Bujumbura: Col Rufyiri wahoze mu ngabo za Leta yiciwe imbere

Muri Quartier 2 mu Ngagagara mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu kuri uyu wa gatatu ku gasusuruko. Bari abagizi ba nabi bataramenyekana barashe uwahoze ari umusirikare ku ipeti rya Colonel wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Amakuru aravuga ko Col Lucien Rufyiri yari arasiwe imbere y’urugo rwe agahita apfa. Umuhungu wa Rufyiri nawe ngo akaba […]Irambuye

Karongi: Umuyobozi yasabwe ibisobanura by’amafaranga yabuze ahita atoroka akazi

Christian Nyagapfizi wari umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rugabano ariko akaba yaranayoboye uyu murenge by’agateganyo mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva mu ntangiriro z’uku kwezi yataye akazi atamenyesheje kandi ntabarizwa mu Rwanda, byabaye amaze iminsi micye yandikiwe n’Akarere asabwa ibisobanuro ku mafaranga yaburiwe irengero yari agenewe ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Hubert Mukama Umunyamabanga […]Irambuye

Mushubi: Umugabo arashinjwa kwica umugore we amuciye ijosi n’umupanga

Nyamagabe – Umugabo witwa Augustin arashinjwa kwica umugore we amutemye akamuca ijosi akoresheje umupanga. Ubu yatawe muri yombi, uyu muryango utuye mu murenge wa Mushubi akagali Cyobe umudugudu wa Gaseke. Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri aho umugore we w’imyaka 34 umurambo we bawusanze mu nzu y’ubucuruzi yakoreragamo mu wundi mudugudu wa Rutongo, […]Irambuye

Ibitaro bya Kirehe bihomba miliyoni 2 buri kwezi

Kirehe – Ibitaro by’Akarere ka Kirehe bihomba miliyoni ebyiri buri kwezi kubera abarwayi babigana badafite ubwishingizi bamara kuvurwa bakagenda batishyuye bigatera igihombo ibitaro. Dr. Ngamije Patient w’ibitaro bya Kirehe avuga ko ibitaro bidashobora kwanga kuramira ubuzima bw’umurwayi wese uje abigana. Dr. Ngamije yagize ati “Ntabwo twareba cyane kuri izo miliyoni ebyiri duhomba ahubwo tureba cyane […]Irambuye

Ruhashya: Nyir’urugo yafatiye ‘umujura’ mu cyuho aramwica

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 25 Gicurasi 2016, mu kagali ka Karama Umurenge wa Ruhanshya mu karere ka Huye  umugabo wari uje kwiba k’uwitwa Pascal yafatiwe mu cyuho na nyir’urugo amukubita mu rwego rwo kwirwanaho arapfa. Jacqueline Uwamaliya Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya yabwiye Umuseke ko uyu mugabo ngo yari umujura wafatiye mu cyuho […]Irambuye

Ibarura ry’Abazunguzaji muri Kigali ngo riraba rirangiye mu cyumweru kimwe

Ibarura ry’abakora ubucuruzi butemewe ku mihanda mu mujyi wa Kigali bakunze kwita Abazunguzaji ngo mu gihe cy’icyumweru rizaba rirangiye hagamijwe kubegeranya bakongererwa ubushobozi kugira ngo bishyire hamwe bave muri ubu bucuruzi butemewe. Ubuyobozi bwabanjirije Monique Mukaruliza mu mujyi wa Kigali nabwo bwagiye bugerageza guca ikibazo cy’Abazunguzayi ariko nticyakemuetse. Bubakiwe isoko gusa nyuma bagenda barivamo bamwe […]Irambuye

Kigali: Jya mu mujyi bagusuzume Diabetes, umutima n’amaso ku buntu

Mu bukangurambaga bw’icyumweru bwo kurwanya indwara zitandura nk’umutima, Diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi ku bufatanye bw’inzego zinyuranye nk’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’ubuzima RBC izi ndwara ziri gusuzumwa ku buntu mu Mujyi wa Kigali (Car free zone) no ku Kimihurura hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Ni mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kwirinda hakiri kare ziriya ndwara z’iterambere […]Irambuye

Amavubi: Ally Niyonzima arahakana ibivugwa ko ari Umurundi

Ally Niyonzima wavukiye akanakurira i Burundi arahakana abamwita umurundi kuko afite umubyeyi w’umunyarwanda kandi ngo yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi aho ari ugkorana imyitozo n’abandi ubu. Ally Niyonzima ni umukinnyi wo hagati wa Mukura VS, uyu musore w’imyaka 21  avuga ko anenga abamwita umunyamahanga bashingiye gusa ku kuba yaravukiye akanakurira mu gihugu cy’u Burundi. […]Irambuye

Abashoramari 100 bo muri Pologne barifuza gushora imari mu Rwanda

Abashoramari 15 bahagarariye abandi 100 bo mu gihugu cya Pologne kuri uyu wa kabiri baganiriye n’ubuyobozi bw’Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) berekwa ahari amahirwe menshi bashora imari mu Rwanda. Aba bagaragaje ko bifuza gushora imari mu buvuzi, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikoranabuhanga. Kuba u Rwanda ruza mu myanya y’imbere mu bihugu byoroshya ishoramari kandi […]Irambuye

Bwa mbere Imam w’Abasilamu yakiriwe i Vatican

Ku nshuro ya mbere mu mateka urugendo nk’uru rw’umuyobozi mukuru mu idini ya Islam yarugiriye i Vatican kwa Paapa. Kuri uyu wa mbere Paapa Francis yakiriye cheikh Ahmed al-Tayeb, Imam mukuru w’umusigisi uzwi cyane ku isi wa Al-Azhar, uyu niwo ufatwa nk’ukomeye cyane mu basilamu b’abaSunni wubatswe mu mwaka wa 970 i Cairo mu Misiri. […]Irambuye

en_USEnglish