Digiqole ad

Nyuma yo kunyagiranwa n’abandi akabarusha gutota, Fabrice Mugheni yagarutse

 Nyuma yo kunyagiranwa n’abandi akabarusha gutota, Fabrice Mugheni yagarutse

Nyuma yo gushinjwa na kapiteni wa Rayon Sports ko yatereranye bagenzi be, Mugheni Fabrice wari amaze ukwezi atari kumwe na Rayon sports kubera ibibazo by’amafaranga, yagarutse, kandi ngo yiteguye imikino isigaye.

Fabrice Mugheni yagarutse nyum ay'ukwezi adakora imyitozo
Fabrice Mugheni yagarutse nyum ay’ukwezi adakora imyitozo

Tariki 23 Werurwe 2016 nibwo umukinnyi wo hagati wa Rayon sports, Mugheni Fabrice bita Moussa, yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook, ko asezeye Rayon sports kuko atari agikoreshwa mu mikino yose, kuko mu banyamahanga batatu Rayon sports yemerewe gukoreshaga (Pierro, Diarra, Davis) atari akibona mo umwanya.

Icyo gihe Mugheni yagize ati: “Sindushanwa n’umuntu wese utazi ibya sport kuko njye ndi umukinnyi woroheje. Impaka zanyu ntacyo zamarira kuko njye nzi akazi kanjye kandi ngakora neza  haba muri APR, AS Kigali, Mukura, Police n’ahandi.

Mfite umwanya muri aya makipe yose kandi nkorana n’abantu bazi icyo bakora. Abatazi icyo bakora nabo ngerageza kubana nabo. Pierro, Davis na Diarra bose ni inshuti zanjye.

Nta mwanya mfite wo guterana amagambo. Ikipe yashakaga  abakinnyi batatu ariko ubu ifite bane ubwo rero igihe cyanjye kirageze ngo njye gushakira n’ahandi. Ufite amatwi yumve! Murakoze.”

Uku kutabona umwanya, kwakubitanye no kuba atarabonaga imishahara ye ku gihe, ava mu ikipe.

Imyitwarire ya Fabrice Mugheni, yanenzwe na kapiteni wa Rayon sport, Ndayishimiye Eric bita Bakame, avuga ko uyu musore yananiwe kwihanganira kudahembwaga ku gihe nk’abandi bose. Yabigereranyije no kunyagiranwa n’abandi agakeka ko yatose wenyine.

Nyuma y’ukwezi adakora imyitozo, uyu musore yohererejwe amafaranga y’ibirarane by’imishahara Rayon sports yari imurimo, none yagarutse mu ikipe.

Gusa umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier yabwiye Umuseke ko atari yajyanywe n’ikibazo cyo kudahabwa umwanya, cyangwa ikibazo cyo gudahemberwa ku gihe, ahubwo ngo yari yagiye gushaka ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Mugheni Fabrice ashobora kugaragara mu mukino Rayon Sports izakiramo Police FC (nayo yigeze gukinira akanayibera kapiteni) kuri uyu wa gatandatu saa 18h, kuri stade ya Kigali.

Ibyo yari yatangaje mu kwezi kwa gatatu ubwo yagendaga
Ibyo yari yatangaje mu kwezi kwa gatatu ubwo yagendaga
Ubu Fabrice ari kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports ndetse ngo yagarutse
Ubu Fabrice ari kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports ndetse ngo yagarutse

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ARIKO MUGHEN AKOMOKA HEHE?ARIKOSHA URIYA MUHUNGU NUMUHANGA MBONA YITWARANEZA MUKIBUGA,

  • ariko hari ikintu ntajya nunva ubu bak

    ame uwamujyana I kinshasa yamara amezi 4
    adahembwa akabaho? ajye yibuka ko abona ayo ma mavubi bigatuma abaho ikindi ari iwabo. sinzi igituma mu rwanda tutunva abanyamahanga ariko nkuko yabivuze baba bafite imiryango batunze kandi ntakindi bakora uretse gukina ! bnne chance fabrice.

Comments are closed.

en_USEnglish