Will you marry me? Clement abwira Knowless muri Salle ya

Mu ijoro ryakeye muri salle ireberwamo cinema mu mujyi wa Kigali niho Clement Ishimwe utunganya muzika mu nzu ya Kina Music yasabye umuhanzikazi Knowless Butera ko yamubera umugore. Mbere, iby’urukundo rwabo bakomeje kugenda babigira ibanga. Ubu babishyize ku mugaragaro. Ni igikorwa cyakozwe cyane mu bwiru, hatumiwe inshuti za hafi za bombi, nabo nta n’umwe wari […]Irambuye

Rwanda: Societe Civile mu Kwibuka bwa mbere ngo irafata imyanzuro

*Mu Rwanda Societe Civile ubu irimo imiryango 500 *Hari imiryango ya Societe Civile igifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubu Kuri uyu wa gatanu ihuriro ry’imiryango igize Sosiyete Sivile mu Rwanda ku nshuro ya mbere imiryango iyigize yose hamwe irakora igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Eduard Munyamariza Umuvugizi w’iri huriro mu Rwanda avuga ko Societe Civile […]Irambuye

Gushakana nta kurambagiza, intandaro y’ibibazo mu muryango Nyarwanda

Muri iki gihe umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo birimo ihohoterwa rikorwa mu ngo, ubwumvikane bucye, ubukene bishyira ku uburere bucye cyane ku bana binaviramo bamwe kujya kuba ku mihanda cyangwa kuba mu biyobyabwenge n’ingeso mbi. Ibi byose ngo mu kibitera harimo ingo zubakwa muri iki gihe abashakanye batabanje kurambagizanya, bagashinga ingo bubakiye ku marangamutima y’akanya gato […]Irambuye

Abayobozi b’isi batewe umujinya na Trump – Obama

Mu nama ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikomeye ku isi (G7) iteraniye mu Buyapani ngo baganire ku bucuruzi, politiki mpuzamahanga n’ihindagurika ry’ikirere. Kuri uyu wa kane Obama yatangaje ko abayobozi b’isi benshi batewe umujinya n’umukandida w’Abarepublicani Donald Trump kubera ibyo avuga n’ibyo akora. Ku munsi wa mbere w’ibiganiro Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Matteo Renzi, Chancellier w’Ubudager Angela […]Irambuye

Gahanga: Batashye ‘agakiriro’ ka Kicukiro kuzuye gatwaye miliyari 1,4

Kicukiro – Kuri uyu wa kane mu kagali ka Nunga Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro hatashywe inyubako z’ibikorwa by’ubucuruzi n’imyuga bakunze kwita ‘Agakiriro’ zubatswe n’ishyirahamwe ry’abakora iby’imbaho bikorera ku giti cyabo. Icyuzuye ni ikiciro cya mbere cyatwaye miliyari imwe na miliyoni magana ane y’u Rwanda. Kicukiro Steel Woodwork Cooperative (KSWC) niyo yishyize hamwe […]Irambuye

Rusizi: Umwana w’amezi 4 watawe mu musarani yakuwemo apfuye

Kuri uyu wa kane mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi umwana w’amezi ane yavanywe mu musarani w’akabari yari yajugunywemo, amakuru aravuga ko nyina ari we wamujugunyemo ku cyumweru, bigatinda kumenyekana. Nyina w’uyu mwana w’ikigero cy’imyaka 22 yemera ko yabanje kwica uyu mwana we maze akamujugunya mu musarani w’akabari yari yanywereyemo inzoga. Uyu mugore […]Irambuye

Byumvuhore yataramiye i Gatagara

Nyanza – Byumvuhore ari mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, yaje cyane cyane kwitabira umunsi mukuru abamugaye n’abandi banyarwanda bazirikanaho Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana waharaniye uburenganzira bwabo mu Rwanda. Muri uyu munsi akaba yataramiye ab’i Gatagara. Uyu munsi kuri uyu wa 26 Gicurasi uri kwizihirizwa ku kigo cya HVP Gatagara mu karere ka Nyanza […]Irambuye

Dore inzu Obama azimukiramo nava muri White House

Mu kwa mbere 2017 ubwo azaba avuye mu nzu ibamo Perezida wa Amerika ya White House, Obama n’umugore n’abakobwa be babiri n’imbwa zabo bazahita bimukira mu nzu bazakodesha muri ‘quartier’ y’abakire mu mujyi wa Washington. Uyu muryango mu minsi yashize wari watangaje ko utazava muri Washington mbere y’imyaka myinshi kugira ngo umukobwa wabo Shasha w’imyaka […]Irambuye

Nirisarike ntiyitaba Telephone, ntanasubiza ubutumwa, ashobora kutitaba n’Amavubi

Umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry avuga ko bishoboka ko myugariro Salomon Nirisarike atazitabira imikino y’Amavubi azakina na Senegal (kuwa gatandatu) na Mozambique (04/06/2016) kuko ataraza mu myitozo kugeza ubu kandi akaba atitaba telephone ye ntanasubize ubutumwa bamwandikira. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’u Rwanda, Quentin Rushenguziminega, Salomon Nirisarike na Uzamukunda Elias Baby […]Irambuye

PesaChoice irafasha umunyarwanda uri mu mahanga kwishyura serivisi zo mu

PesaChoice LLC yazanye uburyo bwo gufasha abanyarwanda baba mu mahanga ndetse nabakoresha Visa cards na Master cards kwishyurira umuriro, airtime, amazi ndetse n’ifatabuguzi rya television, inshuti n’ abavandimwe bari mu Rwanda ku buntu. PesaChoice ni company yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Amerika. Iyi kompanyi yatangiye mu mpera z’umwaka ushize (2015). Ubu ikorera mu Rwanda, Uganda no […]Irambuye

en_USEnglish