Umugabo yanditse yihaniza Imana, anayirega mu Urukiko

Umugabo muri Israel ntashaka ko Imana isubiza amasengesho ye, ndetse yanditse urwandiko rwo kwihaniza Imana anabimenyesha Urukiko. Uyu mugabo witwa David Shoshan yitabaje Urukiko ahitwa Haifa kuwa kabiri w’iki cyumweru asaba ko Imana yahagarika kwivanga mu buzima bwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru NRG cyo muri Israel. Shoshan yabwiye Urukiko ko ubu imyaka irenze itatu  Imana ngo […]Irambuye

Imanza z’abarwayi, abashaje, abana, abagore batwite…zigiye kuburanishwa vuba

Mu kiganiro n’abanyamakuru  Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week) bazaburanisha imanza z’ibyiciro byihariye birimo iz’imfungwa n’abagororwa  barwaye indwara zidakira, abageze mu zabukuru,abagore batwite, abonsa ndetse n’abana. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yagarutse ku […]Irambuye

Rwanda Cycling Cup: Isiganwa ryiswe ‘KIVU BELT’ rishobora kuba mpuzamahanga

Rwanda Cycling Cup itangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016, mu masiganwa icyenda (9) azaba arigize harimo rimwe rishobora kuba mpuzamahanga. Abasiganwa bazatangira bahaguruka Kigali berekeza i Nyagatare. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY yavuze ko isiganwa ryiswe ‘KIVU BELT’ rizasoza ayandi, […]Irambuye

Moïse Katumbi yatangaje ko ashaka kuba Perezida, urugo rwe rwagoswe

Umuherwe Moïse Katumbi Capwe abicishije kuri Twitter yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Leta ya Congo Kinshasa, yabikoze mu gihe kuwa gatatu Minisitiri w’ubutabera wa Congo yari yasabye ko habaho iperereza ku bacanshuro b’abarwanyi ngo baba barinjijwe muri Congo na Katumbi. Kuri uyu wa kane urugo rwe rwagoswe n’abasirikare. Mu butumwa yatanze, Moïse  Katumbi yavuze ko ihuriro […]Irambuye

DRC: Abarwanyi ba FDLR ubu barakekwaho kwica abaturage 18 n’imipanga

Abarwanyi bavuga ikinyarwanda bivugwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR bishe abaturage 18 mu gace ka Beni muri Kivu ya Ruguru nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri kariya gace. Aba barwanyi bateye kuwa kabiri nijoro ngo baje bavuga ikinyarwanda kandi bitwaje imihoro  batemagura abaturage nyuma barasahura nk’uko bitangazwa na Jean Edmoud Masumbuko umuyobozi w’umujyi wa Beni. […]Irambuye

U Rwanda ku mwanya wa 87 ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 87 ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuza-mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ rwasohotse kuri uyu wa kane tariki 05 Gicurasi 2016. Urutonde rwa FIFA ntirwahindutse cyane, kuko muri Mata nta mikino mpuzamahanga yabayemo. Ruhago y’u Rwanda ni iya 87 n’amanota 401. U Rwanda rukaba ari urwa 21 muri Afurika, naho Mozambique […]Irambuye

Minisitiri Kanimba yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa AQUASAN

Uru ruganda AQUA SAN rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba kuri uyu wa gatatu ahantu hashya ruri gukorera mu cyanya cyahariwe inganda muri Kigali i Masoro, by’umwihariko ngo ruri gukora impombo zifashishwa mu kuvomerera imirima, serivisi ngo izaba ari umwihariko muri aka karere aho ibicuruzwa byarwo bizajya byoherezwa no mu bihugu bigize […]Irambuye

Urubyiruko rwumvikanye gufatanya na Police gukomeza umutekano n’isuku

Urubyiruko 300 rw’abakorerabushake mu duce tunyuranye tw’igihugu kuri uyu wa kane basinye amasezerano y’ubufatanye na Police y’u Rwanda mu gukumira ibyaha hagamijwe gukomeza umutekano hamwe no kurengera isuku. Uru rubyiruko rwiyemeje kandi kugira uruhare mu guhindura imyumvire ku baturage cyane cyane mu kubashishikariza isuku n’imirire mibi, ibi bakazabifatanyamo n’umuryango utegamiye kuri Leta wa SFH Rwanda. […]Irambuye

Musanze: Umupolisi yarashe mugenzi we Commanda wa Station ya Busogo

Amajyaruguru – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kuri station ya Police ya Busogo mu murenge wa Busogo humvikanye urusaku rw’amasasu, amakuru Umuseke wamenye ni uko umupolisi yarashe mugenzi we wari umuyobozi wa station ya Police ya Busogo Chief Inspector of Police (CIP) Mugabo J.Bosco akamwica. Amakuru agera k’Umuseke kandi aravuga ko uyu wakoze […]Irambuye

Kumenyekanisha TVA nyuma y’amezi atatu, uburyo bwo koroshya ishoramari

Umusoro ku nyongeragaciro uzwi cyane nka TVA (Value Added Tax) washyizweho n’itegeko utangira gutangwa mu 2001 ku gicuruzwa cyose kiguzwe wari usimbuye ikitwaga ICHA (impot sur chiffre d’affaires). Ku bashoramari kumenyakanisha uyu musoro buri kwezi byajyaga bigora benshi, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ubu kivuga ko mu rwego rwo korohereza abashoramari ubu kumenyakanisha uyu musoro bikorwa […]Irambuye

en_USEnglish