Icyumweru cy’ubutaka: icyangombwa ngo ni umuyenzi udashingurwa!!

* 27 000Rwf asabwa mu ihererekanya ry’ibyangombwa ngo ni akayabo Kuri uyu wa mbere mu karere ka Bugesere mu murenge wa Ruhuha niho hatangirijwe icyumweru cy’ubutaka ku rwego rw’igihugu. Abakozi b’ikigo cy’umutungo kamere bakirijwe ibibazo byinshi n’abaturage bo muri uyu murenge ndetse n’indi mirenge byegeranye bijyanye ahanini n’ibyangombwa by’ubutaka. Ababonye ibyangombwa bavuga ko icyangombwa cy’ubutaka […]Irambuye

Mukura itsinze Musanze ihita inganya amanota na Rayon

Kuri uyu wa mbere hakinwe imikino yo ku munsi wa 26 wa shampiyona itarabereye igihe. Police FC itsinze Amagaju FC 3-1, naho Mukura VS itsinda Musanze 3-2, ihita ifata Rayon Sports mu manota. Kuri uyu mukino waberaga kuri stade Huye, igice cya mbere cyihariwe na Mukura VS, bituma Ndayishimiye Christophe afungura amazamu ku munota wa […]Irambuye

Indwara ya Macinya ku kirwa cya Shara, umugore umwe yahasize

Ku kirwa cya Shara giherereye mu murenge wa Kagano  mu karere ka Nyamasheke byemejwe n’ubuyobozi ko umugore witwa Mutirende yitabye Imana azize indwara ya Macinya (Dysenterie) kubera ikibazo cy’amazi mabi bakoresha y’ikiyaga cya Kivu. Kuri iki kirwa ngo hashize imyaka umunani nta mazi meza bafite. Abatuye iki kirwa, amazi ya Kivu niyo bakoresha imirimo yose, […]Irambuye

“Airtel Touching Lives receives” igiye guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda 24

Umushinga wo gufasha abaturage “Airtel Rwanda’s Touching Lives”, watangijwe mu Rwanda bwa mbere, wakiriye inkuru z’imiryango 150 ikeneye ubufasha ukazafatamo 24 babukeneye kurusha abandi bagafashwa guhindura ubuzima. Umushinga watangijwe muri Mata 2014, aho abatoranyijwe ba nyuma mu bo uzakorerwaho bwa mbere batoranyijwe tariki 5 Gicurasi, 2016. ‘Airtel Touching Lives’ ugamije kureba abantu bafite umusanzu batanga […]Irambuye

Abiba amafaranga y’ibitaro bafatwa mbere ngo badahunga, ubaye umwere ararekurwa

Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu abayobozi banyuranye mu bitaro bya Nyagatare, Ruhengeri, Kibuye, Kirehe, Kibogora, Nyanza na Ruhango bafashwe na Police y’u Rwanda bakurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima aheruka guha abanyamakuru yavuze ko atari igikuba cyacitse ahubwo ari uburyo hasigaye hakorwa igenzurwa ry’ikoreshwa ry’umutungo, amakuru akajyezwa […]Irambuye

Murundi: Abagore bakubitwaga n’abagabo babivanyemo isomo bishyira hamwe

Karongi – Mu murenge wa Murundi hari ishyirahamwe ry’abagore bagera kuri 30, abarigize bavuga ko bahoraga bahurira ku biro by’Umurenge baje kurega abagabo babo babateye inguma, bamaze kumenyana kubera kuhahurira kenshi baraganiriye bigira inama yo kujya hamwe bagashaka uko biteza imbere, ubu bageze ku kwiyubakira uruganda rutunganya ifu y’ibigori. Mu nkuru ibabaje havuyemo inkuru nziza, […]Irambuye

Gicumbi: Ingorane z’abana bamugaye mu kwiga no kwihangana kwabo

Akarere ka Gicumbi ni akarere k’imisozi ihanamye, bamwe mu bana biga amashuri abanza bafite ubumuga birabagora cyane kuva iwabo bajya ku ishuri, bamwe bikabaviramo kuva mu ishuri, Ildephonse Munyankumburwa yarihanganye abifashwamo cyane na nyuma, arakoza ariga ubu ageze muwa gatanu w’amashuri yisumbuye. Kuvukana no kubana n’ubumuga bw’ingingo ni ikigeragezo gikomeye, kubyakira no kwihanga nibyo ntwaro […]Irambuye

Amavubi U20 ashaka itike y’imikino nyafurika yatsindiwe i Kigali 1-0

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, atsinzwe na Misiri 1- 0, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ikipe y’u Rwanda, yari yagerageje kwihagararaho cyane, mu gice cya mbere cy’umukino, aho kapiteni wabo Savio Nshuti Dominique yahaye imipira itatu Biramahire Abedi, ariko ntiyashobora gutsinda igitego. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Kayiranga Baptiste yagaragazaga inyota y’igitego, babona ‘Corner’ […]Irambuye

Huye: Umukecuru w’incike ya Jenoside yahawe inzu yo guturamo

Hashize imyaka 22 yiciwe umuryango we agasigara wenyine, iyi myaka kandi yari ishize nta cumbi agira acumbikirwa n’abagiraneza. Ni umukecuru Seraphine Mukandanga w’imyaka 80 mu mpera z’icyumweru gishize washyikirijwe inzu yubakiwe n’abakozi ba Mutuel ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Ni ibyishimo bikomeye cyane kuri we, ati “Nari maze imyaka 22 ntagira aho mpengeka umusaya […]Irambuye

en_USEnglish