Digiqole ad

Diabète: Miliyoni 500 barayirwaye, buri masegonda 6 yica umuntu ku Isi

 Diabète: Miliyoni 500 barayirwaye, buri masegonda 6 yica umuntu ku Isi

Kuri miliyoni hafi 500 z’abarwayi ba Diabète ku isi, hafi miliyoni eshanu bahitanwa n’iyi ndwara ikomeje kwibasira isi dutuyeho buri mwaka. Muri iki gihe umuntu umwe urwaye Diabète aba apfuye nyuma y’amasegonda atandatu (6 sec), ku isi yose. Ni ukuvuga ko miliyoni 4,6 ziba zimaze guhitanwa na Diabète mu mwaka umwe.

Hafi kimwe cya kabiri cy'abafite diabetes mu Rwanda ntibabizi, kwisuzumisha no kumenya uko uhagaze kare byatuma iyi ndwara ubaye uyifite uyivurwa neza. Photo © Umuseke
Hafi kimwe cya kabiri cy’abafite diabetes mu Rwanda ntibabizi, kwisuzumisha no kumenya uko uhagaze kare byatuma iyi ndwara ubaye uyifite uyivurwa neza. Photo © Umuseke

Uyu munsi tariki 14 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya iyi ndwara ubu ifatwa nk’ikwirakwira vuba muri iki gihe ku isi kurusha izindi.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko imibare y’abarwaye Diabete, mu Rwanda bita indwara y’igisukari, yavuye kuri miliyoni 108 mu 1980 ikagera kuri miliyoni 422 mu 2014.  Ikaba yariyongereye cyane mu bihugu biri mu nziray’amajyambere.

Amoko abiri ya Diabetes yombi ashobora kwirindwa ku kigero cya 70% mu gihe abantu bafashe ingamba z’imibereho birinda itabi, birinda indyo mbi (ibinyamasukari n’ibinyamavuta byinshi), birinda inzoga nyinshi, kudakoresha umubiri cyane no gukora kenshi imyitozo ngororamubiri.

Imibare yo mu 2015 ivuga ko abantu hafi miliyoni eshanu bari hagati y’imyaka 20 na 79 bapfuye mu 2015 bishwe na Diabetes. Iyi mibare irenze ushyize hamwe imibere y’abicwa n’ibindi byorezo nka SIDA (yishe miliyoni 1,5 ,igituntu kishe miliyoni 1,5 na malaria yishe ibihumbi 600 kuva mu 2013).

Mu Rwanda mu 2013 ubushakashatsi bwa MINISANTE ifatanyije na OMS bwerekanye ko abantu 175 575 bari hagati y’imyaka 15 na 64 babana na diabetes. Gusa hafi kimwe cya kabiri cyabo ntibazi ko bayifite, abandi 545 yarabahitanye muri uriya mwaka.

Iyi ni imibare ihangayikishije ibihugu byinshi, n’imiryango yita ku buzima bwa muntu.

Imibare yasohotse mu gitabo cyandika ku burwayi bwa Diabète, kitwa New Diabetes Atlas, yerekana ko hatangwa nibura miliyari 465, z’amadorari y’Amerika kugira ngo hakumirwe indwara ya Diabète.

Diabète iri mu bwoko bwa kabiri (Diabète de type 2) iterwa n’ibintu byinshi, harimo cyane cyane ibibazo by’imiberehoitabiinzogaindyo yiganjemo amavutakurya ibinyamasukari, n’ibindi, usanga bikurura indwara zitandukanye, nk’umutima, umubyibuho ukabije, n’izindi ndwara zigenda zicira inzira icyorezo cya Diabète.

Mu Rwanda hashize icyumweru hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya Diabetes, ubukangurambaga buzsozwa kuri uyu munsi mpuzamahanga bwakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima, RBC na Rwanda Diabetes Association.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish