BREAKING: Leopold Munyakazi uregwa Jenoside agejejwe mu Rwanda
Ku mugoroba kuri uyu wa gatatu indege izanye Leopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Jenoside ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Aje kuburanishwa ku byaha bya Jenoside.
Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter ni yo ishyizeho iyo foto ya Munyakazi ari hagati y’abapolisi babiri bamutwaye acyururuka mu ndege, bavuga ko avuye muri USA.
Munyakazi yari amaze imyaka 12 aba muri USA, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside niyo yasabye ko uyu mugabo yakoherezwa akabazwa ibyaha bya Jenoside ashinjwa.
Bwa mbere yabanje gufatwa n’ubutabera bwa Amerika mu 2012 ku mpapuro zatanzwe na Interpol, ariko aza kurekurwa atanze ingwate mu gihe hagikurikiranwa ubusabe bw’u Rwanda bw’uko yoherezwa kubazwa ibyaha bya Jenoside aho yabereye.
Leopold Munyakazi ukekwaho ibyaha bya Jenoside yabaga i Baltimore muri Leta ya Maryland muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Munyakazi muri Amerika yakoraga akazi ko kwigisha Igifaransa muri Goucher College (Baltimore, Maryland) ariko aza kwirukanwa nyuma y’uko bamenye ko ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva ubwo kandi yabwiwe ko ashobora koherezwa kubiryozwa aho yaba yarabikoreye.
Munyakazi yari asanzwe ari ku rutonde rw’abashakishwa na Interpol ku rwego rw’Isi nk’uko bitangazwa na XinuaNews.
Ibyo uyu aregwa byatangiye kumenyakana mu 2006 ubwo muri University of Delaware yahavugiye ijambo ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside ahubwo ari intambara muri rubanda.
Dr Jean-Damascène Bizimana ejo yatangarije NewTimes ko kumwohereza ari ikintu cyiza kuko umwaka ushize Komisiyo ayoboye yandikiye Leta ya Amerika ibasaba ko yakoherezwa akagezwa mu butabera.
Si ubwa mbere USA yohereje abakekwaho Jenoside mu Rwanda, mu 2011 yohereje uwitwa Jean-Marie Vianney Mudahinyuka, alias Zuzu ubu ufungiye ibyaha bya Jenoside.
Munyakazi akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’imbwirwaruhame zikwirakwiza urwango ku Batutsi hagati ya 1990 na 1994, ndetse ngo yaba yaragize uruhare muri Jenoside muri centre ya Kayenzi, ubu ni muri Muhanga.
Bizimana avuga ko Munyakazi, wahoze ari umuyobozi wa sendika ya CESTAR nyuma ya Jenoside akigisha muri Kaminuza, yarashe akica uwitwa Mbarubukeye nko gutangirira no gushishikariza kwica Abatutsi.
CNLG ivuga ko Munyakazi hamwe n’abandi bahanga baminuje mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nka Laurien Uwizeyimana, Maniragaba Balibutsa na Ferdinand Nahimana banditse bakanakwirakwiza inyandiko zo kwangisha no kwimisha akazi Abatutsi mu mashuri no mu kazi.
Batanga urugero rw’inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Dialogue No. 146 cyo muri Gicurasi – Kamena 1991, aho Munyakazi yanditse asaba ko 90% by’Abatutsi bakwiye kuvanwa mu mashuri no mu kazi.
Umwaka ushize nibwo Munyakazi yafashwe n’inzego z’ubutabera za US hashira igihe hibazwa niba azoherezwa mu Rwanda, ejo kuwa kabiri akaba ari bwo indege yamuzanye yahagurutse muri Amerika.
U Rwanda na USA bifitanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha yasinywe mu 2001.
UM– USEKE.RW
22 Comments
naze hakurikizwe ubutabera nyarwanda
Ubwo butabera mu Rwanda igihe bwakugezeho cyangwa bukagera kumuryango wawe nibwo uzabwumva neza.Uyu mugabo yamaze imyaka irenga 5 muri gereza nta kindi cyaha babonye none bakibonyubu?Technique ziragwira.
uzagende umushinjure. iyo butaba se bari bananiwe kumokora icyo bashaka ngo ntabutabera. muzashima ryari ariko
Ahaaa! Mwagiye mujya kuri terrain mukabona gutanga comment zitagira epfo na ruguru! Abo yashoye mu bwicanyi baramushinja namwe ngo baramubeshyera! Niwe washyiraga mu bikorwa umugambi wo kohereza abatutsi aho bavugaga ko baturutse babanyujije muri Nyabarongo! Yewe abo yamaze aho abacu amagambo yashize ivuga ngaho nimukomeze mwivugire ibyo mushaka
Uyu mugabo wafashwe agafungwa imyaka 5 akarekurwa, agakora akigisha, akaba yarasannzwe afata passport akajya mu mahanga akagaruka ubu ibyo byaha mubivumbuye gute mutamureze akiba mu Rwanda? Ihorihoze cyakora mujye mubyibuka.
@ntimba,uyu mugabo azize gupfobya genocide,nibamuburanya kubindi byaha akaba umwere bazabimuhanaguraho,ariko ubwe yivugiye ko nta genocide yakorewe abatutsi yabaye ngo ni impande ibyiri zarwaniye ubutegetsi,gupfobya genocide nicyaha kibi n’amahanga yose aremera ko yabaye uretse abashyigikiye abayikoze,nahubundi niba nta muntu wawe wayiburiyemo ntago wakumva uburemere bwo kuyipfobya.

ICYAHA CYA GENOCIDE NTIGISAZA, KANDI AKWIYE KURYOZWA ICYAHA CYO GUPFOBYA GENOCIDE ,NIBA YARAVUZE NGO HABAYE INTAMBARA MURI RUBANDA UBWO SE KO ABATUTSI BISHWE NA BAHUTU YIGEZE ABONA HARI UMUHUTU WISHWE NABATUTSI? please NABIBAZWE.
Ikibazo ndabona atari ushinjwa genocide ahubwo uwanditse nawe hejuru hano afite uburwayi kandi iyi ngengabitekerezo niwe yica ntawundi Munyarwanda yakwica, nkugiriye inama yo kwiyunga n umutima wawe kuko urimo kwiyicira ubusa umutima kuko ikiriho ntaho wagisha ngo kiveho emera nawe ubeho wikwihangiza satani atagushuka ngo uriho urahangana.; iyo uhangana n ukuri uba uhangana n Imana yakuremye kandi ntawujya ayitsinda. ugire umunsi mwiza wo gutekereza amaherezo wawe nibyo byibanze. Baho uve mu bidatunganye wakire Yesu arakiza aravura atanga ituze n amahoro ku bamufite.
WOWE UZWIHOIBYAYO MUGIHE GENOCIDE YAKORWAGA K[O UTABWIYE IMANA NA YESU NGO IHAGARARE NONEHO TUZURIRE ABACU TWONGERE TUBABONE NAHO ISOMO RYAWE NTACYO RYAMARIRA ,GUSHAKA YESU IYO NI ITURUFU,, ATUYE MUWUHE MUDUGUDU WO MURWANDA SE?
NONE NGO SATANI WSAYIFASHE UKAYIRIMBURA NIBA UYIZI.
@Ntimba, ibyo byaha bishya bya Dr Munyakazi byagaragaye atangiye gutunga agatoki Leta y’u Rwanda atanga n’ubuhamya mu bitangazamakuru, harimo na You Tube. Yibeshye ku bwumvikane bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye na management y’ibyabaye muri 1994. Iyo aza kuba azi uruhare rw’abo banyamerika no mu manza zabereye Arusha, yari kwinumira agakomeza akiyigishiriza. Ariko yageze hariya yibwira ko yashyikiriye ukwishyira ukizana gusesuye. Bibere isomo n’undi uri muri kiriya gihugu cyangwa n’i Burayi uzamura ijwi cyane ku byabaye muri 1994. Biriya ni byo twita kutamenya ikigukubise.
nizere ko umuseke udakorera abasenya igihugu cyacu kuko uburenganzira bw ibitekerezo bitangwa bikwiye kwemerwa mu gihe bivuguruza inyandiko mbi nk izi zishyigikira ingengabitekerezo. Turabasaba ko mutumenyesha ibyo murimo; natwe tugakora ibyo dushinzwe gukora kuko twe tuzi ibyo dukora naho tugana turahazi kandi ntawatubuza kuhagera nubwo yaba umuseke cyangwa ikindi icyo aricyo cyose.
@uzwihibyayo reka kunsetsa ngo mwe muzi ibyo mukora ubwose utaniyehe nuri kuvuga ahakana opozisiyo hubwo kuko uzi ibyo ukora wakwishimiye kumva nabatavuga bimwe nkibyawe kugirango umenye uko ukora akokazi.mais ntitukiterere mubyo tutazi kuko aka nakazi kubutabera naba arengana bakamurenganya Imana izamurenganura kd nahamwa nicyaha nubwo ntakuntu kitamuhama mugihe bamufite azemere ahanwe.ariko burya ngo agatinda kazaza ni amenyo yaruguru ukuri,ubumwe kwishyira ukizana bizagera igihe bigaruke iwacu.
Ntimba we,So yakwise neza koko uri Ntimba izanakwica kuko nibenshi bazafatwa kubera ibyo bakoze icaha ca Genocide ntigisaza,igihe ibimenyetso bigaragaye buri wese azafatwa;nawe nibuziko haricot wakoze igihe kizagera ufatwe tu.
Akumiro,uzakomeza wumirwe kabisa;kuko nabandi baracafatwa baryozwe ibyo bakoze so be stand by at any time nawe tuzakugeraho.
Mamina, urambwira ngo mbe stand by kuko uteganya kungeraho ngo undege iki se ubwo? Simpakana jenoside, kandi sinayikoze, nta n’uwo nayishishikarije. None ngo ni jye utahiwe? Harahagazwe! Niba uzayindega kubera ko tutabona ibintu kimwe mu rwego rwa politiki, nawe uzaba uri mu bayipfobya, ube stand by nawe bazagute muri yombi nyuma uzaze unsangemo.
Nibagifate , nta kintu kibabaza nko kumva ngo warize waraminuje ariko udashobora kugenzura kuyobora imigambi yawe n’ibitekerezo byawe kugeza aho ategura gutsemba abantu ;ubwoko bene kariya kageni?!!!! adatekereza ingaruka byazamugiraho cg se byazagira kubamukomokaho ,adatekereza ko ibyo akora Isi yose imureba kandi ko Isi yose itamushyigikiye mubyo akora; adatekereza ko hanze hari izindi mbaraga (RPF-zirwanya by’umwihariko imigambi ye mibi)!!!!!!!!! Njyewe nibaza icyo Doctorat iba imariye umuntu !!!!! Sha babikukumbe aho byihishe hose babizane mu Rwanda byishyure ubuginga bwabyo. Thank you USA. Harakabaho u Rwanda rutagira injiji zize.
Ariko Banyarwanda ko twese tuzi ukuri kw’ibyabaye, mwaretse tugatahiriza umugozi umwe tutitana bamwana ?! ubu uyu mugabo wafunzwe agafungurwa akava mu Rwanda murumva koko twagombye guhita tumushinja ko yamaze abantu ? yamaze abantu arangije arafungurwa ? icyaha njye mubonaho ni uko yahakanye ko Genocide yabayeho, ariko rero uretse ko abantu badatinyuka kuvuga ibibarimo ni benshi batekereza nk’uyu muntu ! icyangombwa si ukubabarira ku icumu ahubwo nibigishwe ! twese twapfushije abantu ku manywa y’ihangu ariko utarishe ntakazire ubusa na none ! murakoze
Comments are closed.