
Umubyeyi yabyaye umwana munini kurusha abandi bose ku Isi

Umwana wavutse ari munini bitangaje
Umugore w’umuhindekazi witwa Nandini w’imyaka 19 kuwa mbere w’iki cyumweru yabyaye umwana w’umukobwa abazwe ariko uyu mwana ngo niwe wavutse ari munini kurusha abandi bana bavutse ku isi, ngo afite ikigero cy’umwana umaze amezi atandatu ku isi avutse.

Uyu mwana wavutse akubye kabiri ikigereranyo gisanzwe cy’uburemere bw’umwana ukivuka kuko we yavukanye 6.8Kg mu gihe ikigereranyo gisanzwe ku mwana uvutse ari 3.3Kg nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru IndiaHerald.
Kugeza ubu biravugwa ko uyu mwana yaciye agahigo kari gafitwe n’umwana witwa Carisa Rusack wavukanye 6.4Kg mu 2014 i Massachusetts muri US.
Umuganga witwa Dr Venkatesh Raju yagize ati “Mfite ubunararibonye bw’imyaka 25 ariko sinigeze mbona umwana munini gutya.
Ni igitangaza. Ndibaza ko atari we mwana munini uvutse mu Buhinde ahubwo ariwe munini uvutse ku isi hose.”
Nandini wabyaye uyu mwana asanzwe we afite ibiro 94 kandi areshya na 1,75m akaba mu gutwita kwe nta kidasanzwe cyagaragaye ndetse ngo ntiyari aziko azabyara umwana ungana kuriya.
Abaganga nabo bemeje ko uyu mugore nta Diabetes cyangwa ngo abe afite isukari nyinshi mu mubiri, nka bimwe mu bikunze gutera abagore kubyara abana babyibushye cyane.
Uyu mwana yahise ashyirwa ahashyirwa abana bakeneye ubuvuzi bwihariye kugira ngo abaganga bakurikirane imikurire ye mu minsi ya mbere mbere yo kumusezerera.

Dr Poornima Manu wabyaje uyu mugore we yagize ati “Uko yavutse byaradutunguye cyane twese. Kumubaga byamaze nk’iminota 30 kandi nta kibazo na kimwe byari birimo. Umwana ni munini cyane kandi ni mwiza. Nta kibazo cy’ubuzima na kimwe afite nk’isukari irenze ikenewe kandi arahumeka neza cyane.”
Uyu muganga yavuze ko atari we byatangaje gusa kuko hari n’abandi baganga mu Buhinde bafashe urugendo bakaza kureba uyu mwana wavukiye muri Leta ya Karnataka mu Majyepfo y’Ubuhinde.
Nandini n’umugabo we bamaze imyaka ibiri bashakanye. Ngo byari ibyishimo bikomeye kwakira uyu mwana utangaje.
Mu kwa 11 umwaka ushize mu Buhinde nano hari havutse umwana w’umuhungu wapimaga 6.6Kg ariko uyu ahise amucaho.
Mu gitabo cya Guinness Book of World Records ho bavuga ko umwana mu mateka ufite agahigo ko kuvukana ibiro byinshi yavukiye muri Canada mu 1879 apima 10.7Kg gusa uyu mwana ngo yamaze amasaha 11 ku isi ahita apfa.
Umuhigo wasigaranywe n’umwana wavutse mu Butaliyani mu 1955 afite 10.2Kg.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Igihugu cy’Ubuhinde kirakabije kugaragaramo abantu b’ibimanuka bateye ubwoba. Kandi ibibera mu Buhinde uwabyitegereza neza yasanga hari aho bihurira n’ibyo Bibliya Yera yavugaga ku bantu babayeho mu gihe cy’Umwami Dawidi bitwaga Abafilisitiya. Dawidi ubwe yishe Abafilisitiya 5 bakomokaga mu muryango w’Ibihanda byagiyaga intoki n’amano 24. Uwanyuma Dawidi yishe ukomoka mu muryango w’ibyo Bihanda yari Goliath w’i Gati wareshyaga n’igiti cya 3m z’ubujyejuru. Muri iyo myaka Abayuda bibazaga ko Ibihanda byashize mu isi ariko hari rumwe mu rubyaro rwabyo rwahungiye Abami b’Abayuda mu gice cy’Ubutayu bw’Amajyepfo ya Irsaeli (Ubuhinde bw’ubu). Ibyo bihanda byakomeje kororoka buhoro buhoro ariko mu rwihisho rukomeye kuko buri mwami w’Umuyuda wese mu bakurikiye Dawidi yagiraga inshingano zo kurimbura ibyo Bihanda aho byabonekaga hose ku isi. Birashoboka rero ko abantu bateye ubwoba turimo kubona muri iyi minsi mu Buhinde bakomoka ku bisigisigi by’ibyo bihanda byo mu gihe cya Dawidi Umwami w’Abayuda.
source please
Comments are closed.