Abanyamakuru 20 babajijwe n’Umuseke iki kibazo, 12 bavuga ko itangazamakuru mu Rwanda ryisanzuye bigereranyije, batanu bavuga ko nta bwisanzure buhari mu ku itangazamakuru mu Rwanda, batatu bemeza ko itangazamakuru mu Rwanda ryisanzuye rwose. Abasomyi b’Umuseke bo babibona bate? Kuri uyu wa 03 Gicurasi 2016 Isi irizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Kwisanzura ku gutangaza amakuru ni […]Irambuye
Iburengerazuba – Imvura nyinshi cyane yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu mirenge ya Twumba, Mutuntu na Rwankuba yateje inkangu inangiza imirima ariko cyane cyane yahitanye ubuzima bw’umuyobozi w’Umudugudu wa Musango mu kagali ka Byogo Umurenge wa Mutuntu wagwiriwe n’inkangu agapfa avuye mu bukwe. Byabaye ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryakeye nk’uko byemezwa […]Irambuye
Ubunyarwanda ngo nicyo gishoro cyunguka kurenza ubuhutu, ubututsi n’ubutwa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu kigo cy’ubwishingize SONARWA habaye umuhango wo kwibuka abantu 9 bari abakozi b’iki kigo bazize genocide Jenocide yakorewe abatutsi. Minisitiri wa siporo n’umuco Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru yavuze ko nta munyarwanda numwe wungukiye muri jenoside kandi ngo buri […]Irambuye
Ijisho ni urugingo ngirakamaro cyane ku mubiri w’umuntu ariko abantu batari bacye ntibasobanukiwe neza uko bakwiye kuririnda kwangirika no kurifasha gukora neza, ntibazi neza ibishobora kurigiraho ingaruka zikomeye urugero nk’isukari ikoreshejwe nabi. Ibi ni ibintu bine bishobora kwangiza imikorere myiza y’amaso nyamara bamwe ntibazi ko bishobora kuyangiriza. Ibi ni ibyo twabasomeye ku binyamakuru bitandukanye bivuga […]Irambuye
Mu mukino wa 1/4 wabaye mu ijoro ryakeye muri Tunisia ahari kubera imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa mu bagore ikipe ihagarariye u Rwanda ya Rwanda Revenue Authority yaraye itsinze El Shams yo mu Misiri seti eshatu kuri imwe ihita ibona ticket ya 1/2. Nibwo bwa mbere iyi kipe igeze kuri uru rwego […]Irambuye
Nyuma yo gushinjwa na kapiteni wa Rayon Sports ko yatereranye bagenzi be, Mugheni Fabrice wari amaze ukwezi atari kumwe na Rayon sports kubera ibibazo by’amafaranga, yagarutse, kandi ngo yiteguye imikino isigaye. Tariki 23 Werurwe 2016 nibwo umukinnyi wo hagati wa Rayon sports, Mugheni Fabrice bita Moussa, yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook, ko asezeye Rayon […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yateranye yemeza ishingiro ry’igihembwe kidasanzwe inemeza gahunda y’ibizasuzumwa muri iki gihembwe, bahise bahera ku mishinga y’amategeko irimo n’urebana no kwishyirahamwe kw’ibihugu bigize umuhora wa ruguru mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni. Ibihugu by’isi muri iki gihe byugarijwe n’impungenge zo kwiyongera kw’ubuhezanguni mu […]Irambuye
Abahinzi batandukanye mu karere ka Karongi baravuga ko abashinzwe ubuhinzi mu karere no mu mirenge bibera mu biro igihe cyagera bakabaturaho gahunda n’amategeko ngo bagomba gukurikiza uko byagenda kose, ibi ngo ni ingaruka yo kuba nka politiki y’igihingwa kimwa igenda biguru ntege kuko batayigishijweho inama ngo banayisobanurirwe, bikavamo kuyikora nabi. Byagarutsweho mu kiganiro mpaka cyahuje […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa kane Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wakiriye inkunga y’umuryango nterankunga Al ‘Ihsaani Al ‘Khayiriya wo muri Arabia Saoudite inkunga igizwe n’imodoka ebyiri za Ambulance n’inyubako iherereye mu kagali k’Agatare Umurenge wa Nyarugenge igenewe gutunganyirizwamo imibiri y’abitabye Imana uko bikorwa mu myemerere ya Kislamu. Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bibiri bigari bigenewe gutunganya […]Irambuye
Tariki 15 Mata 2016 Umuseke wari wasuye uyu mukecuru wahishe abarenga 150 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nyuma akabishimirwa ku rwego rw’igihugu. Ariko muri iyi minsi yari abayeho mu buzima bubi no mu nzu ishaje cyane. Uyu mukecuru ubu ari kwitabwaho, izi nzu bazishyize hasi, abaye acumbikiwe ahandi mu gihe hatangiye imirimo yo kumwubakira […]Irambuye