Digiqole ad

Volley: Bwa mbere ikipe yo mu Rwanda mu bagore igeze muri 4 za mbere muri Africa

 Volley: Bwa mbere ikipe yo mu Rwanda mu bagore igeze muri 4 za mbere muri Africa

Ikipe ya RRA mu bagore yakoze amateka yo kugera mu makipe ane ya mbere muri Africa

Mu mukino wa 1/4 wabaye mu ijoro ryakeye muri Tunisia ahari kubera imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa mu bagore ikipe ihagarariye u Rwanda ya Rwanda Revenue Authority yaraye itsinze El Shams yo mu Misiri seti eshatu kuri imwe ihita ibona ticket ya 1/2.

Ikipe ya RRA mu bagore yakoze amateka yo kugera mu makipe ane ya mbere, umuhigo ubu ni ugukomeza imbere
Ikipe ya RRA mu bagore yakoze amateka yo kugera mu makipe ane ya mbere, umuhigo ubu ni ugukomeza imbere

Nibwo bwa mbere iyi kipe igeze kuri uru rwego rwo kuza mu makipe ane ya mbere ni n’ubwa mbere mu makipe y’abagore mu Rwanda bibayeho, RRA itozwa na Jean Luc Ndayikengurukiye yatsinze El Shams yo mu Misiri amaseti 3-1 (25 – 21, 10 – 25,  29-27, na 25-18).

Ni ubwa mbere bibaye mu bagore, bikaba ubwa kabiri muri Volley y’u Rwanda kuko mu 2005,  no 2011 ikipe y’abagabo ya Kaminuza y’u Rwanda (yari ifite ibihangange nka: Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshal,Yakan Laurence ndetse na Elie Mutabazi) nayo yageze muri 1/2 cy’iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa.

Muri 1/2 Rwanda Revenue Athaurity women Volleyball  Club (RRA WVC) irahura na Al’Ahly VC yo mu Misiri mu mukino wa 1/2 cy’irangiza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Undi mukino wa 1/2 Carthage yo muri Tunisia na Pipeline yo muri Kenya.

Ikipe ya El Shams yasezerewe na RRA
Ikipe ya El Shams yasezerewe na RRA
Seraphine Mukantambara agiye gukora 'service'
Seraphine Mukantambara agiye gukora ‘service’
Ikipe ya Shams kuri 'attack'
Ikipe ya Shams kuri ‘attack’
Abakobwa ba RRA bihagazeho mu gukora 'block'
Abakobwa ba RRA bihagazeho mu gukora ‘block’
Shams yishimira inota ikoze
Shams yishimira inota ikoze
Abakobwa ba RRA bishimira intsinzi no kujya muri 1/2
Abakobwa ba RRA bishimira intsinzi no kujya muri 1/2

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • courage mon ami JL

  • mukomeze ye

  • Njye numva mu mwanya wo kwandika amazina yabo basore bageze muri 1/2 mu mwaka wa 2011 mwari kwandika ayaba bakobwa(bagore)bahageze uyumunsi mubahesha ishema ryibyo bavunikiye.

Comments are closed.

en_USEnglish