Etape ya kabiri yo kuri uyu wa kabiri, Kigali>>>Karongi(124Km) yegukanywe na Valens Ndayisenga w’ikipe ya Dimension Data yo muri South Africa akoreshe 3h16’46’. Yakurikiwe na Kangagi Suleiman w’ikipe ya Kenya wakoresheje 3h17’52”. Ku mwanya wa gatatu haje Areruya Joseph wakoresheje 3h18’13”. Mu 10 baje imbere uyu munsi batanu ni abanyarwanda. Uko isiganwa ryagenze LIVE: Abasiganwa […]Irambuye
Kapiteni wa Team Rwanda, Nathan Byukusenge ari mu bakinnyi bake bamaze gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga. Uyu mwaka Nathan uri gukina iya nyuma avuga ko yifuza gukora icyo azibukirwaho. Hagati ya tariki 13 – 20 Ugushyingo 2016, mu Rwanda hari Tour du Rwanda 2016. Iri siganwa riri kuba kunshuro ya munani (8) […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Ntenyo kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana hafi y’ahitwa ku Ntenyo imodoka yagonze abaturage bagendaga ku muhanda yica umugore n’umugabo we n’abana babo babiri. Enock Nkurayija n’umugore we Musabyimana Rachel n’abana babo uw’umuhungu witwa Emile Mfitumukiza, na mushiki we Dukundimana Alice bari bavuye ku isoko rya […]Irambuye
Muri Congo Kinshasa, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta Lambert Mende yavuze ko kubera uburyo itangazamakuru mpuzamahanga rikora ibyo AbanyeCongo badashaka guhera tariki 12 Ukuboza 2016 nta gitangazamakuru mpuzamahanga kizongera gukora kidakorana mu buryo butaziguye n’igitangazamakuru cy’imbere mu gihugu. Mu nama yari yatumiwemo itangazamakuru, Lambert Mende yanenze cyane uburyo […]Irambuye
Mu gukora umuhanda Karongi – Nyamasheke – Rusizi kompanyi y’abashinwa yawukoze hari ibikorwa remezo yangije bimwe irabisana ibindi ntiyabisana. Amatiyo (tuyau) ajyana amazi ku bitaro bya Kibuye yaciwe muri uwo murimo ariko ntibayasana byatumye amazi aba macye mu bitaro kugeza ubu. Umwe mu bashinwa bakuriye abandi bubatse uyu muhanda witwa Mr Ji yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 14 ugushyingo 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu Rwanda kibakomereye. Umunyamakuru yabajije Minisitiri ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro ritegeze ribaho mu Rwanda aho ubu ibiribwa by’ibanze nk’ikilo cy’ibishyimbo kigeze kuri 700frw, igitoki kigura 350frw ku kiro […]Irambuye
Mu cyumweru gishize Police y’u Rwanda yerekanye abasore babiri n’umukobwa umwe bakoranaga bakiyitirira ko bakorana n’Urwego rw’Umuvunyi basaba ruswa abaturage ngo babahuze n’urwo rwego. Kuri uyu wa 14 Ugushyingo Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye itangazo rihamagarira abaturarwanda kwima amatwi abiyitirira Urwego rw’Umuvunyi babasaba gutanga ruswa. Iri tangazo rigira riti “Bitewe n’abamaze iminsi biyitirira Urwego rw’Umuvunyi basaba amafaranga abaturage, […]Irambuye
12h15′: Iyi etape yegukanywe na Guillaume Boivin w’ikipe yo muri Israel akoresheje 2h12’35 ibihe bimwe n’iby’abandi 17 bose bamukurikiye. Umunyarwanda Areruye Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana niwe wafashe ‘Maillot Jaune’ y’uyoboye irushanwa kugeza ubu bateranyije Prologue n’iyi etape irangiye. Mu bakinnyi 17 ba mbere harimo abanyarwanda batandatu; Uwizeye Jean Claude(6), Areruya Joseph(10), Jean Bosco […]Irambuye
Kuri miliyoni hafi 500 z’abarwayi ba Diabète ku isi, hafi miliyoni eshanu bahitanwa n’iyi ndwara ikomeje kwibasira isi dutuyeho buri mwaka. Muri iki gihe umuntu umwe urwaye Diabète aba apfuye nyuma y’amasegonda atandatu (6 sec), ku isi yose. Ni ukuvuga ko miliyoni 4,6 ziba zimaze guhitanwa na Diabète mu mwaka umwe. Uyu munsi tariki 14 Ugushyingo […]Irambuye
Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara azajya yishyurwa n’umukoresha we 100% by’ amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara cyose (ibyumweru 12) hanyuma nawe (umukoresha) agasigare asaba RSSB gusubizwa angana n’ayo umugore agenerwa n’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara (80% y’umushahara w’ibyumweru 6 bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara). Ibi ni bimwe mu bikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 007/16/10/TC ryo […]Irambuye