Digiqole ad

Valens NDAYISENGA yegukanye Etape 2 Kigali>>>Karongi

 Valens NDAYISENGA yegukanye Etape 2 Kigali>>>Karongi

Ndayisenga mu byishimo byo gusiga abandi cyane

Etape ya kabiri yo kuri uyu wa kabiri, Kigali>>>Karongi(124Km)  yegukanywe na Valens Ndayisenga w’ikipe ya Dimension Data yo muri South Africa akoreshe 3h16’46’. Yakurikiwe na Kangagi Suleiman w’ikipe ya Kenya wakoresheje 3h17’52”. Ku mwanya wa gatatu haje Areruya Joseph wakoresheje 3h18’13”. Mu 10 baje imbere uyu munsi batanu ni abanyarwanda.

Uko isiganwa ryagenze LIVE:

Abasiganwa bahaguruka, Maillot Jaune ari imbere
Abasiganwa bahaguruka, Maillot Jaune ari imbere

Abasiganwa bahagurutse ari… umwenda w’umuhondo wambaye Areruya Joseph bagenzi be bita Kimasa w’ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana uri no mu bahabwa amahirwe ubu.

Bagiye gukora urugendo rwa 124,7Km rugera i Karongi ahari imisozi miremire bazamuka banamanuka cyane.

Byitezwe ko iyi etape iri bugaragaze itandukaniro hagati y’abasiganwa hakaza kubamo kurushanwa bigaragara.

9h00’: Etape ya kabiri ya Tour du Rwanda imaze gutangira, abasiganwa saa tatu zuzuye bahagurutse kuri Kigali Convention Center bagana i Karongi, gusa kuva aha kuri izi nyubako zo ku Kimihurura kugera Kugiti cy’inyoni ntabwo habarwaga mu bihe bakoresheje, kubara ibihe bakoresheje bitangiriye Kugiti cy’inyoni.

9h30′: Barenze mu Nkoto mu murenge wa Rugarika ku Kamonyi Joseph Biziyaremye niwe wa mbere wakoze ‘attack’ acomoka mu gikundi cy’imbere ashyiramo amasegonda 19 hagati ye nacyo.

Gusa nyuma gato abasiganwa Nick Miller na Samuel Mugisha uyu ari nawe muto mu irushanwa bahise bamukurikira.

Valens Ndayisenga wegukanye iri rushanwa mu 2014 n'ubu arahabwa amahirwe, ari mu ikipe ya Dimension Data for Qubeka
Valens Ndayisenga wegukanye iri rushanwa mu 2014 n’ubu arahabwa amahirwe, ari mu ikipe ya Dimension Data for Qubeka
Jean Claude Uwizeyimana uri mu bari kwitwara neza nawe barakinana
Jean Claude Uwizeyimana uri mu bari kwitwara neza nawe barakinana mrui South Africa
'Kimasa' ubu uyoboye abandi ari kwishyushya mbere y'uko batangira gusiganwa
‘Kimasa’ ubu uyoboye abandi ari kwishyushya mbere y’uko batangira gusiganwa
Abasore bagize ikipe ya Benediction Club y'i Rubavu
Abasore bagize ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu
Aba basore ubu bakina mu makipe anyuranye nubwo bareranwa barabonana bakishima
Aba basore ubu bakina mu makipe anyuranye nubwo bareranwa barabonana bakishima
Valens Ndayisenga(watwaye iri siganwa 2014) na Bosco Nsengimana waritwaye 2015, hagati yabo hari Areruya Joseph ubu uyoboye iri aho bigeze ubu
Valens Ndayisenga(watwaye iri siganwa 2014) na Bosco Nsengimana waritwaye 2015, hagati yabo hari Areruya Joseph ubu uyoboye iri aho bigeze ubu
Abantu bari baje gushyigikira aba basiganwa na hano ku itangiriro
Abantu bari baje gushyigikira aba basiganwa na hano ku itangiriro
Ikipe ya Rhones yaturutse muri France ije gusiganwa
Ikipe ya Rhones yaturutse muri France ije gusiganwa
Ku murongo wo gutangira agace kafatwaga nko kwiyerekana kuko kubara ibihe byatangiriye ku Giti cy'inyoni
Ku murongo wo gutangira agace kafatwaga nko kwiyerekana kuko kubara ibihe byatangiriye ku Giti cy’inyoni
Bahise bafata umuhanda wa Kakiru
Bahise bafata umuhanda wa Kakiru

9h50’: Mugisha Samuel atsinze amanota ya mbere y’ahazamuka (climbing classification) ha mbere ageze ku gasozi ka Kamonyi ari imbere y’abandi bose. Abonye amanota ya mbere mu kuzamuka.

Police y'u Rwanda irinze umutekano neza ku mihanda muri iri siganwa
Police y’u Rwanda irinze umutekano neza ku mihanda muri iri siganwa
Nyabugogo abantu bari uruvunganzoka baje kwihera ijisho
Nyabugogo abantu bari uruvunganzoka baje kwihera ijisho no gufana abanyarwanda
Tour irahageze, kwiyamirira ni byinshi ku bafana bashyigikira abasiganwa, igishyika ni kinini, ambiance ni yose Nyabugogo
Tour irahageze, kwiyamirira ni byinshi ku bafana bashyigikira abasiganwa, igishyika ni kinini, ambiance ni yose Nyabugogo
Maillot Jaune ari inyuma y'iyo modoka mu ba mbere
Maillot Jaune ari inyuma y’iyo modoka mu ba mbere
Abasiganwa aha bari batarahura n'akazi
Abasiganwa aha bari batarahura n’akazi
Aho batambutse abamotari nabo bajya mu muhanda bakiyerekana byo kwishimisha
Aho batambutse abamotari nabo bajya mu muhanda bakiyerekana byo kwishimisha
Bakurikiye amagare mu byishimo n'amahoni menshi
Bakurikiye amagare mu byishimo n’amahoni menshi
Bageze ku kiraro cya Nyabarongo basanga ntibagomba kuharenga ngo batabangamira Tour
Bageze ku kiraro cya Nyabarongo basanga ntibagomba kuharenga ngo batabangamira Tour

10h00’: Twizerana Mathieu avuye mu isiganwa. Yatangiye bivugwa ko arwaye. Uyu musore wa Les Amis Sportifs y’I Rwamagana aviriyemo Rugobagoba.

10h15′: Tour igeze Musambira Mugisha Samuel aracyayoboye, yashyizemo intera ya 1’min42″. Biziyaremye Joseph ari hafi ye.

10h25‘: Tour igeze ahitwa Mucya kabiri basatira Muhanga Abdelned Khaleb wa Algeria aracomotse mu gikundi, ashaka gusanga Mugisha na Biziyaremye bari imbere.

10h30′: Binjiye mu mujyi wa Muhanga Samuel Mugisha w’imyaka 18 gusa akiyoboye abandi ho 1min42′. Uyu musore ari gukurura abandi bakiriruka ku muvuduko munini ari kugendaho.

Abakurikirana amagare baravuga ko akazi uyu musore ari gukora gateye kwibaza kubera inararibonye ye nto n’imyaka ye. Hari impungenge ko ashobora kunanirwa, gusa ntawamenya…

10h55′: Tour irasatira Nyarusange hafi yo gusohoka mu karere ka Muhanga, Samuel Mugisha yatangaje abantu, amaze gusiga Peleton y’imbere 3min20′.

11h15′: Tour yinjiye muri centre ya Karongi,  Samuel Mugisha amaze gusiga abandi bose 3min45′. Mugisha kandi amaze kwegukana uduce tune tw’ahazamuka muri turindwi duteganyijwe. Bisobanuye ko ubu uyu musore amaze kuba “Meilleur Grimpeur”.

11h25′: Igikundi cy’inyuma ya Mugisha kiramusatiriye, kigeze ku minota 2m00′ inyuma ye.

11h55′: Habaye impunduka zikomeye, bageze mu murenge wa Rugabano Samuel Mugisha yasatiriwe cyane n’abakinnyi ba Dimension Data; Bonaventure Uwizeye, Eyob Metkel na Amanuel Gabre wa Eritrea bose bashyikira Mugisha.

Valens Ndayisenga, Bosco Nsengimana na Areruya Joseph ntibabemereye bahise nabo basatira bacomoka mu gikundi basiga igikundi cy’imbere ho umunota umwe.

Hasigaye hafi 40Km ngo bagere mu mujyi wa Karongi.

12h10′: Tour igeze i Rubengera hasigaye 36Km; Patrick Byukusenge, Ruhumuriza Abraham, Bonaventure Uwizeye, Eyob Metkel  na Amanuel Gebre Egziabher bose barirutse basanga imbere Bosco, Areruya na Valens. Iki gikundi kirimo abasiganwa 11 nicyo kiyoboye.

12h20′: Hasigaye 14Km umunya-Kenya Suleiman Kangagi yasatiriye bariya bari imbere arabafata ndetse abajya imbere gato.

12h30′: Hasigaye 10Km Uwizeye Bonaventure wa Dimension Data yatobokesheje ubufasha ntibwahita bumugeraho biba ngombwa ko arindira imodoka. Bishobora kumugiraho ingaruka mu gutakaza igihe.

12h35′: 5km, Patrick Byukusenge na Eyob Metkel bari gusimburana gusatira ariko urebye baracyari kumwe ari igikundi cya 11.

12h40′: Valens Ndayisengaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa wa Dimention Data for Qubeka muri South Africa atsinze iyi etape.

Hasigaye nk’ibirometero bitatu Valens yacomotse muri kiriya gikundi cyari imbere aca kuri Patrick Byukusenge na Eyob Metkel bari bamuri imbere gato nabo biruka cyane, niko n’abandi banyongaga bikomeye ngo bamufate ariko arabangira agera ku murongo ari uwa mbere.

Uko bakurikiranye;

  1. NDAYISENGA
  2. KANGAGI
  3. ARERUYA

Ndayisenga Valens amasegonda abasize ari hagati y’atanu na 10, aya aratuma ahita afata umwenda w’umuhondo kuko Joseph Areruya yamurushaga amasegonda abiri ku rutonde rusange rw’ejo.

Samuel Mugisha yayoboye isiganwa kugera ahitwa ku Rufango muri 80Km zirenga uvuye i Kigali
Samuel Mugisha yayoboye isiganwa kugera ahitwa ku Rufango muri 80Km zirenga uvuye i Kigali
Imisozi igana Karongi yahaye akazi gakomeye abasiganwa
Imisozi igana Karongi yahaye akazi gakomeye abasiganwa
Ku misozi abana wasangaga biyicariye hejuru y'umuhanda bareba iri siganwa
Ku misozi abana wasangaga biyicariye hejuru y’umuhanda bareba iri siganwa
Janjan Navara wo muri Philippines ukinira Dimension Data yigeze kunyaruka ashyikira Samuel Mugisha
Janjan Navara wo muri Philippines ukinira Dimension Data yigeze kunyaruka ashyikira Samuel Mugisha ariko ntiyahatinda
Aha ni i Muhanga aho abantu bari benshi ku nzira
Aha ni i Muhanga aho abantu bari benshi ku nzira
Ndayisenga mu byishimo byo gusiga abandi cyane
Ndayisenga mu byishimo byo gusiga abandi cyane
Ndayisenga yasize abandi umunota n'amasegonda atandatu arabyishimira cyane
Ndayisenga yasize abandi umunota n’amasegonda atandatu arabyishimira cyane
Mu gutanga ibihembo Samuel Mugisha w'imyaka 18 gusa niwe wahembwe nk'uwazamutse cyane kurusha abandi
Mu gutanga ibihembo Samuel Mugisha w’imyaka 18 gusa niwe wahembwe nk’uwazamutse cyane kurusha abandi
Valens Ndayisenga niwe wahembwe mu batarengeje imyaka 23
Valens Ndayisenga niwe wahembwe mu batarengeje imyaka 23
Ni nawe wahembwe nk'umunyafrica mwiza kuri iyi etape
Ni nawe wahembwe nk’umunyafrica mwiza kuri iyi etape
Ni nawe wahembwe nk'umunyarwanda urusha abandi ubu
Ni nawe wahembwe nk’umunyarwanda urusha abandi ubu
Yishimiye cyane kongera gutwara etape ya Tour du Rwanda kuko yabiherukaga mu 2014
Yishimiye cyane kongera gutwara etape ya Tour du Rwanda kuko yabiherukaga mu 2014

etape

rusange

Yahise ajya kuruhuka gato aba bari baramusanga baricarana
Yahise ajya kuruhuka gato aba bari baramusanga baricarana

 

Photos © Innocent Ishimwe & R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Thank you guys of Umuseke
    Muri kuduha amakuru neza cyane

  • Komeza udukurikiranire iyi nkuru, good job.

  • Uyu munyamakuru nuwa1 niwe ducyeneye abatabashije kuhagera akomerezaho kabisa

  • Abo bana bacu turabishimiye kandi komeza utugezeho izi update your are professional enough?

  • NIBAKOMEREZAHO KANDI DUSHOBORA GUTWARA ETAPE YUYUMUNSI KABISA

  • GUSA MUZE KUNSANGIZA UKO TOUR ZIZAKURIKIRANA CYANE IZAVA MUSANZE-KIGALI

    • Valens oyeeeeeeeeee

  • Murakoze cyane ku makuru ari update mutugezaho. Maze kubibona ko muri ikinyamakuru cya mbere gitanga amakuru agezweho kandi mu buryo bwihuse. Twishimiye intsinzi y’abanyarwanda muri tour du Rwanda kandi tunabifuriza gukomereza aho.

  • MURAKOZE cyane umuseke,
    Njyewe ndabakunda kandi nishimira uko mukora akazi kanyu. Ntimuhubuka, muduha ibya ngombwa, aho bibaye ngombwa murihuta mukatugezaho amakuru asobanutse.
    Umuseke rwose mukora neza njye ndabakunda cyane

  • Valens Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee nuko nuko mwana w’iwacu i Rwamagana

  • UM– USEKE ni umusaza kabisa. Amakuru atugereyeho igihe kimwe na za radio kabisa.

  • muri abaswa muraduha amakuru nta namafoto ahagije mufite mubikosore kuko urwo rwego ruraciriritse

    • uri indashima gusa!

  • Gusa umuseke murakoze cyane pe! Natwe tutari mu Rda muraduha amakuru atomoye pe! Turabashimiye. Tesekkur ederim

  • Maze kureba imbuga zose njya nsura mu Rwanda, ariko Umuseke you are just the best of the best. courage mukora neza

  • Good Job @Umuseke kabisa wagirango umuntu aba ahibereye nkunda tour cyane iyo mbonye uburyo muyitugezaho biranezeza muri abambere kabisa try to add more photos bibaye ngombwa cyanecyane bazamuka nko mumisozi cg bamanuka, gusa nibyo muduha nibyiza. wow turabishimiye cyane .

  • coool rwanda

  • Ariko utu tuntu ninde udutegeka kwambara ubusa; buriya koko babahemba angahe atuma bemera kwambara kuriya ? Njye kuger an’uyu munsi sindabasha gusobanukirwa n’impamvu igitsina-gore kisuzuguza mu buryo bubonetse bwose !

  • Badudukize buriya bujipo butaduterera abana umwaku!!

  • Badukize buriya bujipo butaduterera abana umwaku!!

  • uri umuhanga wangu! komerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish