Digiqole ad

Wowe ukurikira Itangazamakuru mu Rwanda, ubona ryisanzuye?

 Wowe ukurikira Itangazamakuru mu Rwanda, ubona ryisanzuye?

Itangazamakuru mu Rwanda hari abemeza ko ryisanzuye n’ababihakana

Abanyamakuru 20 babajijwe n’Umuseke iki kibazo, 12 bavuga ko itangazamakuru mu Rwanda ryisanzuye bigereranyije, batanu bavuga ko nta bwisanzure buhari mu ku itangazamakuru mu Rwanda, batatu bemeza ko itangazamakuru mu Rwanda ryisanzuye rwose. Abasomyi b’Umuseke bo babibona bate?

Itangazamakuru mu Rwanda hari abemeza ko ryisanzuye n'ababihakana
Itangazamakuru mu Rwanda hari abemeza ko ryisanzuye n’ababihakana

Kuri uyu wa 03 Gicurasi 2016 Isi irizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Kwisanzura ku gutangaza amakuru ni ikintu gikomeye mu mibereho y’abatuye ibihugu n’isi buri munsi bakenera kumenya amakuru atandukanye mu buzima.

Hamwe na hamwe ku isi gutangaza inkuru runaka birabuzwa, ubundi abanyamakuru ubwabo bakibuza gukora inkuru runaka, ahandi abanyamakuru bakagirirwa nabi kubera inkuru runaka batangaje, hamwe bagafungwa, ndetse hari n’aho bicwa.

Iyi tariki ya 03 Gicurasi yafashwe kuko ari bwo mu 1991 abanyamakuru b’ibitangazamakuru binyuranye byandika muri Africa, bashyigikiwe na UNESCO, basinye ibigomba gushingirwaho ngo itangazamakuru ribe ryisanzuye, babisinyiye i Windhoek muri Namibia.

Mu bigenderwaho bigaragaza ko itangazamakuru ryisanzuye harimo; Kwigenga kw’Itangazamakuru mu mikorere, Amategeko agenga itangazamakuru mu gihugu, Kureba niba nta rugomo rugirirwa abanyamakuru mu gihugu, Kureba niba hari ibikorwa remezo bihari birifasha gukora, Umwuka bakoreramo (ese baterwa ubwoba? Ese bafite ubwoba ku buryo bibuza gukora inkuru runaka?) no Kureba niba hari urunyurane rw’ibinyamakuru bitandukanye.

Uhereye kuri ibi, abanyamakuru 20 bakorera ibitangazamakuru bya Radio (6) Televiziyo(4), ibyandika ku mpapuro(6) n’ibyo kuri Internet(4)  babajijwe n’Umuseke niba mu Rwanda hari ubwisanzure bw’itangazamakuru, icyo bahurizaho ni uko mu Rwanda muri biriya biranga ubwisanzure hari ibiri ku kigero gishimishije hakaba n’ibihari kukigero cyo hasi, bityo 12 mu babajijwe bemeza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buhari ariko bugereranyije.

Aba bavuga ko nk’umwuka itangazamakuru rikoreramo mu Rwanda hari ubwo uba mubi kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwaciyemo, bigatuma itangazamakuru ryibuza gukora inkuru runaka nubwo zaba zitarebana na Jenoside.

Umwe muri aba banyamakuru ukora ku binyamakuru byandika ku mpapuro utifuje gutangazwa avuga ibinyamakuru mu Rwanda hari inkuru ubwabyo byibuza gukora kubera ubwoba, izo ngo ni izigendanye n’igisirikare, igipolisi, ingengabitekerezo ya Jenoside na ruswa ijya ivugwa ku nzego zo hejuru.

Aba 12 kandi mu byo bavuga bituma ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buhari ariko bugereranyije harimo kuba ibikorwa remezo byo kurifasha hamwe n’amategeko arigenga bidahagije mu gutuma ritera imbere. Gusa bakemeza ko hari ibyashingirwaho byinshi byerekena ko ubwisanzure buhari nka politiki ishyigikiye kandi yorohereza abanyamakuru gusaba no guhabwa amakuru n’ibindi.

Batanu bavuga ko nta bwisanzure buhari ku itangazamakuru mu Rwanda bo bavuga ko hari ibibazo byinshi bishingiye kuri politiki y’itangazamakuru mu Rwanda bo bavuga ko idaha urubuga rwo kwisanzura ku itangazamakuru, ko hari abanyamakuru bajya bahohoterwa, ko hari ababuzwa gukora inkuru runaka cyangwa hari abibuza ubwabo gukora inkuru runaka.

Batatu bemeza ko itangazamakuru mu Rwanda ryisanzuye bihagije bavuga ko ugereranyije n’igihe gito gishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside n’intambara yayibanjirije n’iyakurikiye yo kurwanya abacengezi, ndetse n’uruhare itangazamakuru (rya Leta n’iryigenga) ryagize mu gukwirakwiza urwango kugeza ku gushishikariza gukora Jenoside, ko uyu munsi babona itangazamakuru rifite ubwisanzure buhagije.

Aba bakemeza ko inkuru zitandukanye zikorwa, ibinyamakuru byinshi, kuba nta rugomo ruteguye bigaragara rukorerwa abanyamakuru no kuba abanyamakuru bakora bisanzuye mu kazi kabo ngo bigaragaza ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw’itangazamakuru ku buryo buhagije.

Igihembo cyitwa “Guillermo Cano World Press Freedom Prize” gihabwa umunyamakuru waharaniye ubwisanzure uyu mwaka cyatanzwe mu nama mpuzamahanga ku bwisanzure bw’itangazamakuru iri kubera Helsinki muri Finland (2 – 04 Gicurasi 2016) gihabwa umugore witwa Khadija Ismayilova umunyamakuru muri Azerbaijan ubu ufunze azira inkuru yakoze.

Iki gihembo kitiriwe Guillermo Cano umunyamakuru wo muri Colombia wiciwe imbere y’ibiro by’ikinyamakuru cye kuko yamaganaga abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Abanyarwanda batari bacye bamaze gukangukira ibikorwa n’itangazamakuru no kumenya amwe mu mahame arigenga ubu bashobora kugira uruhare mu kugaragaza (mu bitekerezo batanga) niba itangazamakuru mu Rwanda  ryisanzuye.

UM– USEKE.RW

42 Comments

  • ririsanzura rigakabya ahubwo batitaye kungaruka mbi zibyo bavuga zatera muri societe. dukeneye abanyamakuru babanyamwuga nkabo ku Museke

    • uvuze neza ko umuseke wisanzura kuko imirasire yaranize yampejeje kukagali kumunigo . sinzi mwatubwira niba radio Salus yumvikana i Kigali ?

  • Mu Rwanda ahubwo itangazamakuru ryavuga ibindi ryabuze naho ubwisanzure bwo murabufite buhagije wamugani unagereranyije n’ibihe twaciyemo.
    Icyo mubura ni ubunyamwuga naho ubwisanzure murabufite.

    Murakoze

  • mbega ikibazo?!!!! nkunda inkuru zanyu, hari izo usanga zikoze kinyamwuga rwose pe, ibyo ndabibashimira, ngarutse ku kibazo cy ‘ubwisanzure bw ‘itangazamakuru ni uko bigoranye cyane kuri mwe abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda benshi kugaragaza uko babibona badashingiye ku marangamutima cg se ngo baramfata bate! Reka nanjye ndifashe kuko nzi neza ko muzi uko mwisanzura mu kazi kanyu!murakoze.

  • Ni byiza ko habaho ubwisanzure muri byose byumwihariko mu itangaza makuru,abanayamakuru bakore akazi kabo nkumwuga, nkabanyamakuru ba Umuseke.rw muri abanyamwuga pee mukomereze aho. mu bwisanzure muhabwa mubukoresha neza muduha amakuru yumwhariko kdi yizewe….ndabemera

  • Itangazakuru mu Rwanda se mukeneye kwisanzura mukajya mujya no mu buryamo bw’abantu? Mbona ari byo mubura gusa. Ibindi byo gukora ahubwo nimwe mubyibuza naho ubundi murisanzuye.

    Ibyo mbona mutisanzuyeho ni igisirikare wamugani kandi nacyo birakwiye kubera ubunyamwuga bwanyu bukiri bucye

  • Nta bwisanzure buhari ku itangazamakuru mu Rwanda
    Ejo bundi abanyamakuru ba TV1 na City Radio ntibari babiciye kuri terrain bigiriye mu nkuru!

    Mujye mureka

    • reka bariya baswa . nikuriya se batara inkuru, nkabagiye gukura ibijumba mumurima.
      itangazamakuru ryacu rikeneye ivugururwa mubarikora. cyane cyane nkaba baba bagitangira akazi bakazajya bahabwa amahugurwa y’imyaka 2 nkiy’abaganga bamara bimenyereza umwuga wabo. ikindi abarisanzwe nabo bakeneye training iri efficace. uzi gusoma title yinkuru wajya gusoma details ugasanga inkuru iri empty.

  • Uwabona mwirata, mwisanzura he se, imishinga yose yanyerejwe mwayivuze iki? si amarwf y’imisoro dutanga. abirirwa bafungwa baregwa ibinyoma hari ibyo mwari mwavuga. Comments munyereza murazizi. Mutinya iki se niba mwisanzura?

    • Wamugani Karisimbi Priject ko ntawe bafunze? ko bitavuzwe byagenze bite?
      Umenya ubwisanzure buhari bugerwa ku mashyi!

  • UBWISANZURE BURAHARI CYANE,BWIZA BUTAGIRA AKAVUYO N’AKAJAGARI!

  • Sinzi niba abantu benshi bari babihishurirwa: Ku isi yose,Igihe turikwinjiramo kijyanye no kubaho kw’abanyamakuru bafite ubushake n’ ubushobozi bwo gupinwa na Leta ku birebana no kugeza umuturage ku burenganzira bwe no ku kubwubahiriza

  • hari ibitangaza makuru bigerageza kuvuga TV1 CITY RADIO BAVUGANIRA ABATURAGE HARI N’IGIHE BABIZIRA MWIBUKE BAJYA ISHYORONGI KUMUTURAGE WARI WASENYEWE UKO BYABAGENDEKEYE NA POLICE!MUKOMEZE MUTUVUGANIRE MUDATINYA IKIBI N’INKURU ZITERANYA ABNYARWANDA.

  • Banyamakuru b’umuseke, nizereko mwabajije icyi kibazo namwe mufite igisubizo nka mwarimu? Kangahe abanyamakuru bajya gutara inkuru bagakumirwa, bagakubitwa na Dasso na police? Ntana rimwe se barababwira gukuraho inkuru mwari mwasohoye kandi mwayitohoje neza? Nta banyamakuru muzi se bafungiwe kwandika ibyo ba nyakubahwa batifuza? Nta binyamakuru muzi se byafungiwe amaherere? Nta bantu bajya baboherereza inkuru ngo muzisohore uko zakabaye ku ngufu? Nibindi byinshi ntarondoye bibangamira itangazamakuru mu kazi karyo. Niba mbeshya muzabaze uburyo igihe.com kinyonga comments zitasingije ba nyakubahwa cyangwa zavuze ibitandukanye n’umurongo wa rpf, namwe hari igihe mubikora ku museke ariko at least muragerageza.

    Rwose tuvugishije ukuri mu Rwanda umunyamakuru wisanzura ni uwandika inkuru zijyanye n’umuganda, girinka, ubuhinzi bw’ikawa nizindi nkuru zitagira abo zibuza ibitotsi. Ariko iyo hageze kuvuga kuri politiki mwese murabebera mugatangira kuvugango nkuko Perezida wa repuburika yabivuze, nyamara mugatinya kuvuga ibibazo kandi mubizi neza ko bihari: ruswa, kwambura abaturage ibyabo, abicwa cyangwa bakazimizwa, ivangura ryihishe mu itangwa ry’akazi nibindi ntarondoye mugeraho mukaruma muhuha ngo dmi no hejuru batabareba nabi.

    Ubwisanzure bw’itangazamakuru buri nko kuri 20%, Nizereko comment yanjye muyireka igatamuka dore ni umunsi w’itangazamakuru. Bravo k’umuseke.com, muragerageza rwose.

  • Huum, none se abanyamakuru ni ibimanuka bo si igice kimwe cya sosiyete-nyarwanda ? Nta banyamakuru se uzi bafunze, bahunze, bapfuye, baburiwe irengero ? Dore ahubwo mwugarijwe n’ibintu 5 bikomeye:

    – Ubukene: nta frw mugira, abenshi hari n’igihe muza gutara inkuru ukagirango si abanyamakuru pe !.
    – Mubuze ubumenyi buhagije mu itangazamakuru, mu mateka, no muri byose; ntimuzi uko batara inkuru, uko batunganya inkuru, uko bakora investigation, musigaye gusa mutunzwe n’amafoto hamwe no kwamamaza ibijyanye n’ibitsina, ariko content yo wapi.
    -Mukorera kuri terrain inyerera biteye ubwoba, ku buryo kuyigendaho ari nko kugenda ku magi…niba utabyemera, subira muri comments mwanyonze muri aya mezi 4 ashize arabona uburemere bw’ikibazo.
    -Amategeko abarengera ari weak cyane.
    -Ibi byose bituma mutigenga mukaba mwajya mu kwaha kwa Leta bityo mukaba mushobora kuba mwaba ibikoresho bya Goverment.

    Niba utemeranywa najye, soma reports 10 ziheruka zakozwe na Reporter without Borders, wongere usome 10 zakozwe na Human Rights Watch, hanyuma usozereze ku gitabo giherutse gusohorwa na Anjan Sundarm cyitwa Bad News: Last Journalists in a Dictatorship”

  • @SEMUSAMBI na GATAMA nubwo ibyo muvuga birimo ukuri runaka ariko murakabya cyane kuri byinshi!

    Ibyo muvuga mushaka kumvikanisha ko itangazamakuru mu RWanda ritigenga bishingiye ku marangamutima yanyu, ni kangahe tudasoma inkuru z’abaryozwa ibyaha bya ruswa n’imikorere mibi barimo n’abakomeye (nubwo bakiri bayce bwose)

    Inkuru z’ababuriwe irengero buri gihe sinzibona mu binyamakuru bibaza Police niba badafungiye ahatazwi?

    Aha k’Umuseke siho nasomye inkuru y’Uruganda INYANGE rwubakaga mu gishanga, si uruganda rukomeye se kandi bivugwa ko ari urwa rpf? ko Umuseke utafunzwe se?

    Nkawe GATAMA uravuga ibyo utazi gusa!! Ni uwuhe munyamakuru wo mu Rwanda ubu ufungiye akazi ke???? gupfa kuvuga gusa nta facts, ni bangahe baherutse gukubitwa na DASSO ni bangahe ko nta mibare utanga?

    SEMUSAMBI nawe urakabije cyane ibyo uvuga, turemeranya kuri bimwe rwose, terrain iteye ubwoba kuko abanyamakuru bagomba kwigengesera kubera amateka y’iki gihugu, amafaranga ni macye mu itangazamakuru bigendanye n’isoko ryo mu gihugu cyacu, ARIKO urakabya cyane ngo itangazamakuru ntirizi ibyo rikora kandi hari ibinyamakuru tubona bikora neza? wakabije kuGeneraliza.

    Ikindi gutanga ingero kuri raporo za Reporter without Borders na Human Rights Watch kereka utazi cyangwa utaramenya uko zikorwa n’abazikora icyo baba bagamije n’uburyo bamwe muri bo nka ba Marianne Minart bafite ibitekerezo by’irondaruhu n’ubuhezanguni no kwanga AFRICA.

    Ibyo byose rero iyo ubyirengangije ubona ko itangazamakuru ritisanzuye na gato, ariko njyewe iyo nitegereje mbona rifite ubwisanzure nibura ku kigero cya 65% kandi bigenda bizamuka ntabwo bimanuka.

    Banyamakuru mufite ibibazo byinshi rwose ndabyemera, ariko munifitemo ibisubizo byinshi hano mu gihugu cyanyu.

    Nimukomereze aho n’ibyo mutarageraho muzabigeraho kuko nta n’uwari uziko u Rwanda ruzongera kuba u Rwanda

    • Ushobora nyamara nawe kuba ukabya mu kudashaka kubona ukuri. Reka nkwibutse impamvu mbona ko LETA igira uruhare mu kunaniza itangazamakuru ryigenga aho itoranya ibinyamakuru iyo igiye gutanga amasoko ku matangazo yayo yamamaza. uribuka ko aya masoko yiharirwa n’ibinyamakuru(byandika ku mpapuro) bibiri gusa?! TNT n’IMVAHO NSHYA. Si ko byakagombye kugenda. Hagombye kubaho urwego muri RMC rushinzwe gushyikirizwa ayo matangazo agasaranganywa ibinyamakuru byandika kuko amafaranga yishyurwa ari imisoro yacu. Ikindi kinyemeza kandi kigaragaza ko nta bwisanzure ni commentaires musiba. Mwansibiye igitecyerezo ku nkuru yari ibaruwa ya Depite GATABAZI yari yandikiye Twagiramungu. Nahise mbona ko impamvu muyisibye ari uko namunyomozanye ingero zifatika. None ubwisanzure buri he?! Iyo mwandika iby’i Burundi murisanzura hafi guca clavier/keyboard mwagera ku nkuru zirimo abanyepolitiki mukaruma gihwa! Buriya iyo muba abanyamwuga mwari guceceka ntimucukumbure inkuru kukugirwa ba MINISTRI kwa GASHUMBA na JO HABINEZA?!

  • Niba kwisanzura ari nk’ibya Charlie Hebdo ntibikagere iwacu!

  • Gatama urabivuze byose urakurikira pe nari ngiye gutanga ingero none ndifashe ku by’umutekano wanjye. ariko muzakore inkuru ku misanzu itangwa mu rwego rw’ishaka ku ngufu nyuma bihite mu binyamakuru nibwo nzabona ko mwisanzuye? mukore inkuru ku mbuto fondation yatumye bafunga ibigo by’imfubyi none abana bakaba buzuye mu mihanda
    2017 iraje harimo amanotora iki kibazo uzakigarure kindi nk’iki gihe umwaka utaha. iyo usingiza leta ubwisanzure ni 100% iyo uvuze ibitagenda cyane cyane kuri politiki ubwisanzure ni 0,9%

  • Oya ntabwo mwisanzuye habe nagato. Umugabo natanga ni perezida usanganizwa ibibazo aho abaturage babeshya ibyo barabaza bagera kuri micro bakavuga ibindi kandi bidashobora kunyura mutangazamakuru. Gusa ubwisanzure bwanyu buri muri munyangire no mumatiku yurudaca.

  • Bwana chief editor wasetsa n’ugiye guhamba nyina! ubwisanzure bw’itangazamakuru se buri he? BBC Gahuzamuryango bayifunze mutareba, Umuseso harya uracyasohoka? Umuvugizi? ibinyamakuru byanditse (hard copies) ntibicyandikirwa muri Uganda? anbanyamakuru bamaze gufuingwa ni bangahe? ni bangahe bahunze? ni bangahe bishwe? ni bangahe baburiwe irengero? uretse n’itangazamakuru, n’ubucamanza ntabwo bwigenga.Cyakora twavuga ko abanyamakuru bigenga ku kigero cya 5%.

  • Umuseke muragerageza niyo mpamvu bazabahagarika!Hahaaaaa!Ndumva nsubije ikibazo!

  • mbona bisanzuye keretse niba hari ubundi bwisanzure bakeneye butagaragarira amaso. aho batareka ngo bisanzure mbona ari inyungu z’abaturage ndetse n’umutekano w’igihugu.cyokora kuri bo nk’abanyamwuga nibpo babimenya kuterenza kuko bazi imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi

  • actually executed according to plan, largely because of the repressive government. For aid agencies this is a paradise—they come in with their plans and their plans are executed
    almost as they’ve been drawn up. It’s led to a perverse situation where aid agencies and foreign governments benefit from the repression, so they have no interest in disrupting it. Foreign aid officials are getting promotions and receiving plaudits for excellent management of aid programs, so the repression is actually serving foreign governments’ interests.
    The real question is why is the world financing a dictatorship. In the case of an emergency there is no excuse for not intervening. But Rwanda is not in emergency today. The aid that is being provided is for long-term development, and most of it is being channeled through the Rwandan government or for government-supported projects. Foreign donors providing this aid could influence the Rwandan government a great deal but choose not to. Aid that is sent directly to NGOs and independent organizations on the ground would not reinforce the government’s repressive mechanisms in the same way. That already would always be a huge improvement in the way that aid is managed. I think donors or foreign governments have not even begun to assess that they might be doing harm and bolstering the Rwandan government. If there was a way to support the Rwandan people who need support—by alleviating poverty and improving health—without directly going through the Rwandan government, that might be a far more effective and less fraught way of providing foreign aid.
    WPJ: The period that the book covers ends in late 2013. Has the state of independent journalism changed at all since that time?
    AS: Not at all, there is no free press in the country today. When the Rwandan government held a referendum in the country to decide whether the two-term limit on presidents should be removed, apparently only 10 Rwandans in a country of more than 10 million opposed his run for a third term. This speaks volumes about how little freedom of speech there is in Rwanda, how few people actually dare to speak up. There are good journalists in Rwanda who know how journalism should be practiced, but unfortunately they’re all too scared. They’ve seen too many of their colleagues murdered, imprisoned, tortured, or having to flee the country to save their lives.
    The Rwandan government does not understand the benefits that free press would provide to the country’s development. It doesn’t understand how free press needs certain protection and that a free press would criticize the government, and that this is a good thing. It also makes the argument that free press—particularly radio broadcasts—contributed to the genocide in 1994. This is a false argument because while the genocide was happening, any media that spoke up against the killing was shut down. There was only a single voice in the country, much as there is now. During the genocide, that single voice was advocating genocide, and people who opposed it were killed or imprisoned. There’s a very similar situation in Rwanda today, where the government’s voice is the only voice in the country, and journalists know that were they to oppose that voice, the consequences would be dire.
    WPJ: Based on your description of the narrative that’s carefully crafted by President Kagame’s regime, your book represents a disruption to the way that the country is typically portrayed, both in domestic media in Rwanda and in international media. What do you think the response in Rwanda—and particularly the government’s response—will be?
    AS: Historically the government has allowed English press to exist in Rwanda, even that which is critical of the government, because English is only spoken by a tiny minority of elite with very little incentive to disrupt the current power structure. I know that my book is being read in Rwanda because I am receiving emails from people who have somehow obtained copies. Because of Kagame’s announcement last week that he will stand for a third term, this is a particularly sensitive time in Rwanda, and the book is disruptive in that sense.
    I thought there was almost an obligation to write about what I experienced, even if it’s merely to put on the record what happened. Most of the repression is forgotten. Most of the journalists who have been killed or exiled are simply forgotten. There are many great people who stood up to the Rwandan government, who saw the increasing repression, and knew that this was not the direction in which the country should be heading, particularly in a country with a history of genocide. They knew that the risk was great and they were brave enough to stand up to the government, and they suffered for it. And now they’re mostly forgotten. I wanted to correct that in some way, and record as much as I could of their stories.

    • Then why do you decide to use English,nibande uha ubutumwa!?,naho kubyerekeye ubwisanzure jye mbona abanyamakuru bandika ibyo bashaka Ari ibivuga ukuri n’ibyo ubona Ari ibinyoma cyangwa ibigaragaza ubunyamwuga bucye,ikindi kwisanzura si ugusenya ibyagezweho twiyushye akuya cyangwa politike ya “tura tugabane niwanga bimeneke!?”.

      • Ikindi ndasaba uwitwa Kalisa Ko nazajya avuga inkuru ajya aduha ibimenyetso apana kuvuga Ngo:hapfuye abanyamakuru bangahe?,nibangahe baburiwe irengero?,eee!,bavuge nyine,uvuge umubare n’amazina yabo

  • Ubwisanzure murabufite rwose. Igihe mumaze munenga ku mugaragaro imkorere ya FERWAFA hari uwari yabibaziza? Hari umuyobozi w’umudugudu cyangwa w’akagari ukubita abaturage ngo nimubimenya mureke kubitangaza? Hari ubwo mwari mwajya gutara inkuru ku muganda wabaye cyangwa kuri marche yo kwamagana abafaransa, abongereza cyangwa abadage hakagira ubakumira? Ko mwandika buri gihe iby’abagore bishe abagabo babo cyangwa abagabo bishe abagore, iby’insengero zisakuriza abaturage, ibya Gitwaza cyangwa ibya ADEPR, ibigarasha, akaduruvayo gahora muri Rayon Sports, abaririmbyi batera abakobwa inda, ba Miss Rwanda basura abarwayi kuri CHK, n’ibindi binyuranye bikakaye nk’ibingibi, hari uwo bari babifungira cyangwa ngo bimujyane mu rukiko?

    • Ibaze nawe izi nkuru nk’izo ku ishuri! Ziriya nizo bahimbiraho kuko nta ngaruka, naho ubundi nabo (abanyamakuru) bakora inkuru bikandagira, baruma bahuha cg bagahengera babona hari ahandi yasohotse…

  • Hahhhh, Safi uvuze ukuri pee,Ubwisanzure burahari iyo urebye ukuntu batinyuka kuvuga ku nkuru nkaziriya.Ariko se iriya photo bashyizeho nibwo bari gukora ino interview ibaza ku bwisanzure bw’itangazamakuru? Ubwisanzure bundi mushaka sinzi ubwo aribwo!

  • Radio zitangira mu gitondo zikagera ku mugoroba zivuga amakuru y’imikino gusa! Ntawamenya niba ibyo bavuga biba bihagije, cyangwa niba baba hati ibindi basize. Kuki usanga abantu bajya gushakisha BBC cyangwa Ijwi ry’America?

  • Ngo Ubwisanzure? uziko mwasetsa nuvuye guta nyina? Iyo wumva naba nyakubahwa basubizwamo ibyo bavugiye mukabari, abanyamakuru urumva bakwisanzura bate? Muzehe yarababwiye ngo hari urukuta.Kubaza iki kibazo ubwabyo nukwijijisha cyangwa kwigiza nkana.

  • Ubwisanzure burahari, ariko abanyamakuru mukwiye kumenya ko ” akarenze ururimi karushya ihamagara”, noneho ko ibyanditswe byo ari ingorabahizi nkuko abakera babivuze mu rurimi rw’Igifaransa ngo ” les paroles s’envolent, les écrits restent”. Ni ngombwa rero ko mwebwe ubwanyu mujya mubanza kwisuzuma mukareba niba inkuru mugiye gusohora ari impamo, ariko kandi ko idahungabanya umutekano w’Igihugu! Bamwe ngo ntimutangaza ibya Gisirikari cyangwa ibya Polisi! Nonese nti muzi ko izi nzego hari amabanga menshi ajyanye n’umutekano w’Igihugu zishinzwe? Ubwose byose tubyandaritse umutekano twawukura he? Abanyamakuru binjira muri PENTAGON ni bangahe? Abatangaza ibibera muri Irak, Afghanistan, cyangwa muri Syria atari ibitangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo ni bangahe? Abashaka ko mutangaza inkuru za byacitse, aba nibo bavuga ko nta bwisanzure mufite, kuko inkuru bifuza mutazitangaza. Ni mubareke bajye bazumvira kuri BBC, RFI, VOA n’ibindi binyamakuru nk’ibyo. Icyo bibagirwa baca umugani ngo ” Usenya urwe umutiza umuhoro”. Ntibazi ko biriya binyamakuru biharanira inyungu z’Ibihugu bikomokamo! Tugire amahoro, n’Itangazamakuru ryigenga kandi risobanutse! Umunsi mwiza Banyamakuru mwese.

    • @Rusagara, ikibazo udashakira umuti none kuwushaka ejo bizakugora.Uribuka multipartisme yaduka ibintu abantu bandikaga? Reba muri Kongo, zombi, Gabon nahandi ibintu bandika kandi ntabwo ushobora kubafunga, kubarasa nokubaca imitwe ngo ubarangize.Mu Rwanda niya yasafuliya irimo amazi icaniriye ukicara jejuru kugirango bidaturika, ikibazo, uzicara hejuru kugeza ryari?

  • Yewe murisanzuye da ntimugasekwe .murisanzuye cyaaaneee as long as mwandika ibishimagiza RPF,umuyobozi,ibyamagana abavuga ko u Rwanda nta democracy,mukanyonga comments zinenga government,mukanga gutangaza inkuru zagaragaza our government s weaknesses nibindi .ubuse urumva mutisanzuye ra?kurusha BBC Ahubwo

  • mwataye umutwe ntabwo mwisanzura

  • ntabwo!!!

  • Njye numva abanyamakuru arimwe mwatubwira niba hari ibibazo muhura na byokuko mwatangaje inkururunaka cyangwa niba hari ubatera ubwoba.Ariko mpereye kubyo mbona, genocide n’intambara byabaye muriiki gihugu niumutwaro munini ku Rwanda, ni narwo rwitwazo ruzahoraho rwo gupfukirana abashaka kuvuga ibitagenda. Mbigereranya no muri politiki(political space). Uvuze ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo gukora politiki waba uriumubeshyi (dufite ishyaka rimwe gusa ryisanzuye mu Rwanda). Ni kimwe rero n’itangazamakuru. Arikonyine impamvu nyamukuruniiyonavuze haruguru.

  • Rapport yasohotse mubwisanzure bw’itangazamakuru, ejobundi dore uko imyanya imeze: Tanzaniya umwanya wa 28,Burundi 156, Kongo 152, Uganda 103 Rwanda 161, Eritreya 180, Koreya ya Kim joung Un iza kumwanya wa nyuma 180.Biragaragara ko ibiguhu byose duturanye bituusha ubwisanzure mwitangaza makuru.

  • ariko iyomuvugango mufite ubwisanzure muransetsa erega hano iwacu murwanda nutarize ibihabera arabibona gusa ubwisanzure buri kushaka kuvuga leta nabayiyoboye neza ariko uvuze kubyobakora bitagenda neza warara upfuye kuko uhunzebyo waba urumurame urugero:ninde Wabasha Kwandika Avuga kukibazo cyabayobozi bahora hanze muri zamission. ubwo mufite ubwisanzure muzabikoreho inkuru icukumbuye Turebe.nabanyururu kuvuga ukobashaka ntibabikora kdi bafunzwe
    nkanswe abarihanze wabonye aho umunyururu yandika asabako itegekonshinga rihinduka kuko.afungiwe Muri.Grand legacy .

  • Itangazamakuru ndahamya ko ryisanzuye.

  • Umugabo uyobora abamotari, abanyamakuru baramubajije hano hepfo kuri Simba, bati “ari uriya umupolisi n’uyu mumotari wowe urabona ikosa riri kuri nde ?” arabasubiza ati uyu mumotari afitemo uruhare ruto, bamubajije bati se uruhare rundi urarushyira kuri nde arabasubiza ati “ariyumviraaa, ati urundi ruhare ndarushyira kuri shitani”…Ntumbaze iyo shitani yavugaga iyo ariyo…mwa banyamakuru mwe ngaho nimwigenge simbabujije !

  • Jyewe mbona rwose hari ubwisanzure mu banyamakuru mu Rwanda. Aho bashatse gutara amakuru bajyayo nta nkomyi.Kandi amakuru barayabona pe. Nibakomeze bageze Ku banyarwanda ayo makuru afashe abaturage kwiteza imbere

Comments are closed.

en_USEnglish