Digiqole ad

Zula KARUHIMBI wahishe abantu 150 muri Jenoside, wari utuye nabi, ubu ari kubakirwa

 Zula KARUHIMBI wahishe abantu 150 muri Jenoside, wari utuye nabi, ubu ari kubakirwa

Zula Karuhimbi aba nawe ari aha aho bari kumwubakira, ari mu byishimo bikomeye kandi ashima cyane ubuyobozi

Tariki 15 Mata 2016 Umuseke wari wasuye uyu mukecuru wahishe abarenga 150 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nyuma akabishimirwa ku rwego rw’igihugu. Ariko muri iyi minsi yari abayeho mu buzima bubi no mu nzu ishaje cyane. Uyu mukecuru ubu ari kwitabwaho, izi nzu bazishyize hasi, abaye acumbikiwe ahandi mu gihe hatangiye imirimo yo kumwubakira inzu zikwiye.

Mu gitondo twasanze imirimo yatangiye inzu zishaje yabagamo bazikubise hasi bari kuzamuramo inzu zubakishije amabuye n'amatafari ahiye
Mu gitondo twasanze imirimo yatangiye inzu zishaje yabagamo bazikubise hasi bari kuzamuramo inzu zubakishije amabuye n’amatafari ahiye

Karuhimbi nubwo agikomeye afite imyaka 98, ahisha abahigwaga icyo gihe avuga ko nta gihembo yaharaniraga yabikoze ku bw’umutima we gusa, iyo muganira n’ubu ntagaruka cyane ku gikorwa gikomeye yakoze, ahubwo agaruka ku mahano n’amateka mabi byaranze u Rwanda mu bihe bishize.

Icyo gihe Umuseke wasanze inzu atuyemo ishaje ishobora no kumugwaho, ararana n’inka bamuhaye mu mezi ane ashize muri gahunda ya Gira Inka, ku manywa iyi nka ikirirwa mu nzu yo hanze imeze nk’igikoni ishaje cyane.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bwari bwabwiye Umuseke ko uyu mukecuru azubakirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira, ariko ubu byihutishijwe, Umuseke wamenye ko batangiye kumwubakira unyarukirayo kuri uyu wa kane.

Umukecuru yimuwe n’Akarere ajya kuba acumbikishijwe, inzu zishaje ze zombi zakubiswe hasi ejo kuwa gatatu, vuba vuba bahita basiza bacukura imisingi, bamena amabuye ya ‘foundation’ ndetse n’ahiye, abakozi batangira imirimo, muri iki gitondo twasanze akazi karimbanyije.

Mukecuru Karuhimbi nawe arahari, araza kureba uko imirimo igenda, mu byishimo bikomeye yabwiye Umuseke ko atabona uko asobanura ibyishimo afite uretse gushimira ubuyobozi bwiza.

Karuhimbi ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwiza bwazanye amahoro arambye atarimo amacakubiri bituruka kuri Allah. Ibyo nakoze sinabikoze ngamije inyungu ariko ubuyobozi bugize neza kunyubakira ubu ngiye gusaza neza.”

Francois Xavier Mbabazi, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko kubakira uyu mukecuru byari muri gahunda, gusa ko muri iyi minsi baje gusuzuma basanga iyi gahunda yo kumwubakira igomba kwihutirwa kuko  inzu yabagamo yari ishaje cyane.

Mbabazi akavuga ko bari kumwubakira inzu, igikoni n’ubwiherero, byarangira bakamuha intebe n’ibindi bikoresho by’ibanze umuntu akenera mu rugo umunsi ku munsi.

Uyu muyobozi ati “Inzu nziza tugiye kubakira uyu mukecuru izaba kandi irimo amazi n’amashanyarazi.”

Mu gitondo twasanze imirimo yatangiye inzu zishaje yabagamo bazikubise hasi bari kuzamuramo inzu zubakishije amabuye n'amatafari ahiye
Mu gitondo twasanze imirimo yatangiye inzu zishaje yabagamo bazikubise hasi bari kuzamuramo inzu zubakishije amabuye n’amatafari ahiye
Iki ni igikoni kiri kuzamurirwa rimwe n'inzu byose hamwe
Iki ni igikoni kiri kuzamurirwa rimwe n’inzu byose hamwe
Aba baturage bahawe akazi nabo bavuga ko batewe ishema n'ibyishimo no kuba uyu mukecuru ari kubakirwa
Aba baturage bahawe akazi nabo bavuga ko batewe ishema n’ibyishimo no kuba uyu mukecuru ari kubakirwa
Inzu Karuhumbi yari atuyemo yanahishemo abantu, ubu yashyizweho hasi niho hari kuzamurwa inzu nziza ikwiriye
Inzu Karuhumbi yari atuyemo yanahishemo abantu, ubu yashyizweho hasi niho hari kuzamurwa inzu nziza ikwiriye
Zula Karuhimbi aba nawe ari aha aho bari kumwubakira, ari mu byishimo bikomeye kandi ashima cyane ubuyobozi
Zula Karuhimbi aba nawe ari aha aho bari kumwubakira, ari mu byishimo bikomeye kandi ashima cyane ubuyobozi

Photos/E.Muhizi/Umuseke

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango

45 Comments

  • IBI NIBYO ITANGAZAMAKUU RYAKABAYE RIKORA , UBUVUGIZI BUTABOGAMYE….. Imana ibahe imigishya myinshi!!!!!

    • BAGIZE NEZA PE! BRAVOOOOO!
      UWITEKA ABAHE UMUGISHA

    • Lolo,
      Bwakoze ubuvugizi kuri nabandi badigaje inuma namateka batuye Rubengera ariko inkuru ihamara amasa make bahita bayikuraho kubera inyungu za pilitic.

      • @SImba Ariko abantu nkamwe muba mutekereza gute? inkuru iza kuri homepage kubera banditse izindi nshya nyinshi noneho ikajya muri achieves ntago ku kinyamakuru nk iki kiri active hagumaho inkuru imwe iminsi 2. Rero iyo itazi gukoresha internet ubeshyera abanyamakuru ngo bayikuyeho? ubu niyi nizaho hakaza izindi uravuga ngo yavuyeho. Njyewe ndavuganira Umuseke kuko ndabakurikirana nizo banditse muri 2011 ziracyariho. Reha aho website irangiriye hari ahanditseho ngo Ububiko bw’inkuru uyishakemo urayibona. Dore ngiyi hano http://www.umuseke.rw/karongi-imiryaango-8-yabasigajwe-inyuma-namateka-iba-mu-nzu-ishaje-cyane-yimiryango-3.html

        • @Uwimbabazi, ndagushimye kubwo gukora mu bubiko ukadusangiza iriya nkuru. None nkwisabire wanshyiriyeho n’inkuru Umuseke wari washyizeho y’amafoto yiriya nzu KIGALI CONVENTION CENTER? Yahise ikurwaho niba ariko twabyita. Urakoze kumfasha.

      • Njya ngira amatsiko yo kuzabona uzaneza abanyarwanda!!

    • Dushimiye cyane abanyamakuru b ‘ umuseke ko bakorera abantu ubuvugizi kdi bikagira umumaro ukomeye Imana ibahe umugisha kdi ibahe gutera imbere

    • umuseke mutara amakuru mukanezeza…Muranakurikirana yemwe!Umwuga murawukora neza sibyo mushakisha.
      Mukomerezaho.

    • Ndabishimiye cyane ‘Umuseke’. Uyu mukecuru yarakwiye gufashwa. Itangazamakuru rijye rikomeza ritugezeho amakuru nk’aya atuma twibaza twese icyo dukwiye kumarira u Rwanda, cyane cayne Abanyarwanda b’imfura kandi bakennye.

  • I just LOVE you guys of umuseke, you do it right

  • MANA WE UM– USEKE IMANA NAMWE IZABAHEMBE MWAKOREYE UBUVUGIZI UYU MUBYEYI WADUHISHIYE ABANTU MURAKOZE MURAKOZE CYANE.

  • Icyakora ni byiza. Ariko rero uko byagenda kose inzu n’umukecuru mwari mwatweretse mu nkuru y’ubushize si ibi mwashize muri iyi nkuru. Harimo kwibeshya cyangwa harimo gutekinika byateye?

    • Hahaha ubu urabona ari undi mukecuru bagiye kureba atari wawundi??? hahaha
      Reba neza cg ujye kwa muganga w’amaso

    • Nibyo,niwe umukecuru n inzu niyo nuko batafotoye kuruhand ahari igikoni n inka.

  • Uwampa uburenganzira nafata imishahara y’amezi 6 y’abadepite bose bakomoka muri kariya Karere, 6 ya Meya Mbabazi wa Ruhango, iy’abo uriya mukecuru yahishe bose (niba hari abafite akazi), nkongeraho n’iyabayobozi b’imiryango ivuga ko iharanira uburenanzira bwa muntu mu Rwanda ndetse nkanongeraho n’iyabayobozi b’Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda; maze yose nkayikusanya nkabiha ikinyamakuru Umuseke kuko cyakoze ibyo bananiwe. Si ubwa mbere Umuseke uvugira abuze uruvugiro kandi bikagira akamaro. Ubu se abo batangiye kumwubakira bari bategereje ko mubanza kumukoraho inkuru kugirango n’isi yose ibimenye? Coup de chapeau ku Umuseke!

    • @Munezero Nanjye ndagushyigikiye. Kuko Umuseke babonye ubushobozi barenganura benshi ureke bariya birirwa bicaye mu biro barya ayareta abaturage barengana.

    • Hhhh abadepite byoooo,ni intumwa za rubanda byoo!!!,hakwiye kujyaho urwego rugenzura abayobozi bosena ziriya ntumwa zacu rwose

  • haraya ngo Rusesabagina yahishe bangahe ra cyangwa yaririye kuri bangahe , dore ahubwo true hero umukecuru ushobora guhisha 150 kandi akanabafasha ntibagire ikibazo yewe hollywood yararindagiye

  • Ubundi abanyamakuru nkaba b’umuseke nibo ntumwa za rubanda z’ukuri.Jye nisabiraga Leta ko muri budget ikora yajya ifataho umugabane ikawugenera abanyamakuru nkaba.!!!Urabona ukuntu intabaza yabo ihise ituma uyu mukecuru yubakirwa vuba na bwangu???!!Ndasaba Imana Isumbabyose ngo yongerere uyu Mukecuru iminsi yo kubaho maze azaryoherwe no gutura mu nzu nziza irimo amazi n’umuriro maze azasaze neza kandi niba Imana yumva gusenga kwanjye Uyu Mukecuru azazamurwe mu Ijuru nka Eliya.Mbisabye nizeye Mu Izina rya Yesu Risumba andi mazina yose.Amena

  • ba bandi batanga prix nobel bashingira ku biki harya? uyu mukecuru akwiye ebyiri.

  • Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwakoze kubkira uyu mubyeyi w’indashyikirwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nawe umusangamo n’intwari kabisa.
    Ahubwo umuseke ukomeze ukurikirane niba imirimo yo kumwubakira igenda neza hari igihe berekana ko bagiye kumwubakira bikrangira baparitse burundu.

  • Ijwi ryanyu rivuga aho bacecetse. Nimukomereze who. Itangazamakuru oyeeeeeeee!!! Yarn kuzarjnda imuhirimaho kandi bareba.

  • KUVA KERA SE

  • Umuseke nicyo kinyamakuru gukuresha gahoro principles ziranga democracy

    • Ubwose urashaka kuvuga iki? wanditse nabi none ntibituma umuntu amenya icyo uvuze.

      • Uwomukecuru ndamwemera2 arakabaho ibihe nibihe bidashira

  • bravo ku banyamakuru b’umuseke! ijwi, ijisho rya rubanda!

  • munezerowe ndagushyigikiye aliko ntabushobozi mfite bwokubikora keretse uwampa akanya gato nkaba nka nyakubahwa

  • ineza burya niyambere ubu uwahemutse muri genocide yakorewe abatutsi ntanyungu nimwe afite uretse ipfunwe nikimwaro mugihe uwakozeneza yemye anasarura ibyiza

  • Ibi nibyiza cyane.Bigaragaye ko Itangazamakuru ari Umuyoboro mwiza w’ubuvugizi. ndahamya ntashidikanya ko yankuru mwanditse kuri uyu Mukecuru hamwe n’ibitekerezo (comments) abasomyi batanze aribyo bitumye Igikorwa cyo kubakirwa uriya Mukecuru cyihutishwa.
    Itangaza makuru nari bwira cgo bakomereze aho.

  • Uyumukecuru nshimye isomo yahaye benshi muri twe nabiyemera ngo barize! Ndasabako umuseke warebuko uhuza abantu tugasura uyu mukecuru kuko nindashyikirwa.

  • Ndakomeza gushimira itangazamakuru hamwe namwe mwese mufite umutima utabara cyane cyane mu gufasha abantu batishoboye. Ariko mfite ibibazo bitatu kuri iyi nkuru.
    1. Umuntu wakoze igikorwa nka kiriya mu gihugu gihora kivuga ngo Genocide yakorewe abatutsi, abacikacumu, abarokotse genocide yakorewe abatutsi,…. n’ibindi bijyanye na geocide yo mu Rwanda. Kuki hashira imyaka 22 twibuka buri mwaka abarokotse genocide yakorewe abatutsi ariko umuntu nk’uriya wakijije abantu bangana kuriya akagenda akibagirana kugeza aho inzu ijya kumugwa hejuru kandi hari ubutegetsi kuva ku mudugudu kugera kuri prezida w’igihugu?
    2. Iyo umuntu ufute imyaka nk’iriya y’uyu mukecuru bamuhaye inka mu by’ukuri ntabwo haba harimo kumunaniza cyane aho kumufasha? Ibi ndabivuga kubera ko gufata inka neza biravuna. Kuki ubutegetsi butashaka ubundi buryo bwo gufasha umuntu ugeze mu za bukuru ku buryo bumworoheye? Bashobora kumugenera igihembo ariko kubera imyaka agezemo Leta ikvuga iti tuguhaye inka ariko kubera ko inka isaba akazi kenshi, bakayiha umuntu wo muryango we mu izina ry’uwo muntu wakoze neza ariko ugeze mu za bukuru.
    3. Kuba uriya mukecuru yarakoze neza simbihakana kandi ndabimushimira. Ariko iyo urebye mu by’ukuri ntabwo irya nzu yajyamo abantu 150 ku buryo interahamwe zitari kuyoberwa ko barimo. Ibi rero bituma umuntu yibaza niba ibyavuzwe n’uriya mukecuru ari byo. Uko bangana kose ndabimushimiye. Ibi birerekana ko n’abahutu bari baturanye nawe bari abntu beza kuko biragaragara ko bamufashije kugira ngo abo batutsi bari bahishwe iwe bashobore kurokoka.

    • Ubundi se hari uwahakanye ko abahutu bose batari beza,no muri genocide tuvuga genocide des tutsi et “hutu moderes”,abanyarda n amoko zarahize,ese ubundi inyito ikuraho ko abanyarda bicanye nyamars bavuga ururimi rumwe,isi yose irabizi kdi ntiyita k umoko sinzi igituma abanyarda ariyo dutaho umwanya surtout ko nta n ikiza yazanye uretse kwicana.2)leta yamuhaye inka ubwo yabaye iye afite uburenganzira bwo kuba yayiragiza cg akayikoresha icyo ashaka kuko ni iye.ubwo se leta iyihaye uwo wo mu muryango we akazayimutwara avuga ko leta yayihaye we itayihaye umukecuru?apres tout ntaho umukecuru yerekanye ko inka imubangamiye,3)leta igenera ubufasha bwa frw sinzi umubare ariko urahari ku bantu bakuze bashahe.tuge twiga gushima nta byera ngo nde!mwagakwiye kumenya ko igihugu cyanyu kiri mu kwiyubaka hari byinshi byangijwe muri genocide kiba kigomba gusana mukumva rero ko kugirango kigere aho mwifuza mugomba kugifasha mutarindiriye ko leta ikora byose ni uko abateye imbere babigezeho!nimwumva ko byose bireba leta nayo izajya ikora uko ishoboye habemo uko kunenga kuko ntiyakora byose neza ijana ku ijana haracyari inzira!!Njye mbona nta nuko itagira pe,naho ndetse!Imana ishimwe ahubwo.cyari igitekerezo cyanjye

  • Ndakomeza gushimira itangazamakuru hamwe namwe mwese mufite umutima utabara cyane cyane mu gufasha abantu batishoboye. Ariko mfite ibibazo bitatu kuri iyi nkuru.
    1. Umuntu wakoze igikorwa nka kiriya mu gihugu gihora kivuga ngo Genocide yakorewe abatutsi, abacikacumu, abarokotse genocide yakorewe abatutsi,…. n’ibindi bijyanye na geocide yo mu Rwanda. Kuki hashira imyaka 22 twibuka buri mwaka abarokotse genocide yakorewe abatutsi ariko umuntu nk’uriya wakijije abantu bangana kuriya akagenda akibagirana kugeza aho inzu ijya kumugwa hejuru kandi hari ubutegetsi kuva ku mudugudu kugera kuri prezida w’igihugu?
    2. Iyo umuntu ufute imyaka nk’iriya y’uyu mukecuru bamuhaye inka mu by’ukuri ntabwo haba harimo kumunaniza cyane aho kumufasha? Ibi ndabivuga kubera ko gufata inka neza biravuna. Kuki ubutegetsi butashaka ubundi buryo bwo gufasha umuntu ugeze mu za bukuru ku buryo bumworoheye? Bashobora kumugenera igihembo ariko kubera imyaka agezemo Leta ikvuga iti tuguhaye inka ariko kubera ko inka isaba akazi kenshi, bakayiha umuntu wo muryango we mu izina ry’uwo muntu wakoze neza ariko ugeze mu za bukuru.
    3. Kuba uriya mukecuru yarakoze neza simbihakana kandi ndabimushimira. Ariko iyo urebye mu by’ukuri ntabwo irya nzu yajyamo abantu 150 ku buryo interahamwe zitari kuyoberwa ko barimo. Ibi rero bituma umuntu yibaza niba ibyavuzwe n’uriya mukecuru ari byo. Uko bangana kose ndabimushimiye. Ibi birerekana ko n’abahutu bari baturanye nawe bari abntu beza kuko biragaragara ko bamufashije kugira ngo abo batutsi bari bahishwe iwe bashobore kurokoka. (Mumbabarire kuvuga amoko muri iki gitekerezo cyanjye. Ntabwo ngamije kuvangura kuko nzi ko amategeko abibuza gusa nabuze ukundi nasobanura ibyo ntekereza).

  • Nanjye ntyo Kanayarwanda. Niba umuntu warokoye ubuzima bw’abantu bangana kuriya au peril de sa vie bisaba imyaka 22 kugira ngo yubakirwe inzu yo kubamo ntabwo byoroshye. Ariko kandi ndashima ko nyuma yo komora ibikomere abarokotse jenoside byaba ibyo ku mubiri ndetse no ku mutima noneho hitaweho nababafashije kurokoka inkarabamaraso. Ndashima kandi kuko nta yindi nzira y’ubumwe bw’abanyarwanda ishoboka idashoye imizi mu mateka yabo yuzuye urwijiji rw’amarangamutima benshi dubonura kugira ngo adusobanure nyamara tuyasobanya. Harakabaho Abanyarwanda n’u Rwanda ingoma bihumbi.

    • Justement ikintu n igihe cyacyo.ntabwo leta yari kubanza kubakira uyu mukecuru kdi hari undi watemwe,wiciwe abe usigariye aho azira ngo ni umututsi!wenda uyu byibuza afite abe.ntago igihugy gifite ubushobozi bwo gukora byose icyarimwe,donnez du temps a votre pays il a la volonte de tout faire au mieux!kdi bakubwiye ko HE yamuhaye umudali,ari kuri site memorial,arazwi rega gushima si ugutanga gusa gushima kwa mbere ni ukubivuga ubikuye k umutima!!kdi siwe wenyine wakoze igikorwa kiza abanyarda benshi bahigwaga benshi barokowe n abahutu bari bafite umutima mwiza.iteka barashimirwa kdi avec le temps baziturwa ineza yabo bagize.amahoro

  • Iyo batarugushubije amaherezo yibihe urusanga imbere. Kora neza ibindi ni ibya Allah

  • iyinzu ntikwiranye nigikorwa yakoze, nibamutwara ikigali, bamugabire inzu nziza, irimo amatara namazi, bamuhe imodoka, bamushingire numushahara (monthly salary)

    • Bamushyire mu Ntwari Perezida ajye amutumira turi kwibuka

  • Wowe umusabira Prix Nobel, harya abantu 150 yarokoye bamumariye iki muri iyi myaka 22 ishize ? Prix Nobel ntiruta agaciro yahabwa n’abanyarwanda yarokoye, kandi ntabwo yabarokoye kugirango azafashwe ageze mu zabukuru.

  • Emma aho urakabije Kgli umukecuru ugeze hariya ntacyo byamumarira aba akeneye abamuganiriza abana bamukubaganira n’ibindi. gusa buriya nicyo gihe cye.

  • Nshimishijwe n’ukoabatanze ibitekerezobyabobose bemeranyaku kamarok’umuseke. Igitekerezo cyanjye gishingiyekungingozikurikira:
    1.Abahakana ko mu Rda nta bwisanzure bw’itangazamakuru buhari,n’uko batazi cg ngobatere inkungaikinyamakuru UM– USEKE.Bibanda gusa ku binyamakurunka rushyashya,igihe…ariko rwose ndahamyako abanyarwanda bashaka kwerekana ukuri batagamije gusenya bose bajya begera ikinyamakuru UM– USEKE bakagaragaza ibitekerezo byabo.
    2. Ndazi ko Nyakubahwa H.E. ajya asoma ibinyamakuru. Si ukumugira inama (kuko nziko afite ababishinzwe kdi wenda babishoboye kundusha) ariko abishatseyajya yita ku nkuru ndetse na comments nyinshi zica ku UM– USEKE
    3. UM– USEKE,ntimugakure mu ruge,Imana ikomeze ibafashe, ibarinde kubogama.

    • Abagaya babikora nkana baba bazi ukuri kose,ariko bareba inyungu zabo.njya mbabazwa nuko nka plus de 50% yababikora ari abanyarda.narumiwe gusa jye

  • Umuseke mwibuke na famille yanjye kuko data yahishe abatutsi benshi nubwo barenga bakaduhemukira,sha koko inyiturano ni yayindi kubona umwe mubo data yahishe yanga kuntiza ama caisse yo gutwaramo inzoga mu bukwe bwa mushiki wanjye,ubwose mumbonera ubumwe n’ubwiyunjye byabaye intero n’inyikirizo buzagerwaho?,genda Rwanda warakubititse!

  • UM– USEKE muri abavugizi beza pe!!!Bravooo!!! Ariko mujye mureba neza mu bubiko bwanyu njye ndabona inzu mwari mwatweretse ubushize ntaho ihuriye n’iyo mutweretse yari atuyemo bashyize hasi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish