Umuhanga Stephen Hawking ati “Ngenda mbona ko tutari twenyine mu

Stephen Hawking ubu afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu bariho uzi cyane ubugenge (physics) yatangaje ko abatuye isi bakwiye kwitondera kwereka aba ‘aliens’ ko duhari, kuko ngo ibyo binyabuzima bindi bishobora kuba biturenze cyane mu ikoranabuhanga n’imbaraga. We yemeza ko uko agenda akura abona ko abatuye isi atari bonyine mu isanzure. Muri film igiye […]Irambuye

Jarama: Baratabaza nyuma yo gukurwa muri VUP ku maherere

Iburasirazuba – Mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma hari abageze muzabukuru bavuga ko bakuwe mu bahabwa inkunga ya VUP mu buryo budakwiriye ariko by’umwihariko ngo bababajwe cyane n’uko bimwe amafaranga yabo bizigamye mu gihe bari bakiri muri VUP. Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Jarama buravuga ko bakuwemo kuko batari bujuje ibisabwa ngo bafashwe muri VUP […]Irambuye

RwandaCulturalDay – Igihe tubaye umwe umuco uba umurunga ukadukomeza –

Perezida Kagame aganira n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa San Francisco muri Rwanda Cultural Day yihariye ku bikorwa by’umuco yavuze ko mu gihe abanyarwanda bari kugenda baba umwe umuco wabo ariwo uba umurunga ubakomeza. Yatangiye ashimira abaturutse ahantu henshi hanyuranye muri America n’Iburayi baje muri uyu munsi ababwira ko ari iby’igiciro gushyira igihugu cyabo […]Irambuye

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukomera ku muco no kuzawuraga abazaza

I San Francisco mu muhango wa Rwanda Cultural Day Perezida Kagame mu ijambo rye yafashe umwanya wo kubwira n’urubyiruko ko isi ifunguye ku gushaka ubuzima n’ubumenyi hose ariko ko rwo nk’abanyarwanda rugomba kugumana ikiruranga cyihariye [umuco]. Mu ijambo rye yavuze ko nubwo hari byinshi urubyiruko rw’u Rwanda rwakwigira ku mahanga bifite akamaro rukwiye guhitamo ibyiza […]Irambuye

Muhanga:Umugabo arakeka ko umugore we yajyanwe mu bucuruzi bw’abantu

HABIMANA Claude wo mu mudugudu wa Kamugina akagari ka gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yabwiye Umuseke ko hashize icyumweru kirenga, umugore we yaramucitse akaba akeka ko yajyanywe kugurishwa mu gihugu cya Uganda. HABIMANA avuga ko yashakanye na UWIRINGIYIMANA Denise mu 2011 bakaba bari bafitanye abana babiri, kandi mu buryo bwemewe n’amategeko […]Irambuye

YAVUGURUWE: Umutingito i Rusizi; umwana umwe yapfuye inzu nyinshi zirangirika

Uyu mutingito watangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe woroheje waje kugarukana ubukana buremeye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri aho wasenye amazu menshi, ayo Umuseke umaze kumenya yasenyutse bikomeye ni 22, umwana umwe w’imyaka ine wagwiriwe n’ibice by’urukuta yitabye Imana. Abantu barenga gato 20 bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe harimo abana babiri bakomeretse bikomeye […]Irambuye

The very first Rwanda Cultural Day in a few hours

The first Rwanda Cultural Day is an opportunity to celebrate Rwanda’s unique culture and its role in transforming Rwanda. Through various activities organized during the day, participants will learn about the values that unite Rwandans and the homegrown solutions inspired by Rwanda’s culture that have become an integral part of solving the country’s challenges ranging […]Irambuye

P. Kagame yibukije abayobozi b’isi ko bakomeza gushyira imbere inyungu

Mu ijambo ry’Iminota irindwi yagejeje ku bayobozi b’ibihugu byinshi by’isi bateraniye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Paul Kagame yibukije ko ibibazo rusange nk’icy’impunzi n’icy’abimukiira bitagomba kwibukwa gusa ari uko bitangiye kugira ingaruka ku bihugu bindi kandi nabo bibareba. Avuga ko abayoboye isi nibakomeza gushyira imbere inyungu z’abaturage bazagera ku ntego biyemeza. […]Irambuye

Gisagara: Impunzi zirasaba guhabwa amafaranga zikaruhuka impungure

Impunzi  z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Mugombwa  mu Karere ka Gisagara,mu Ntara y’amajyepfo zivuga ko kuba bahabwa impungure nk’ibiryo byabo bya buri munsi bibabangamira cyane kuko abana bato batabasha kuzirya bagasaba ko bajya bahabwa amafaranga mu mwanya wo guhabwa izo mpungure  abadashoboye kurya izi mpungure kugura ibindi biribwa. Mbarunge Kabera umwe mu mpunzi zicumbikiwe muri […]Irambuye

Padiri Ubald ngo yaba yarahagaritswe muri Diyoseze ya Kabgayi

Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda ngo baba batishimira ibikorwa bya Padiri Ubald Rugirangoga ufite abantu benshi bakunda isengesho rye ndetse bamusanga aho yagiye kwigisha ari benshi ngo abasengere. Uyu mupadiri uzwi cyane mu Rwanda yaba yarabujijwe kwigisha muri Diyoseze ya Kabgayi. Padiri Ubald Rugirangoga asanzwe abarizwa muri Diyoseze ya Cyangugu, gusa akunda […]Irambuye

en_USEnglish