Kacyiru – Peter Kramer washinze Schools for Africa ikaba umuterankunga ukomeye w’uburezi mu Rwanda binyuze muri UNICEF, yabwiye itangazamakuru ko yishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu burezi kandi yiteguye gukomeza kurushyigikira, ni nyuma y’ibiganiro yari amaze kugira na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu. Peter Kramer afite ikigo kitwa Marine Service […]Irambuye
Abahinzi bo mu kagari ka Kinyonzo mu murenge wa Kazo no mu murenge wa Karembo akarere ka Ngoma imbeba ziraye mu mirima yabo zirya imyaka ikiri mu murima ku buryo ngo nta kizere bafite cyo kugira icyo baramura. Ibi bintu ubu bo bafata nk’icyorezo baratabaza ubuyobozi ngo bubahe imiti yica imbeba. Benshi mu baturage b’Akagali […]Irambuye
Abakozi batatu b’umuryango utabara imbabare Croix Rouge bashimiswe kuri uyu wa kabiri mu burasirazuba bwa Congo ubu umutwe wa FDLR niwo uri gushinjwa kubashimuta nk’uko bitangazwa n’imiryango igize sosiyete sivile. Dominik Stillhart ushinzwe ibikorwa muri Croix Rouge yatangaje kuri Twitter ko koko aba bakozi bashimuswe ariko bari gukora ibishoboka byose ngo bagarurwe ari bazima. Ikigo […]Irambuye
Rwanda Cycling Cup iratangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016. Amarushanwa y’abatarengeje imyaka 18 n’abagore yongerewe mu irushanwa ry’uyu mwaka. Irushanwa rihuza amasiganwa icyenda (9), Rwanda Cycling Cup ryagarutse. Kuri uyu wa gatandatu hateganyijwe isiganwa rya mbere. Abakinnyi b’umukino w’amagare bavuye mu makipe atandatu (6) agize FERWACY, bazatangira kwishakamo usimbura Jean Bsco […]Irambuye
Amajyepfo – Akarere ka Nyaruguru mu myaka yashize kagiye karangwa n’inzara yatumaga bamwe basuhuka, ni akarere kakunze guhora imbere y’utundi mu kugira umubare munini w’abari munsi y’umurongo w’ubukene. Gusa ubu ngo icyerekezo ni uko mu myaka ibiri iri imbere baba bageze kuri 30% mu gihe imibare yo kugabanuka kw’abakene cyane iri kugenda igabanuka nkuko byemezwa […]Irambuye
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi kuva mu 1976 kugeza mu 1987 ubu wari umusenateri yitabye Imana mu Bubiligi kuri uyu wa gatatu mu gitondo nk’uko byemejwe n’inzego zinyuranye mu Burundi. Col Bagaza uvuka mu Ntara ya Bururi yitabya Imana afite imyaka 69 aguye mu bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi […]Irambuye
Niko abafana ba Rayon Sports bari kuririmba inzira yose kuva kuri Stade Amahoro i Remera mu mayira bataha, amahoni ni menshi cyane y’ibinyabiziga, amaruru na za Vuvuzela zirumvikana hose mu bice byegereye Stade Amahoro, ibyishimo ni byinshi ku bafana ubururu n’umweru. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’abafana benshi cyane itsinze APR FC ibitego bine ku […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu mvura idasanzwe yaraye iguye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka karongi yasize itwaye ubuzima bw’umubyeyi n’abana be babiri mu murenge wa Twuumba aka gari ka Rutabi umudugudu wa Rutabi. Marie Rose Mukandutiye wari mu turimo two mu rugo n’abana be babiri b’imyaka itandatu n’undi w’umwaka umwe n’igice inzu yabo yagwiriwe n’inkangu maze […]Irambuye
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri uyu wa kabiri umunyegare witwa Jean Muhire yishwe n’ikamyo ya Mercedes Benz Actros yari yicunzeho ayifashe inyuma ngo imutware. Byabereye mu kagali ka Gacaca Umurenge wa Rubengera mu muhanda wa Karongi – Muhanga. Anatarie Nyiramisago umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko iyi y’ikamyo, RAC 584T, yari […]Irambuye
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yemeje ko abakozi 10 barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo babaye bahagaritswe mu kazi by’agateganyo kubera imyitwarire mibi no imicungire umutungo wa Leta muri gahunda yo kuvana abantu mu bukene ya VUP. Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’Akarere ka Gisagara avuga ko aba bayobozi ubu hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri ku byo […]Irambuye