Digiqole ad

Inka si iy’amata n’akaboga gusa bamwe irabaha amashanyarazi

Ni ibisanzwe ko inka ntakizivaho gipfa ubusa, zikamwa amata, amase agatanga ifunmbire, impu zigakorwamo imyenda, ibinono bigakorwamo ibifungo (ibipesu), inyama ubwo zariwe, amahembe nayo ubu akorwamo ibyo bipesu nubwo kera bayabikagamo ifaranga.

MUKAGASHUGI Editor ari gutegura amafunguro yifashishije Biogaz ku ishyiga rya bugenewe/Photo Ngenzi T.
MUKAGASHUGI Editor ari gutegura amafunguro yifashishije Biogaz ku ishyiga rya bugenewe/Photo Ngenzi T.

Ubu nyuma y’iyi mimaro myinshi y’Inka, abinkwakuzi bo mu byaro iranabacanira amashanyarazi, ikanabatekera badakoresheje inkwi, bakoresheje Biogaz itangwa n’amase n’amaganga by’inka.

Abatunze inka bitabiriye imishinga ya Biogaz bemeza ko gutunga inka zigeze kuri ebyiri cyangwa se zirenze, ntuzibyaze ingufu ari igihombo muri iki gihe.

Abitabiriye imishinga ya Biogaz ubu bakaba bashobora gutegura amafunguro batagombye kwifashisha ibikomoka ku biti, ndetse babasha no kubonesha nijoro nk’aho bakoresha umuriro w’amashanyarazi.

RUHANGARA Enock, umuturage utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ubu akoresha Biogaz iva mu ngufu z’amase y’inka enye atunze. Yatangarije UM– USEKE.COM ko mu gihe kingana n’amezi atandatu akoresha biogaz mu gutegura amafunguro, atagikeneye gukoresha inkwi ukundi.

Uretse gukoresha inkwi kandi,aho atuye mu giturage si ngombwa ko nijoro abonesha  mu nzu akoresheje peteroli. RUHANGARA ati:″ Inkwi ubu ni amateka, mu gikoni harangwa ni isuku kandi nta myotsiiharangwa. Ikindi kandi yamase twakoresheje mu gukora Biogas, arongera agasohokamo tukayafumbiza. Ntako bias mu by’ukuri″

Kwa Ruhangara nubwo baba mu cyaro ntibacana itadowa cyangwa buji
Kwa Ruhangara nubwo baba mu cyaro ntibacana itadowa cyangwa buji

MUKAGASHUGI, umufasha wa RUHANGARA Enock, avuga ubusanzwe bakoreshaga nibura imiba y’inkwi itatu mu cyumweru,mu guteka. Kandi nazo zikaboneka bigoranye kubera ko amashyamba agenda agabanuka. MUKAGASHUGI akagira ati:″ubu si ngihangayika ngo nabuze inkwi cyangwa se ngo imvura irazinyagira. Ndaza ngafungura ngahita nteka.″

Mu gukangurira aborozi b’inka gukoresha Biogaz, intego ngo ni ukugabanya ibicanwa bikomoka ku biti. — USENGIMANA Phiribert, ashinzwe amashyamba mu karere ka Nyanza nawe asanga abatunze inka bagakwiye no kugira Biogaz.

Agira ati:″abafite inka bagakwiye kugira biogaz, ariya mase agenda atakara apfa ubusa,bakayabyaza umusaruro. Iyo biogaz izabafasha kubona yafumbire, inka nazo zibe ziri hariya zitanga umukamo kandi banarondereze ibicanwa kuko nabyo bihenze.″

Mu gihe hagenda hashakishwa uburyo bunyuranye bushobora kubyara ingufu, abaturage ubu bakoresha ingufu zikomoka ku mashanyarazi bakaba bamaze kugera kuri 14 ku ijana.

Uku niko biogaz bayubakira kugira ngi iboneke.RUHANGARA Enock we amase asohokamo atuma urutoki rwe ruyagirana.
Uku niko biogaz bayubakira kugira ngi iboneke.RUHANGARA Enock we amase asohokamo atuma urutoki rwe ruyagirana.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • ese niyo waba ufite inka imwe ushobora gucana ayo mashanyarazi? ese bitegurwa bite ko nanjye mbikeneye

    • ukeneye Biogaz hamagara iyi nimero itishyurwa 4167.

      • Ukeneye biyogazi agomba kuba nibura afite Inka ebyiri bikaba byiza yororeye no mu kiraro cyubakiye neza kuburyo anakoresha amaganga ikindi akaba anashobora kuba yabona ibikoresho byibanze mwiyubakwa ryayo,mu Turere twose hakaba hari abakozi babishinzwe babarizwa mu bikorwaremezo
        ubundi bakaba baguha ubusobanuro busumbije aho kuko gukoresha ingufu zikomoka kuri biyogazi bifitiye umuturarwanda wese akamaro ndetse n’Igihugu muri rusange.Murakoze

  • Ngayo amajyambere nyayo, mba ndoga Data wambyaye Murindangabo!!!….

    Muraho i Busasamana, muraho ntara zose zitatse u Rwanda/Muraho i Busasamana, hamwe Imana irara yiriwe ahandi/Mwambaye ikamba ry’iterambere/Lirababereye Mama weeee, ubu n’ejo hazaza….

    Usibye urwenya, jyewe wandika ibi, iyo nsomye bene ariya makuru, umutima usubira m’uruterekero, maze umunezero ukaba wose, aho ndi hose….

    Ndabarahiye nkunda u Rwanda, kandi nkunda iterambere lirambye, byahebuje…

    Programu ya RONDEREZA, programu ya BIOGAZI, programu yo gukoresha IMIRASIRE Y’IZUBA, programu yo gukoresha ingufu z’UMUYAGA, programu yo gukoresha INGOMERO Z’AMAZI, programu yo gukoresha gazi metani yo mu KIVU….

    Ndababwira mbisubiramwo, ngayo amajyambere nyayo. Urubyiruko nimuhaguruke mukenyere mukomeze, mwige buri munsi mudahwema…

    Hariya hantu harimwo ubuhanga-buhanga koko.

    “So please try ro create an energy mix. So please try to make such an energy mix a competitive advantage for the rwandan economy. It is possible, we have to achieve it. I strongly believe in it. WITH ALL MY HEART”.

    Murakoze mugire amahoro.

  • Iri ni iterambere kandi ntako bisa!

Comments are closed.

en_USEnglish