Digiqole ad

Karongi: Abahinzi baravuga ko batagishwa inama ahubwo babaturaho amategeko

 Karongi: Abahinzi baravuga ko batagishwa inama ahubwo babaturaho amategeko

Abahinzi bari baje muri ibi biganiro mpaka hamwe n’abayobozi

Abahinzi batandukanye mu karere ka Karongi baravuga ko abashinzwe ubuhinzi mu karere no mu mirenge bibera mu biro igihe cyagera bakabaturaho gahunda n’amategeko ngo bagomba gukurikiza uko byagenda kose, ibi ngo ni ingaruka yo kuba nka politiki y’igihingwa kimwa igenda biguru ntege kuko batayigishijweho inama ngo banayisobanurirwe, bikavamo kuyikora nabi.

Abahinzi bari baje muri ibi biganiro mpaka hamwe n'abayobozi
Abahinzi bari baje muri ibi biganiro mpaka hamwe n’abayobozi

Byagarutsweho mu kiganiro mpaka cyahuje abaturage bo mu karere ka Karongi n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu karere ka karongi cyanyuraga Live no ku maradio ane y’abaturage mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango wa PANOS Grand-Lacs.

Abahinzi bahawe umwanya bavuga ibibazo bahura nabyo ndetse n’impamvu nabona Politiki yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe itagenda neza ubu.

Therese Tuyisabe umuhinzi wo mu murenge wa Gitesi yavuze ko batanga kubahiriza gahunda za Leta ahubwo ikibazo ari uko  bagezwaho gahunda zihari bitinze kandi batayiganirijweho nk’abazayishyira mu bikorwa.

Uyu muhinzi yavuze ko yavuze ko nk’ikigo RAB kibazanira imbuto nk’imyumbati nk’izo baheruka kubaha zikarwara nyamara ngo bari bababwiye ko ari imbuto yizewe. Abahinzi bakaba ari bo bitera igihombo.

Mme Jeanine Nuwumuremyi umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko aribyo koko Karongi ifite ikibazo ko abashinzwe ubuhinzi bategera uko  bikwiye abaturage ariko ko bakiboneye umuti kuko ubu hagiyeho abaturage bafasha abandi  bitwa abajyanama b’ubuhinzi  bagahugurwa kugirango  bunganire abashinzwe ubuhinzi kugera ku baturage.

Nuwumuremyi ati “Ubwo urumva ko ubu nta rwitwazo, ikindi ni uko abaturage bavuga ko batazi ibyiza byo guhuza ubutaka bigiza nkana koko bitanga umusaruro ugaragara.”

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko nta gihingwa cyaciwe mu Rwanda ahubwo ko hari ibihingwa byibandwaho kuko byera vuba kandi bikabikika ndetse bikarwanya inzara, ibi ngo biba bigomba guhungwa ahahujwe ubutaka, ariko ahandi hasigaye umuntu ahingamo ibyo ashaka.

Karongi ibihingwa byemewe guhingwa ahahujwe ubutaka ni ibigoli, soya, ingano, imyumbati, ibishyimbo n’urutoki.

Iki kiganiro mpaka cyari kigamije guhuza abahinzi  n’abayobozi babufite mu nshingano ngo bungurane  ibitekerezo ku gituma politiki yo guhuza ubutaka itagenda neza.  Kikazakomeza kuba kuri aya maradio y’abaturage aho akorera mu Rwanda bahabwa urubuga rw’ibitekerezo.

Umuyobozi wa RAB mu Ntara y'Iburengerazuba asubiza kuri bimwe mu byo abahinzi bari bagaragaje nk'ibibazo
Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Iburengerazuba asubiza kuri bimwe mu byo abahinzi bari bagaragaje nk’ibibazo birimo ko bategerwa
Abakozi ba PANOS Grand Lacs n'abayobozi b'Amaradiyo y'abaturage bafatanyije gutegura ibi biganiro bicaye mu ihema ririmo n'abandi bahinzi
Abicaye imbere harimo abakozi ba PANOS Grand-Lacs n’abayobozi b’Amaradiyo y’abaturage bafatanyije gutegura ibi biganiro, bicaye mu ihema ririmo n’abandi bahinzi n’abayobozi ku nzego z’ibanze.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Comments

  • Mme NUWUMUREMYI, aravuga ngo ikibazo cyabonewe umuti “ngo mwigisha abajyanama b’ubuhinzi ngo bunganire ba Agronomes bo mu Karere no ku Mirenge”. Umuturage akavuga ati ba “Agronomes bibera mu biro ntibatugeraho”. Nonese aba bajyanama b’ubuhinzi ko ari abo kunganira none bikaba bigaragara ko ahubwo basa n’aho basimbura abo ba “techniciens” babyigiye kandi babihemberwa, ubwo uwo muti murabona hari umusaruro uzatanga? Ese ubundi ko agronome agomba kuba mu mirima, akaba aza ku kazi yambaye ingozi na karuvati, aho kwambara bottes n’isarubeti, iyi ndwara tuzayikizwa nande? Ko mbona ba agronomes bose bashaka kwibera mu biro nka bariya bize muri Israeli banze kujya gukorera i Nasho, turabigenza dute? Amashuri yigisha iby’Ubuhinzi akwiye kwisuzuma agahindura imyigishirize, kuko bitabaye ibyo, iterambere ry’Ubuhinzi iwacu rizakomeza kutubera ingorabahizi. Murakoze.

  • Bagiye bamera nka agronome wa Gishyita ko amanuka akegera abaturage mwibwira ko hari irindi banga ryo kwesa imihigo ?ba agronomes nibo navuga ko amajyambere y’imirenge n’akarere ishingiyeho

Comments are closed.

en_USEnglish