Digiqole ad

Karongi: Inkangu yatewe n’imvura yagwiriye Umuyobozi w’Umudugudu arapfa

 Karongi: Inkangu yatewe n’imvura yagwiriye Umuyobozi w’Umudugudu arapfa

Inkangu yagwiriye umuhanda ihitana umuyobozi w’umudugudu

Iburengerazuba – Imvura nyinshi cyane yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu mirenge ya Twumba, Mutuntu na Rwankuba yateje inkangu inangiza imirima ariko cyane cyane yahitanye ubuzima bw’umuyobozi w’Umudugudu wa Musango mu kagali ka Byogo Umurenge wa Mutuntu wagwiriwe n’inkangu agapfa avuye mu bukwe.

Inkangu yagwiriye umuhanda ihitana umuyobozi w'umudugudu
Inkangu yagwiriye umuhanda ihitana umuyobozi w’umudugudu

Byabaye ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryakeye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Akagali ka Nyakamira mu murenge wa Rwankuba aho bagwiriwe n’iyi nkangu, avuga ko uyu muyobozi witwa Damien Zimurinda yari kumwe n’umuhungu we bavuye mu bukwe batashye iwabo mu murenge wa Mutuntu.

Fidel Nteziryayo uyobora Akagali ka Nyakamira ati “Byabaye saa mbili n’igice z’umugoroba, bari bataashye ubukwe mu kagali ka Rubumba umurenge wa Rwankuba, maze imvura ibaye nk’ihita bari mu nzira bataha we n’umuhungu we bari muhanda inkangu iracika irabagwira, uyu muyobozi yitaba Imana.”

Umuhungu we niwe warokotse aranatabaza abaturage baraza babavanamo ariko basanga umuyobozi we yashizemo umwuka, ubu uyu muhungu we nawe ari kuvurirwa kuri centre ce sante ya Musango nk’uko bitangazwa na Nteziryayo umuyobozi w’Akagali ka Nyakamira.

Iyi mvura yaguye yangije imirima inateza inkangu nyinshi mu mashyamba yo mu murenge wa Rwankuba, inzu zimwe na zimwe zagiye zigwirwa n’inkangu n’ubwo ibyangiritse byose kugeza ubu bitarabarurwa. Kugeza ubu nta wundu muntu waba wahitanye n’ibi biiza uramenyekana.

Mu Burengerazuba bw’u Rwanda, agace kabamo imvura nyinshi, hamaze iminsi amakuru y’abantu bahitanwa n’ibiza imibare ikaba ubu imaze kurenga abantu 15 n’ibintu byinshi birimo amazu n’imirima byangiritse kuva mu bice bya Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu na Musanze.

Mu rindi sanganya risa n’iri ku cyumweru tariki ya mbere Gicurasi mu kagali ka Rwaza umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu naho kubera imvura nyinshi abana babiri b’abavandimwe Benjamin Bivamwijuru,9, na Amani Irasubiza,7, bagwiriwe n’inzu ababyeyi babo badahari bombi bahita bitaba Imana. Sekuru wabo witwa Stanislas Bavugaruta uturanye nabo abonye ibibaye ku buzukuru be yahise yimanika mu kagazo nawe arapfa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Simperuka dufite minisiteri yo kurwanya ibiza? Wa mugore ashake igisubizo kuko ikibazo kiri kwiyongera

  • Ko atariwe unyara invura se uragirango ayihagarike? Mwagiye mutekereza

  • Abantu bawiye kuva kera kwimuka munsi y’imisozi, ariko bakinangira.

Comments are closed.

en_USEnglish