Digiqole ad

DRCongo: Radio na TV mpuzamahanga zabujijwe gukora zisanzuye

 DRCongo: Radio na TV mpuzamahanga zabujijwe gukora zisanzuye

Lambert Mende Omalanga

Muri Congo Kinshasa, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta Lambert Mende yavuze ko kubera uburyo itangazamakuru mpuzamahanga rikora ibyo AbanyeCongo badashaka guhera tariki 12 Ukuboza 2016 nta gitangazamakuru mpuzamahanga kizongera gukora kidakorana mu buryo butaziguye n’igitangazamakuru cy’imbere mu gihugu.

Lambert Mende Omalanga
Lambert Mende Omalanga uvugira Leta ya Congo

Mu nama yari yatumiwemo itangazamakuru, Lambert Mende yanenze cyane uburyo ibitangazamakuru mpuzamahanga bikora muri iki gihe muri Congo umukino wa politiki ushyushye cyane kubera mandat za Perezida Kabila zarangiye akaba ashaka gukomeza ubutegetsi.

Lambert Mende yasubiye mu byo Perezida Kabila yamutumye binenga imikoranire ya Leta ya Congo n’ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye muri Congo. Aho ngo yibukije ko Lumumba yishwe bahari, Laurent Desire Kabila yishwe bahari, ndetse ngo n’umujyi wa Goma wafashwe ingabo za UN zihari.

Kabila ngo yavuze ko bakwiye kwitondera ibyo bashaka gukora muri Congo, ngo bakwiye kumva abanyeCongo aho kuza kubigisha amasomo.

Mende wasomaga ibyanditswe na Perezida Kabila yavuze no ku ifungwa ry’imirongo ya RadioOkapi na RFI.

Yagize ati “Radio Okapi yataye inshingano zayo nka Radio ya Loni ihinduka Radio ifata uruhande. Tuyifata nk’iyarenze ku masezerano twagiranye.

Naho kuri RFI yo igamije kubiba uwrangano mu banyecongo itanga amakuru atari yo, bityo Leta igomba kurinda abaturage bayo kubeshywa no gushishikarizwa urwango.”

Lambert Mende yavuze ko bishobotse Congo nayo yagira radio mu mahanga kugira ngo yihimure kuri izi radio mpuzamahanga.

Yavuze ko bategetse ko radio na televiziyo mpuzamahanga bigomba gukora gusa ari uko bifite ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu bikorana nabyo mu buryo butaziguye bikayigenzura.

Mende ati “guhera tariki 12 Ukuboza nta radio cyangwa televiziyo mpuzamahanga izemererwa gukora itagenzurwa na Congo.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish