Digiqole ad

Sena y’u Rwanda yize ku itegeko ry’ubufatanye bw’umuhoora wa ruguru mu kurwanya iterabwoba

 Sena y’u Rwanda yize ku itegeko ry’ubufatanye bw’umuhoora wa ruguru mu kurwanya iterabwoba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yateranye yemeza ishingiro ry’igihembwe kidasanzwe inemeza gahunda y’ibizasuzumwa muri iki gihembwe, bahise bahera ku mishinga y’amategeko irimo n’urebana no kwishyirahamwe kw’ibihugu bigize umuhora wa ruguru mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

Iterabwoba muri iki gihe rihangayikishije isi n'Akarere u Rwanda rurimo
Iterabwoba muri iki gihe rihangayikishije isi n’Akarere u Rwanda rurimo

Ibihugu by’isi muri iki gihe byugarijwe n’impungenge zo kwiyongera kw’ubuhezanguni mu myemerere inyuranye hamwe na hamwe iherekezwa n’ibikorwa bibi by’urugomo cyangwa iterabwoba ku batemera bimwe n’abafite ubuhezanguni ku kwemera kwabo.

Sena y’u Rwanda kuri uyu mugoroba, ibigejejweho na Minisiteri y’umutekano mu gihugu, yize ku mushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye agamije kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ubutagondwa hagati y’ibihugu bigize umuhora wa ruguru, yashyiriweho umukono muri Kenya ku wa 06/10/2015

Iri tegeko wabonaga Abasenateri basa n’abavugaho rumwe ngo rizaba rigamije kongerera ubumenyi abakozi bakora muri serivisi zo gukumira no kurwanya ibyaha guhanahana amakuru y’iperereza ku byaha bigendanye na biriya.

Aya masezerano biriya bihugu byasinye agamije kandi ubufatanye bw’ibi bihugu bugera no ku gutabarana mu gihe hari kimwe muri ibi bigize umuhora wa ruguru kibasiwe n’iterabwoba, kandi bigahanahana amakuru mu kugira ngo bibe maso.

Kuri uyu mushinga w’Itegeko bigagaho, Ministiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana yavuzeko amategeko agenga uburyo bw’umutekano aba akwiye kwihutishwa no kumvwa na bose kuko nta gihugu na kimwe cyanga kugira umutekano, gusa ahubwo ngo usanga habaho kutumva kimwe gushyiraho amasezerano y’ubufatanye kuko usanga hari ibihugu bibigendamo biguru ntege.

Iterabwoba ni kimwe mu bintu muri iki gihe bihangayikishije byinshi mu bihugu by’isi.

Ibitero by’iterabwoba mu gihe gishize cya vuba byibasiye ibihugu bya Kenya na Uganda biri kumwe n’u Rwanda mu bigizi umuhoora wa ruguru (Nothern Corridor).

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish