Abayobozi benshi ku isi bashyingura Shimon Peres, Mushikiwabo nawe ari i Jerusalem
Abayobozi benshi ku isi bari i Jerusalem mu muhango wo gushyingura Shimon Peres, umuntu wa nyuma mu bashinze Leta ya Israel uherutse kwitaba Imana. Peres yabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Israel, yabaye kandi impirimbanyi y’amahoro.
Ku myaka 22 gusa yashimwe na David Ben-Gurion wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel unafatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu, we n’abandi bacye batangirana urugamba rwo gushinga Leta ya Israel mu butaka bwa Palestine, Peres niwe wenyine wari usigaye mu bayobozi batangije urwo rugamba.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yaraye atangaje ko yageze i Jerusalem nk’intumwa ya Perezida Kagame mu rwego rw’uko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Israel muri ibi bihe.
Uburyo bukomeye cyane bw’umutekano bwateguwe i Yerusalem ndetse hari abantu benshi batawe muri yombi na Mossad ngo bari buze kugerageza guhungabanya umutekano.
Mu bayobozi bitabiriye harimo na Mahmoud Abbas Perezida wa Palestine uza kuba ageze muri Israel bwa mbere kuva mu 2010. Ikinyamakuru Haaretz cyavuze ko Abbas ubwe ari we wisabiye ko yaza gushyingura Peres.
Umuvugizi wa Hamas muri Gaza ariko yasabye Abbas kwisubiraho krui iki cyemezo cyo kujya gushyingura Shimon Peres.
Shimon Peres yagaragaje kenshi ko Israel yaturana na Palestine mu mahoro ndetse yagize uruhare rukomeye cyane mu masezerano ya mbere hagati y’ibihugu byombi mu 1993 anabiherwa igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel. Inzozi ze z’amahoro hagati y’Abarabu n’abayahudi yatabarutse zitaragerwaho.
Mu kumushyingura, Perezida Obama yavuze ijambo ari kumwe n’abana batatu ba Peres hamwe na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.
Peres mbere yo gupfa yasize avuze uko imihango yo kumushyingura izagenda. Umurambo we ubu wari imbere y’ingoro y’Inteko ishinga amategeko usezerwaho na rubanda.
Kumushyingura byitabriiwe n’abantu benshi cyane kandi bikomeye cyane nk’igihe bashyinguraga Minisitiri w’Intebe Yitzhak Rabin wishwe mu 1995 n’umuyahudi amuziza ko yasinye amasezerano y’amahoro na Palestine.
Abandi banyacyubahiro bakomeye bari buze muri uyu muhango:
- Malcolm Turnbull, Minisitiri w’Intebe, Australia
- Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe, Canada
- Nicos Anastasiades, Perezida, Cyprus
- Bohuslav Sobotka, Minisitiri w’Intebe, Czech Republic
- Kristian Jensen, Minisitiri w’ubunayi n’amahanga, Denmark
- Taavi Roivas, Minisitiri w’Intebe, Estonia
- Donald Tusk, Perezida, European Council
- Juha Sipila, Minisitiri w’Intebe, Finland
- Francois Holland, Perezida, France
- Joachim Gauck, Perezida, Germany
- Matteo Renzi, Minisitiri w’Intebe, Italy
- Gen Nakatani, yahoze ari Minisitiri w’ingabo, Japan
- Jawad Anani, Minisitiri, Jordan
- Raimonds Vejonis, Peresida, Latvia
- Dalia Grybauskaite, Perezida, Lithuania
- Enrique Pena Nieto, Perezida, Mexico
- Jens Stoltenberg, Umunyamabanga mukuru wa NATO
- Mark Rutte, Minisitiri w’Intebe, Netherlands
- Borge Brende, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Norway
- Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Rwanda
- Andrzej Duda, Perezida, Poland
- Klaus Iohannis, Perezida, Romania
- Valentina Matviyenko, umuyobozi w’Inteko, Russia
- Umwami Felipe VI, Spain
- Stefan Lofven , Minisitiri w’Intebe, Sweden
- Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa UN
N’abandi bayobozi bagera kuri 77….
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ko mbona se Mu baturanyi babarabu batarimo.ubwo bisobanuriki ?
nta byihebe bakwemera ko bihagera ese ko trump atagiyeyo!!
Trump we mumubona gute? Harya Hillary we y ahageze?
Comments are closed.