President Sassou N’Guesso yashimiye uko yakiriwe mu Rwanda

President wa Congo Brazzaville kuri uyu wa gatatu nibwo yashoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, ashimira uburyo yakiriwe mu Rwanda. Denis Sassou N’Guesso, 68, yaje mu ruzinduko mu Rwanda aje gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no gusura kandi mugenzi we President Kagame wasuye Congo mu Ukwakira umwaka ushize. Asoza uru ruzinduko rwe, akaba yashimye uburyo […]Irambuye

Musanze: Imiturire y’abasigajwe inyuma n’amateka iracyateye inkeke

Mu gihe Leta ishyiraho gahunda zitandukanye zo kugoboka no kurengera abatishoboye, imiturire y’abahejejwe inyuma n’amateka iracyateye impungenge. Ibi ni ibigaragarira amaso iyo umuntu asuye hamwe muho batuye. Hari byinshi mu bimaze gukorwa ngo imibereho yabo ibe myiza henshi mu Rwanda, ariko bamwe mubo twasuye bigaragara ko hari byinshi nabyo bigomba gukorwa ngo imibereho yabo ibe […]Irambuye

Impunzi 118 zatahutse ziva muri DRCongo

Izi mpunzi ziganjemo abagore n’abana, zabaga mu bice bya Masisi, Rucuru na Walikare nizo zageze ku mupaka wa Rubavu kuri uyu wa kabiri, zihita zijyanwa mu kigo cya Nkamira, zivuga ko zatashye ku bushake nkuko zibitangaza. Ministeri y’Ibiza n’impunzi MIDIMAR niyo aje guha ikaze aba banyarwanda batahutse mu gihugu cyabo. Aba batashye batangaje ko bananiwe […]Irambuye

Birangiye iyahoze ari U 17 ishyizwemu kiciro cya mbere

Inama rusange ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa kabiri ku mugoroba niyo yemeje ko ikipe yakinnye imikino yanyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique igomba kuguma hamwe igakina muri shampionat y’ikiciro cya mbere muri uyu mwaka. Amakuru dukesha ruhagoyacu.com, avuga ko iyi kipe, igizwe n’abasore abenshi babarizwaga muri FERWAFA Academy igomba gutangira imyitozo ku […]Irambuye

Abaturage 60 bubatse amashuri hashize imyaka ibiri batarishyurwa, baratabaza Intara

Ruhango – Kubera akababaro n’icyo bise akarengane ko kutishyurwa amafaranga bakoreye, abaturage bo mu karere ka Ruhango bakoze mu bikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu mwaka wa 2009 , ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa, bahisemo gushyikiriza ikibazo cyabo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo. Mubafashe iyambere kujya ku biro by’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wambere, bavuga ko […]Irambuye

Ingabo za Amerika muri Uganda zirashaka Kony? cyangwa Petrole?

Mu kwezi gushize, President Obama yameje iyoherezwa ry’abasirikare 100 muri Uganda, ngo gukurikirana igikorwa cyo guhiga Joseph Kony umukuru wa LRA mpaka afashwe. Ibi ntibivugwaho rumwe kuko abaganda bamwe bemeza ko Amerika ije gushaka Petrole yavumbuwe muri iki gihugu. Petrole iherutse kuboneka muri Uganda yateje ubwega muri iki gihugu, havuzwe ruswa mu guha amasosiyete yo […]Irambuye

Ikiganiro wagirana n’umukunzi wawe ngo akwemerere ko mukoresha agakingirizo

Gukoresha agakingirizo ni icyubahiro n’inshingano byawe n’uwo mukorana imibonano mpuzabitsina. Mbere yo kwiyemeza gukora imibonano mpuzabitsina banza utekereze uko wakwirinda gutera cyangwa guterwa inda, kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ubwo rero uzaba ugeze ku rwego rwiza kandi rukomeye cyane rwo gushaka ibisubizo by’ inzitizi ushobora guhura nazo. Kudakora imibonano mpuzabitsina […]Irambuye

Ibyago bya Maradona: Nyuma yo guterwa amabuye yagiye gushyingura nyina

Kuwa gatandatu wa week end ishize, Diego Armando Maradona ikipe atoza ya Al Wasl FC muri UAE yari ifite umukino na mukeba Al Ain, waje kurangira atsinzwe. Si ukuwutsindwa gusa kuko yaje gushinyagurirwa n’umutoza Cosmin Olaroiu wa Al Ain FC wamusanze aho yicaye akaza kumwishima hejuru, hafi kumucira mu maso. Umukino kandi urangiye, abafana bamwe […]Irambuye

en_USEnglish