Digiqole ad

BREAKING NEWS: Airbus A330 -200 “Ubumwe” y’u Rwanda YAHAGEZE

 BREAKING NEWS: Airbus A330 -200 “Ubumwe” y’u Rwanda YAHAGEZE

*Izaza mu kwezi gutaha ngo niyo nini kuri iyi
*Rwandair yari igiye kwegurirwa abikorera Perezida Kagame ajya inama yo kuyirekera Leta
*Visi Perezida wa Airbus ati “u Rwanda rufite ikinyabupfura, ubushake n’intego mu byo rukora”
*Mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere n’ikibuga cy’indege kigezweho kizarangira – Musoni

Hashize umwaka itegerejwe, ni indege ya mbere yo mu bwoko bwa Airbus u Rwanda rutunze, ni indege nini ikoranye ikoranabuhanga cyane cyane rishingiye ku kugabanya gutwika amavuta menshi no kwangiza ikirere. Saa tanu z’amanywa kuri uyu wa gatatu nibwo igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yari itegerejwe n’abayobozi banyuranye ngo imurikwe.

Airbus A330-200 Ubumwe ku kibuga cy'indege cya Entebbe muri iki gitondo
Airbus A330-200 Ubumwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri iki gitondo, nibwo mbere yari iguye itari mu igeragezwa

Yahagurutse i Toulouse mu Bufaransa aho yakorewe mu rukerera rwashize irimo abantu 38 barimo n’umuyobozi wa Rwandair John Mirenge, ibanza guca Entebbe muri Uganda aho naho yakiriwe n’abakozi n’abayobozi banyuranye mu by’indege.

Iyi ni Airbus ya mbere muri ebyiri u Rwanda rwakoresheje, indi izagera ino mu kwezi gutaha, zose zije kongera ingendo z’indege za Rwandair cyane cyane izijya kure. Iyi ije uyu munsi biteganyijwe ko urugendo rwayo rwa mbere irukora mu mpera z’iki cyumweru yerekeza i Dubai.

Iyi ndege A330-200 ifite ibyicaro (seats) 244, harimo imyanya 20 y’abakire (business class), 21 y’abaringaniye (premium) na 203 y’abantu basanzwe.

Izi ndege zombi zifite Moteri (engines) zo mu bwoko bwa Rolls Royce Trent 772B zizemerera gukora ingendo ndende.

Mu mwaka ushize wa 2015, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yagiranaga amasezerano na Airbus, amakuru yavugaga ko izi ndege zombi zatwaye u Rwanda amafaranga agera kuri Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.

Rwandair intego yayo ngo ni ukurushaho kwagura aho ikora ingendo cyane cyane muri Africa nk’uko babitangaje kuwa gatanu ubwo bafunguraga gahunda y’ingendo zayo igana i Cotonou muri Benin.

Rwandair ubu yerekeza ahantu 17 muri ho harimo; Accra, Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar-es-salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville

Ubu hiyongereyeho na  Cotonou na Abidjan hazahita haba hose hamwe 19, hari n’umugambi wo kugana Harare, Mumbai mu Buhinde, Guangzhou mu Bushinwa mbere yo gutangira kujya mu bihugu by’iburayi.

Iyi ndege mu kirere ikaruruka umunyamakuru ufata amafoto k'Umuseke yayifashe. Photos©Innocent ISHIMWE/UM-- USEKE
Iyi ndege mu kirere ikaruruka umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke yayifashe. Photos©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Nyuma yo kumurikira abayobozi n’abashyitsi iyi ndege, umuyobozi wa Rwandair John Mirenge yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kandi ari intambwe nini u Rwanda tuteye mu by’indege, yibutsa mu kwezi gutaha hazaza indi ndege nini kuri iyi, ndetse ngo mu myaka ibiri itatu hazaza inini kuri izi zombi.

Mirenge avuga koi bi babigeraho kubera ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame.

Ati “Ubu u Rwanda ngo ruri kwinjira mu gupiganwa n’izindi kompanyi z’indegenini.”

Guhera mu cyumweru gitaha ngo iyi ndege iratangira kujyana abantu i Dubai aho Rwandair yari ifite ikibazo cyo kujyana abantu bacye kubera indege nto.

Gusa Mirenge yavuze ko akazi ubu aribwo gatangiye kuko ngo izi ari imashini zihenze cyanebityo imyanya yazo igomba kugenda irimo abantu ikinjiza amafaranga.

Ati “turishimye cyane ndetse nta magambo nabona yo kubivugamo ariko turashimira buri muntu wese wagize uruhare mu kugira ngo izi ndege zikorwe.”

Akuur, umuyobozi wungirije wa Airbus wazanye n’iyi ndege yavuze ko iyi ndege ubushobozi bwayo buzatuma Rwandair igeza serivisi zayo kure kandi biteze imbere ubukererarugedno  ubu bugira uruhare runini mu bukungu bw’ibihugu.

Ati “ibi bizagaruka bigire akamaro ku baturage b’iki gihugu cyanyu kiri kwihuta kandi kiza rwose

Yavuze ko azi neza ko u Rwanda mubyo rukora rufite ikinyabupfura, ubushake, intego n’ahantu ruherereye biberanye kandi bitanga amahirwe mu by’ingendo z’indege, yemeza ko ibi bizabera u Rwanda inkingi ikomeye mu kubaka ubukungu bwarwo.

Avuga ko u Rwanda nirwo rwa mbere muri aka karere ruguze indege nk’iyi, rubaye umukiriya w’180 uguze iyi ndege.

Ati “Ni indege idasanzwe kandi kuko buri muntu uyigendamo azajya aba afite internet ya WiFi.”

Ni indege nini ugereranyijwe n'izisanzwe u Rwanda rufite. Photos©Innocent ISHIMWE/UM-- USEKE
Ni indege nini ugereranyijwe n’izisanzwe u Rwanda rufite. Photos©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Minisitiri w’ibikorwa remezo wari umushyitsi mukuru yatangaje ko mu myaka ishize ngo haje igitekerezo cyo kwegurira Rwandair abikorera, ariko Perezida Kagame ajya inama yo kuyiteza imbere ahubwo igakomera ari iya Leta. Ubu ngo nibyo biri kuba kandi bigerwaho neza, ashimira cyane Perezida Kagame ku bw’icyo gitekerezo.

Ati “Ubu dufite indege icyenda, dutegereje izindi ebyiri mbere y’uko uyu mwaka urangira, n’izindi eshatu umwaka utaha.  

Mu myaka ibiri itatu iri imbere kandi u Rwanda ruzaba rufite ikibuga cy’indede kigezweho cya Bugesera ku buryo izi ndege zitazagira ikibazo cy’aho gukorera kuko ubu hari ikibuga cy’indege gito.”

John Mirenge yatangaje ko ari indege iguruka neza kandi nziza cyane. Photos©Innocent ISHIMWE/UM-- USEKE
John Mirenge yatangaje ko ari indege iguruka neza kandi nziza cyane. Photos©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Imanuka bwa mbere ngo igere ku butaka bw'u Rwanda. Photos©Innocent ISHIMWE/UM-- USEKE
Imanuka bwa mbere ngo igere ku butaka bw’u Rwanda. Photos©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Imaze kugwa mu Bayakira bayimennyeho amazi
Imaze kugwa mu kuyakira bayimennyeho amazi
Ku kibuga cy'indege i Kanombe imaze guhagarara
Ku kibuga cy’indege i Kanombe imaze guhagarara
Ni indege nini ijyamo abantu 244
Ni indege nini ijyamo abantu 244
Abayobozi n'abatumirwa banyuranye baje kwakira iyi ndege bayinjiramo ngo bayirebe
Abayobozi n’abatumirwa banyuranye baje kwakira iyi ndege bayinjiramo ngo bayirebe
Umuyobozi wa Rwandair John Mirenge uzanye nayo aha ikaze abashyitsi baje kuyimurikirwa
Umuyobozi wa Rwandair John Mirenge uzanye nayo aha ikaze abashyitsi baje kuyimurikirwa
Hari n'itorero ryaje kubyina mu kwakira iyi ndege nini ya mbere u Rwanda rutunze ubu
Hari n’itorero ryaje kubyina mu kwakira iyi ndege nini ya mbere u Rwanda rutunze ubu
Umuyobozi wungirije wa Airbus yavuze ko u Rwanda mu byo rukora rufite ikinyabupfura, ubushake n'intego
Umuyobozi wungirije wa Airbus yavuze ko u Rwanda mu byo rukora rufite ikinyabupfura, ubushake n’intego
Minisitiri James Musoni avuga ko Rwandair yari igiye kwegurirwa abikorera Perezida Kagame akajya inama ko yatezwa imbere ari iya Leta
Minisitiri James Musoni avuga ko Rwandair yari igiye kwegurirwa abikorera Perezida Kagame akajya inama ko yatezwa imbere ari iya Leta
Ni indege nini uyirebeye aho ihagaze uri mu kindi gice cy'ikibuga cy'indege
Ni indege nini uyirebeye aho ihagaze uri mu kindi gice cy’ikibuga cy’indege
Captain Marcel waje atwaye iyi ndege ije mu Rwanda
Captain Marcel waje atwaye iyi ndege ije mu Rwanda

UM– USEKE.RW

49 Comments

  • Kabisa Congz to Rwandair, and Rwandan people, and thank God who gave us our Leader, may our Lord continue to bless Rwanda.

    • Izo ndege murata ndabamenyesha ko ku bwa Habyara twari dufite nkazo ebyiri za airbus imwe itwara abagenzi indi ari cargo.

      • nagira ngo byakagushimishije ko twongeye kuzigira? ntago se ukiri umunyarwanda?

      • Muramaze niba Mwari muzifite

        • ariko nkamwe muza va mumwijima ryari

      • Hahahahahah nonese nkawe uzi iyi ngo ni yo mugihe cyanyu komwazigiraga zaje kujyahe ukwiye kujyantwa mumahugurwa woe

  • WOWOWOWOWOWOWOWWWWW!!!!!!!! Rwanda oyeeeeeeeeeee
    Komereza aho bayobozi bacu, abagamba bazahora bagamba

  • Ibyo byose tubicyesha HE Paul Kagame na Government ayoboye hoyeeeeeeeeee, mbahaye 100/100 ibyo byose mubigeraho kubera urukundo mukunda u Rwanda n’abarutuye.

  • no Comment !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!NKUYE INGOFERO NGAHO BA BANGAMWABO BAPINGA NABABWIRA IKI NI MUKOMEZE MUPINGE !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!nkuye ingofero keep it up Rwanda .

  • Iki ni igitego dutsinze muri EAC.

  • Congz to Rwandair and Bravo to the French know-how.

  • Ndakwemeye Rwanda gusa tugomba kd guhangana n’abica akazi kd ni benshi cyane. Thx

  • Ni bizima wenda amarira y, abatakaza bagages zabo from Guanzhou yagabanuka.

  • Proud to be rwandan !!! PK ni wowe ntawundi

  • This is great.

  • @Umuseke,

    Mufite gafotozi nukuri nimutamufata neza CNN izamutwara, arafotora ukagirango afite icyogajuru kimufatira amafoto.

  • Ibyishimo byinshiiii cyaneee !!!!!

  • ubu maze kwemera ko byose bishoboka, sinkishidikanya ko igihugu gitoya kidafite umutungo kamere, kidakora kunyaja, kivuye muri genocide nizindi ntambara zidasobanutse, cyari kigizwe nabantu benshi batize, nkurwanda cyatera imbere kikamera nkibihugu byiburayi.abantu ntibihebe ibyiza biri imbere, ahubwo mukomeze gufasha babandi batabyumva nabo bizaza ntawuvuka ngo yuzure ingobyi.HE Paul KAGAME sinzi icyo twamunganya kuko iyo ataba we sinzi aho tuba turi usibye ko imana yonyine ariyo yahamenya.ni nayo mpamvu ntawuhindura ikipe itsinda.

  • Ko nabonye abandi bakira indege bayimenaho amazi Mu bintu biba bigaragara neza? Anyway congs ni byiza muzampemo umunyenga sindakandagiramo cyokora internet ni nziza buriya nyiziho byinshi kuko nyikunda buriya nzayijyamo amaherezo

  • mubiryo muge mushyiramo nisombe ntikabure ntawutayikunda .

    • Vana aho ubuturage bwawe. N’ubusanzwe menu ya Rwandair ntisamaje, none nawe urasaba ko bashyiraho ibyo byatsi ngo i isombe. N’inka zirabirya zigapfa none urashaka ko babigaburira abantu. isombe si ibiryo by’abantu, ababirya ni ukubura uko bagira pe !

  • Nibindi biracaza mukore neza gusa bana b’u Rwanda.

  • Ngaho miliyari magana abiri z’amanyarwanda zirirenze, 1/5 cy’ingengo y’imari ngarukamwaka kandi hari abakiyicira isazi mu maso, abandi banywa ibirohwa abandi banyagirwa~!!, nimwishime simbujije!

    • Wowe uvuga ngo 1/5 cyingengo yimari kirirenze ndashaka kukwibariza, ufite ikiro cyibishimbo bakaguhitishamo guhinga 1/5 ukasazasarura nokubirya byose ntuhinge wahitamo iki? ikigaragara cyo uraciriritse muri analysis zawe. komeza utire amapantaro yokwambara wibwira ko kugura ayawe bihenze. bye

    • @Gakwaya, ko uvuga ngo arirenze, barayajugunye? None se iriya ndege si iyo gukora ubucuruzi, ntiwumva se inyungu izazanira u Rwanda?

    • Wowe uvuga ngo 1/5 cyingengo yimari kirirenze ndashaka kukwibariza, ufite ikiro cyibishimbo bakaguhitishamo guhinga 1/5 ukasazasarura nokubirya byose ntuhinge wahitamo iki? ikigaragara cyo uraciriritse muri analysis zawe. komeza utire amapantaro yokwambara wibwira ko kugura ayawe bihenze. bye

    • Gakwaya we agahinda kakwice nibikurambira wiyahure ndabona ubivuganye amaganya menshi nonese muri biriya bihugu byitwa ngo birakize kurusha ibindi nta bakene babayo niko wibwira ?????? badafite naho bikinga imvura !!!!!!! habayo na abasabirizi ni inzerereze ?? ibyo rero ntabwo aricyo gipimo wapimiraho ubukire no kwangiza amafaranga wowe uvuga .H.E PK OYeeeeeeeeeeeee

  • woooo,erega agati kateretswe n’Imana ntigahungabanywa,ahubwo igikumwe cyanjye gihoraho ibicuro byinshi…….2017, komeza uganze Rwanda,nukuri nishimira igihugu mvukamo ureke babandi!!!!!!!!!!!!!

  • Nshuti yange Gakwaya, nibyo koko har’abashonje, ariko iyo ushaka gukira inzara burundu, urigomwa icyo wakariye uyu munsi (SAVINGS) ugakora ishoramari (Investments) hanyuma mumyaka itaha ukazasarura. Ntawaba ushonje ngo urye imbuto igihe kihinga kigeze, ahubwo wizirika umukanda, ukarya ubusa, ukihangana kugirango ubutaha utazasabiriza mugihe abandi barimo gusarura.
    Ntekerezako aricyo Leta yacu nziza yakoze. Nubundi bayahaye abashonje bayarya bakayamara hanyuma bakazicwa ninzara nanone.
    Mbabarira ujye ugira umutima wogushima Imana ibyo iba igejeje kugihugu cyawe.
    Ntakiza nkogukunda igihugu cyawe. Urakoze

  • OHOOOO, MBEGA BYIZA BIRARYOSHYE PE KUBONA RWANDA PETIT PAYS IGEZE AHA?harya ngo bene wacu bo hakurya ya akanyaru ngo bazatugira gute?Ahubwo noneho ibyo byose burya bagira ishyari nki ipusi, noneho bariyahura, ariko bareke baziyahurire rimwe nindi yaje mu kwezi gutaha haje indi noneho baziyahure nababwira iki.twikomereze amajyambere ubundi abanyamashyari bajiginwye.

  • The airbus A330-200 price 234.7 millions US dollars = 138,473,000,000 RWF

  • Good!!!!!!
    Ngiye guhita nkatisha i tiketi Kigali-Dubai-Kigali. Kabisa nyigendemo!
    N’ubwo BWOSE ntacyo nzaba ngiye gukorayo. Aliko nyipande1 Iki ni igikorwa ndakurahiye!!!!!!11

  • WOW!

  • Nubwo atari Airbus yihutirwaga ariko ntakibazoooooooooo!!!!!

  • kigali -Dubai ni angahe ngo nanjye nzayigendemo? iyi ndege ni nziza pe. ariko nkurikije ubunini bwayo,kubona abagenzi bahoraho bishobora kugorana.

  • aha abafaransa barayatwaye natwe dukwiye kujya dukora indege imyaka KIST imaze harya yo yadukoreye iki twacuruza

  • Twapfuye duhagaze people ubu se mwari muziko iyi ari imyenda u Rwanda ruri kongera? Namwe mwasizoye Kandi ntanumwe muri wasanga ashobora kurya 2 ku munsi cg no yabona itike yo kugera I kanombe

  • ni ukuvuga ko izo ndege zizatwara u Rwanda amafrw angana n’ayatwaye Kigali Convention Center ko zihenze bahu abafransa mugende mwarize

  • Karimva na Birori; mumenye ko ishoramiri ari ikintu gikomeye kandi ari ingenzi iyo ushaka kubona inyungu mu gihe kirekire. Ahubwo mutinye kandi mubabazwe ni igihugu cyidakora ishoramari. Ushora duke, tukabyara ubusa, wakoramo ngo tugutunge, igishoro cyigashira, ugasubira ku isuka. IMISHINGA YUNGUKA ISABA ISHORAMARI. None se wakurahe ishoramari udasabye inguzanyo; Nutinya inguzanyo, uzahera aho uri, abandi baguceho; Ikingenzi ni ukumenya gucunga neza iyo nguzanyo, ukiranda kubaho nk’abagashize kandi ukishyura amafaranga ya banki. Igihe ugifite umwenda wa banki, uba uri umukozi wayo, naringiye kuvuga umugaragu wayo. Ariko iyo urangije kuyishyura uriruhutsa, ugatuza, ugakoresha inyungu ubonye, iyo ugize imana ukarangiza inguzanyo ikagusigira inyungu. Ubundi ukongera ukisuganya, ugasaba indi nguzanyo, ukongera ibikorwa, ugatera imbere. NGUKO RERO UKO NA RWANDA AIR irimo kubikora; NTIMUGIRE IMPUNGENGE. U RWANDA NTITURI ABASWA MU GUCUNGA IBYARUBANDA.

  • Njye ibi ndabibonamo kwipasa muremure rwose! Rwandair ntiragera mu rwego rwo kugura airbus kuko ziteza igihombo cyane.
    N’ikimenyimenyi n’amacompanies akomeye kandi afite experience nini arazitondera.

    Eg: Ethiopian Airlines: 2 airbuses (12 in order)
    South African Airlines: 2 airbuses
    Kenya Airways: 0 airbuses
    Royal Air Maroc: 2 airbuses
    Egyptair: 2 airbuses

    Ngaho mbwira ukuntu Company nka Rwandair igitangira kandi itaragira abagenzi benshi bari regular yagura airbus 2 ntihombe?? Izakura abagenzi he? Izabajyana he? Yewe reka mbabwire keretse nizikodesha cyangwa igatangira ingendo zijya i Burayi cg America, otherwise ntizagenda kabiri itarahagarara. Ubwo kandi siniriwe mvuga ibya competition ku biciro n’amacompanies amenyereye kuko Rwandiar irahenda ugereranije n’ayo macompanies.

    Naho ibyo kwitakuma ngo twaguze Airbus byo biteye isoni, ibyo ni ugukabiriza rwose. Kuko airbus ni indege nk’izindi ku buryo itatuma abantu bajya kuyibyinira! Ntago buri kantu kose kazajya kaba mu Rwanda tuzajya tuvuza iya bahanda ngo yerere yerere yerere!! Ibyo ni ukwiha rubanda rwose. Mwigeze mubona hari ahandi babyina ngo baguze airbus?

    • @Gahwa,

      Uze gusoma neza uraza gusanga Kenya Airways ifite indege nini kandi zigezweho ziri kurwego rwa Airbus ama Boeing 777 Dreamliner, naho rero ibya Rwandair byo kugura Airbus ukaba ufite impungenge ko izahomba icecekere igihugu kiyobowe nabagabo bahamye barara badasinziriye batekerereza igihugu kariya nakabazo toto cyane baraje bakwereke ko mbere yo gukora umushinga babanza gutekereza kabiri, kuvuga ngo Airbus n’indege nkizindi oya rwose ntago ari kimwe keretse niba utajyenda mundege ntago wafata Land cruiser V8 ngo uyigereranye na gicyeri nshuti yange.

    • Kbsa uvuz ukuri uri umuntu wumugabo warize kbsa, urasobsnutse mumutwe, iyaba bose batekerezaga nkawe

  • Mutijima weeee Air Rwanda na Rwandair byose nishema ry u Rwanda kandi nkumenyeshe ko u Rwanda aribwo bwa mbere rutunze indege ingana kuriya niba twaranagize izakozwe na Airbus ariko zari ntoya. Twishimane rero kandi ntiwijime dore so yakwise neza

  • Mutijima ,urijimye koko mumutwe wawe

  • Gahwa,u are so stupid ;twe dufite umuco wacu ntabwo tugendera kubyabandi,nonese So yakwise Gahwa kuko yumvise harahandi bita iryo zina? Wuzuye ubukene mumutwe gusa.

  • mutubwire kujya dubai ari angahe ku muntu ufite irangamuntu y’urwanda ????

  • Jyewe mfite travel agency ni byiza kuba Rwandair yaguze iriya ndege.ariko se ikibazo izagendamo abagenzi bavuye he?ko Rwandair igira abagenzi bake n aba congomani bapfaga kunyura i Kigali ubu Ethiopian isigaye ijya i Goma abenshi bagenda na Ehiopian.gusa Rwandair izagabanye ibiciro ibashe guhangana n izindi airlines cyane cyane Qatar airways kuko abantu barayikunda cyane bafite indege nziza na services nziza ubu niyo best airline in the world.

  • @Mutijima: izo ndege zawe na Habyara mwazishyize he ko ntazo tubona? Naho ba Karimva n’abandi mutekereza kimwe koko rwose mwapfuye muhagaze niba byose mubibara mubyo mutaye mu gifu gusa!! Niho imyumvire yanyu igeze mwihangane.

  • Muramaze niba Mwari muzifite. Ariko iherezo ryanyu niriwe.

Comments are closed.

en_USEnglish