Abayobozi benshi ku isi bari i Jerusalem mu muhango wo gushyingura Shimon Peres, umuntu wa nyuma mu bashinze Leta ya Israel uherutse kwitaba Imana. Peres yabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Israel, yabaye kandi impirimbanyi y’amahoro. Ku myaka 22 gusa yashimwe na David Ben-Gurion wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel unafatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu, we […]Irambuye
Ku mugoroba kuri uyu wa gatatu indege izanye Leopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Jenoside ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Aje kuburanishwa ku byaha bya Jenoside. Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter ni yo ishyizeho iyo foto ya Munyakazi ari hagati y’abapolisi babiri bamutwaye acyururuka mu ndege, bavuga ko avuye muri USA. […]Irambuye
Thursday, September 29th, 1897 students are graduating in different faculties of the University of Kibungo “UNIK” (former UNATEK). These students successfully concluded their bachelor’s studies in the Faculty of education (1 698), Faculty of economics and business studies (67), Faculty of agriculture and rural development (141). Background of UNIK In the origins, the University of […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa kabiri hateranye ihuriro njyanama rya kabiri hagati y’u Rwanda n’Ubuholandi mu bijyanye n’ubutabera aho barebera hamwe imbogamizi zatumaumuturage atabona ubutabera bukwiye ngo zivanweho. Ubuholandi busanzwe bufasha byihariye urwego rw’ubutabera mu Rwanda, nubwo ngo nabwo hari ibyo rwigira ku Rwanda. Ihuriro nk’iri rya mbere ryabereye mu Buholandi, iri huriro rizajya […]Irambuye
*Izaza mu kwezi gutaha ngo niyo nini kuri iyi *Rwandair yari igiye kwegurirwa abikorera Perezida Kagame ajya inama yo kuyirekera Leta *Visi Perezida wa Airbus ati “u Rwanda rufite ikinyabupfura, ubushake n’intego mu byo rukora” *Mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere n’ikibuga cy’indege kigezweho kizarangira – Musoni Hashize umwaka itegerejwe, ni indege ya mbere […]Irambuye
Umukambwe Shimon Peres wari ufite imyaka 93 yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri agize ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu mutwe (stroke). U Rwanda binyuze kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga rwatangaje ko rwifatanyije na Israel mu kababaro. Peres ngo yitabye Imana asinziriye ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa gatatu nk’uko Dr Rafi Walden yari abereye sebukwe […]Irambuye
Nizeyimana Olivier wari umuyobozi wa Mukura Victory Sports amaze gutangaza ko yeguye ku mwanya we, akurikiranye na sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga wayo nawe weguye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Umwe mu bayobozi ba Mukura VS yari yabwiye Umuseke kuri uyu mugoroba ko Olivier yatanze ibaruwa isezera ku murimo w’ubuyobozi bwa Mukura yariho kuva […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’amagare yiganjemo abakiri bato niyo izitabira Grand Prix Chantal Biya. Ngo ni byiza kuko bizabafasha kwitegura Tour du Rwanda 2016. Kuva tariki 13 kugeza 16 Ukwakira 2016, nibwo hazaba isiganwa rizenguruka igihugu cya Cameroun, ryitiriwe umugore wa Perezida Paul Biya, baryita Grand Prix Chantal Biya. Muri iri siganwa, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe iyobowe […]Irambuye
Ikiciro cya kabiri cy’Itorero ryiswe Indatabigwi rigizwe n’abahanzi n’abakora mu by’umuco n’ubugeni mu byiciro binyuranye cyasojwe kuri uyu wa 27 Nzeri i Nkumba mu karere ka Burera, abarangije iri torero biganjemo urubyiruko basabwe n’abayobozi kuba Indatabigwi nk’izina bahawe bakarinda ibyagezweho kandi bakabihamya mubyo bakora. Iri torero ryitabiriwe n’abantu 267 muri 300 bari batumiwe, barimo abahanzi bamwe […]Irambuye
Muhawimana Leonie utuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa, akagali ka Nyarugenge mu mudugudu wa Gabiro avuga ko atewe agahinda no kubura umwana we wamucitse akerekeza i Kigali ataye ishuri. Ubu ngo akeka ko ari mu nzererezi cyangwa akora akazi ko mu rugo. Hashize umwaka wose nyina nta gakuru ke aheruka. Uyu mubyeyi […]Irambuye