
Ikamyo yaguye ifunga umuhanda Kigali – Muhanga

Ikamyo yaguye mu muhanda irawufunga icyerereza ingendo zo muri iki gitondo hagati ya Kigali na Muhanga
Umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko iyi modoka nini yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kane saa moya n’igice ahitwa i Gihinga ugiye kugera ku biro by’Akarere ka Kamonyi, igahita ifunga umuhanda Kigali – Muhanga.

Iyi modoka ngo yari yikoreye ibiti binini bamanikaho insinga zitwara amashanyarazi.
Imodoka nyinshi ziba ari urujya n’uruza mu gitondo hagati ya Muhanga na Kigali byabaye ngombwa ko zinyuzwa mu muhanda w’ibitaka uca inyuma y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi.
Ibi byateje gukerererwa kwa hato na hato ku bagenzi bajyaga mu mirimo n’ibikorwa binyuranye i Kigali na Muhanga
Kugeza saa tatu ubwo twandikaga iyi nkuru umuhanda wari ugifunze, hari gukorwa umurimo wo kuvana iyi kamyo mu muhanda.
Muri iyi mpanuka nta wahagiriye ikibazo ndetse n’uwari uyitwaye yavuyemo ari muzima.
UM– USEKE.RW