Perezida Mugabe yababariye imfungwa zirenga 2 000

Kuri uyu wa gatatu Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yababariye imfungwa 2000, ndetse 800 muri bo bari muri gereza 46 bahita barekurwa barataha. Izi mbabazi zari zatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse tariki 23 Gicurasi. Izi mbabazi ngo zahawe cyane cyane abagore bari begereje gusoza ibihano byabo, gusa ngo abakatiwe gufungwa burundu ntabwo bareba n’izi […]Irambuye

Gereza y’abagore ya Ngoma: Basabye ko bajya bagemurirwa ngo baruhuke

Abagore bafungiye muri gereza yabo iri mu karere ka Ngoma ubwo bari basuwe n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa gatatu bamubwiye ko bifuza ko bajya bagemurirwa nibura rimwe mu cyumweru ngo bakaruhuka ibigori n’ibishyimbo (impungure) bya buri munsi. Uyu muyobozi ariko yababwiye ko bidashoboka kuko ibyo kugemura ibiryo muri gereza biteza akajagari. […]Irambuye

Ibihano bya APR FC, nta ngaruka byagize kuri Iranzi na

Iranzi Jean Claude na Bayisenge Emery bahamagawe mu Amavubi yitegura Senegal na Mozambique, bari  mu bakinnyi bane ba APR FC bahagaritswe igihe kitazwi. Gusa McKinstry ngo uko ababona, abona ibi bihano nta ngaruka byagize ku musaruro wabo bari kumuha. Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016, APR FC, binyuze ku munyamabanga wayo, Kalisa Adolphe […]Irambuye

Umubyeyi yabyaye umwana munini kurusha abandi bose ku Isi

Umugore w’umuhindekazi witwa Nandini w’imyaka 19 kuwa mbere w’iki cyumweru yabyaye umwana w’umukobwa abazwe ariko uyu mwana ngo niwe wavutse ari munini kurusha abandi bana bavutse ku isi, ngo afite ikigero cy’umwana umaze amezi atandatu ku isi avutse. Uyu mwana wavutse akubye kabiri ikigereranyo gisanzwe cy’uburemere bw’umwana ukivuka kuko we yavukanye 6.8Kg mu gihe ikigereranyo […]Irambuye

Ikamyo yaguye ifunga umuhanda Kigali – Muhanga

Umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko iyi modoka nini yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kane saa moya n’igice ahitwa i Gihinga ugiye kugera ku biro by’Akarere ka Kamonyi,  igahita ifunga umuhanda Kigali – Muhanga. Iyi modoka ngo yari yikoreye ibiti binini bamanikaho insinga zitwara amashanyarazi. Imodoka nyinshi ziba ari urujya […]Irambuye

BREAKING NEWS: I Rubavu abajura bibye ‘Agaseke Bank’ miliyoni zirenga

Mu ijoro ryakeye, abajura baraye bateye Agaseke Bank (yaguzwemo imigabane 90% na Bank of Africa) iri mu murenge wa Gisenyi Akagali ka Ndego biba amafaranga kugeza ubu bivugwa ko ari miliyoni 53 y’u Rwanda. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko aba bajura baciye idirishya ry’inyuma bakinjira bagatwara isanduka ibikwamo ayo mafaranga. Honoré Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]Irambuye

Umuhungu wa Museveni yavuze ko we adashaka kuba Perezida

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku mpaka zimaze iminsi muri Uganda ko yaba ari gutegurirwa gusimbura se Perezida Museveni. Uyu mugabo yatangaje ko nta bushake afite bwo kuba Perezida wa Uganda. Uyu mugabo uherutse guhabwa ipeti rya Major General akaba anasanzwe ari umugaba w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) yatangaje […]Irambuye

“Fosses septique” z’ishuri rya ETEKA iruhande rw’ingo z’abaturage

Mu mudugudu wa Nyarucyamo II, mu kagari ka Gahogo aho ishuri ryigisha imyuga rya ETEKA riri kubaka inyubako nshya izigirwamo n’abanyeshuri biga ubukanishi n’amashanyarazi ariko hari abaturage batewe impungenge n’ibinogo bibiri byakira imyanda (fosse sceptique) biri hafi cyane y’ingo, bavuga ko bishobora kuzabasenyera, kubateza indwara cyangwa impauka zikomeye. Ubuyobozi bwa ETEKA bwo buvuga ko iyi […]Irambuye

Rayon inganyije umukino wa 3 yikurikiranya! Ikizere gikomeza kuyoyoka

Rayon sports inganyije na Etincelles 1-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mugoroba, uba umukino wa gatatu inganyije yikurikiranya bikomeza kugabanya amahirwe yo gusatira APR FC bahanganiye igikombe. Umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka rikomeye, kuko Rayon Sports yashakaga intsinzi ngo ikomeza gusatira APR FC iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Etincelles […]Irambuye

Imiti gokondo igiye kongererwa agaciro ngo kuko n’iya kizungu ariho

*Imiti gakondo ngo yagabanya amafaranga amwe agenda kuya kizungu imwe itari na myiza *Abantu bamwe ngo bajya kwivuza mu bavuzi gakondo iyo mu bya kizungu byanze Kigali – Mu nama y’iminsi itatu igamije guhuza  amabwiriza y’ubuziranenge mu buvuzi gakondo mu bihugu by’Afurika ngo butere imbere, havuzwe ko abanyafrica nabo bashoboye kwikorera imiti yabo ikaba myiza […]Irambuye

en_USEnglish