Umuhungu wa Museveni yavuze ko we adashaka kuba Perezida
Maj Gen Muhoozi Kainerugaba ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku mpaka zimaze iminsi muri Uganda ko yaba ari gutegurirwa gusimbura se Perezida Museveni. Uyu mugabo yatangaje ko nta bushake afite bwo kuba Perezida wa Uganda.
Uyu mugabo uherutse guhabwa ipeti rya Major General akaba anasanzwe ari umugaba w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) yatangaje ibi mu birori byo kumwambika amapeti mashya kuri uyu wa gatatu.
Mu muhango waberaga ahitwa Mbuya aho yaherewe amapeti mashya ya gisirikare Maj Gen Muhoozi yavuze ko ikintu bita “Muhoozi Project” ari ikintu kitabaho nk’uko bitangazwa na DailyMonitor.
Maj Gen Muhoozi abajijwe niba yaba afite ubushake bwo gusimbura se ariko biciye mu nzira zisanzwe ziteganywa n’itegeko Nshinga yasubije ko ibyo ari inzira zireba umunyaUganda wese nawe arimo.
Gusa ati “Ariko nta byifuzo mfite byo kuba Perezida. Nishimiye cyane kuba mu ngabo kandi niho numva nzaguma mu gihe runaka.”
Ibyo gusimbura se byatangiye kuvugwa muri Gicurasi 2013 ubwo Gen David Sejusa wari ushinzwe ibiro by’ubutasi bwa Uganda yatangazaga ko hari umugambi ukomeye wo kwirukana abayobozi bose muri Uganda badashyigikiye uwo mugambi.
Gen Sejusa amaze kuvuga ibi yashinjwe gusebya ingabo za Uganda ndetse ahungira i Londres ariko nyuma aragaruka aho yakomeje kwitaba urukiko rwa gisirikare, ndetse no kuri uyu wa gatanu akazitaba uru rukiko.
UM– USEKE.RW
10 Comments
Turayimenyereye iyo mvugo. Abandi bo se hari uba ashaka kuba Prezida bose ntibavuga ko ari abaturage babinginga ngo bigore bayobore igihugu!
abaturage nibabimusaba azabumvira Lol……………………………abaturage twagorwa
Mujye mukuraho amatiku
Mugabanye amatiku
ISHYARI NAMATIKU.COM niba ari kagame muvuga muramwaye azabayobora nabuzukuru banyu abayobore numuhunguwe abayoborere abuzukuruza banyu kuko ntabwo we arinterahamwe nkamwe nabaso nabasogokuruza banyu bishe abantu kuva cyera cyane
Ariko ubundi ko ndeba abantu bacika ururondogoro abaye president ikibazo ni ikihe? si umwenegihugu? naho amatiku ngo abaturage nibabimusaba? none iyo babisabye si uburenganzira bwabo? ariko abanyarwanda muratsetsa mwumva buri wese yaba president nutayoboye umudugudu yumva yaba president, sentiments zanyu mukabati.
MOBUTU SESESEKO KUKU KWENDO WAZABANGA nabahungu be barihe? SADAM HUSSEN n’bahungu be barihe? COLONEL MOUAAMR KADAFI n’abahungu be barihe hehe? HABYARIMANA JUVENAL GISUNZU n’abahungu be barihehe? IDI AMIN DADA n’abahungu be barihehe? MILTON OBOTE n’abahungu be barihehe? PIERRE BUYOYA n’abahungu be barihehe? MILESOVIC n’abahungu be barihehe? abo bose mvuze n’abandi ntiriwe ndondora bari barigize ibihangage kandi baravugaga abaturage bagatitira, bose bari barafashe ubutegetsi bakoresheje imbunda bitwaza ko baje guhirika ingoma zibitugu basimbuye ariko bagashyiraho igitugu kirenze icyo bavanyeho. Nabandi murata bazagenda mahere nkamahembe yimbwa
None se uribwira ko hari ukuramba kudapfa???? ariko ,ibyo ntibivuga ko umuyobozi atagomba kuyobora, ngo nibinashoboka asimburwe n’undi muntu ushobora kuba ari n’umwana yibyariye! ubwo umuntu naba afite ubushobozi, azavuge ati jye sinshaka kuba Prezida kuko ngiye gusimbura Data,kugirango abakunda amatiku bishime????? Kuba bariya barapfuye (ukyemo BUYOYA,kuko we aracyariho),kandi bari abanyagitugu, bihite bibuza uburenganzira umunyagihugu wavutse kuri Prezida ,kuba nawe yakifuza kuba Prezida,bishobotse asimbure SE nk’undi munya gihugu wese???
Mujye mureka kuvanga ibintu,cyangwa se ahubwo mujye muvuga ko mwanga ibyiza ntacyo bibatwaye!!!
Nta gahora gahsnze bajye bitonda. ese wowe ubwira abandi ngo sentiments zabo bazishyire mj kabati ubwo izawe zo ziri hehe? harya ngo uvuze ukuri wese agomba kwitwa Interahamwe kugira ngo aceceke? kuzageza ryari se ra?
Ntabwo Museveni yashyiraho umuhungu we kuko byateza akajagari.nkoresheje imvugo igezweho nabayobozi bu Rwanda murino minsi.
Comments are closed.