Umwuka waba uri kugenda uba mwiza hagati y’Abadivantisti b’i Gitwe n’ubuyobozi bwabo ku rwego rw’igihugu nyuma y’urugendo umuyobozi wabo mu Rwanda Dr. Hesron Byiringiro yahagiriye mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yasuye Kaminuza ya Gitwe. Urugendo rwishimiwe n’ab’i Gitwe. Nibwo bwa mbere kuva mu 2005 Dr Byiringiro yagirwa umuyobozi w’iri torero yari asuye iri shuri riri […]Irambuye
Abayobozi batatu b’umupira w’amagaru muri Senegal bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti bafitanye n’Amavubi y’u Rwanda muri Gicurasi. Tariki 28 Gicurasi 2016, uzaba ari umunsi wa FIFA w’imikino ya gicuti, kuri iyi tariki u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu Les Lions de la Téranga ya Senegal. Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri […]Irambuye
Muri USA, Umwana muto cyane w’imyaka ibiri wari wicaye mu modoka inyuma ku bw’impanuka yarashe nyina akoresheje imbunda yari avanye munsi y’intebe ya shoferi nyina ahita apfa. Patricie Price nyina w’uyu mwana yahise agwa aho ngaho umwana we yamurasiye mu modoka muri Leta ya Wisconsin nk’uko byatangajwe na Police yaho. Uyu mwana w’umuhungu ngo yafashe […]Irambuye
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ubw’Akarere ka Muhanga, urugaga rw’abikorera n’inzobere ziturutse mu gihugu cya Singapore, UWAMARIYA Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko kuba abikorera bagiye gutangira imirimo yo kubaka isoko byerekana ko ubufatanye bw’abikorera bushoboka. Iyi nama yahuje izi nzego igamije kurebera hamwe uko amahirwe ari mu karere ka Muhanga aramutse […]Irambuye
Kuri aya makipe ahora ahanganye kandi afite abafana benshi ubu buri imwe itegereje ko indi ikora ikosa ryo gutsindwa mbere y’uko zihura (tariki 03/05/2016). Ku mikino zari zifite uyu munsi ntayakoze ikosa. Mu mukino, ukomeye uyu munsi Rayon Sports yari yahuye na Mukura kuri Stade Huye ibatsinda kimwe ku busa, ni nako APR FC yabigenje […]Irambuye
Abakozi bibumbiye muri Sendika yitwa SUPERGAZ birukanywe mu bigo bya WASAC na REG kubera ivugurura ryabaye baravuga ko n’ubu bakiri mu bibazo byakurikiye kwirukanwa kwabo kandi babigejeje ku nzego zishinzwe iby’akarengane ntibasubizwe kugeza ubu, ubuyobozi bwa REG bwo buvuga ko ibyo gusezerera aba bakozi byakozwe neza muri rusange ko n’ikibazo cyihariye cyaba kirimo ukigifite yakwegera […]Irambuye
Umusore w’ikigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga aho yafashwe n’uwitwa Nsanzurwimo nyiri umurima w’ibinyomoro amushinja ko yaje kubyiba ahagana saa kumi za mugitondo kuwa 26 Mata ahita amutema amuca ikiganza cy’ibumoso akivanaho burundu. Bamwe mu baturage muri aka kagali babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze iminsi ataka ko […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Beach Volley mu bagabo yatangiye imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Rio muri Brazil mu mpeshyi y’uyu mwaka. Imikino yo gushaka itike (minima), izabera muri Tunizia kuva tariki 3-9 Gicurasi 2016. Ikipe y’u Rwanda imaze icyumweru mu myitozo izahaguruka mu Rwanda tariki ya mbere Gicurasi 2016 yerekeza […]Irambuye
Amajyaruguru – Byatangajwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana byakorewe mu karere ka Gicumbi ko muri iki cyumweru abana b’u Rwanda miliyoni 1,5 bagiye guhabwa Vitamine A ibafasha gukura neza. Aha Akarere ka Gicumbi kashimiwe ko kubyarira kwa muganga ku babyeyi bigeze ku kigero cya 97% naho gukingiza abana bikaba […]Irambuye
Inzobere mu bushakashatsi bunyuranye mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, DRCongo na Congo Brazzaville zateraniye mu nama i Kigali kuri uyu wa 26 Mata ziga ku buryo ibi bihugu byagera ku ntego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals) mu nama yateguwe na kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu. Mu ntego z’iterambere rirambye harimo ibigendanye no gukemura ibibazo […]Irambuye