kumenyera gukinana na MAYA kuko ngo ibashimisha cyane.

Umenya atari abantu bakunda ruhago gusa!

Maya yarekuye umzinga w'ishoti n'umutonzi
Maya yarekuye umzinga w'ishoti n'umutonzi
Maya n'ikipe ikinamo
Maya n'ikipe ikinamo

Gael Nkubito
UM– USEKE.COM

 

5 Comments

  • Mwibare cyane umuseke kubw’iyi nkuru isekeje kandi itangaje! Mu Rwanda rero nabo nibatangire batoze INGAGI guconga Ruhago, dore ko arizo tuzwiho, wenda zazatukura izina ry’u Rwanda muri Ruhago mpuzamahanga.

  • Iyi nkuru irashimishije kubona inyamaswa zikunda ruhago

  • niba nayo yokabaho sikimwe ningona zatumariye abantu ibugesera

  • Yooo uwabazana bagatoza Mutware muri park y’akagera nayo, mumwanya wo kuyica. Muzi ko Mutware abana bayisaba umunyenga, ikabaha umugobora bakicaraho maze bakicungha!!! Iyo Mutware igeze mumurima wumupfakazi, arayibwira ati mutware mbabarira dore ndi umupfakazi utanyica inzara n’abana!!! Mutware ikavam ikajya mumirima yabandi baturage.

  • Bazitonde itazabica. Inyamanswa ni inyamanswa.

Comments are closed.

en_USEnglish