Amiss Cedric ari mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize aho yaje kureba umuryango we, ni nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye n’ikipe ya Chibuta yo muri Mozambique akaba atarongerwa. Hagati aho amakuru agera k’Umuseke aremeza ko kuri uyu wa mbere atangira imyitozo muri Rayon Sprots. Cedric abafana ba Rayon Sports ntibazamwibagirwa kuko yahesheje […]Irambuye
Trump yakomeje kuba Trump, izina rye ryamamaye ku isi hose ubu, uyu muherwe n’indege ye bwite benshi barayirebaga bakayibazaho. Ni Boeing 757-200 nayo yatangazaga benshi kuko ari indege nini kandi nziza. Ubu bamwe bayita “Trump Force One” ni kimwe mu bintu byabonekaga cyane mu kwiyamamaza kwe. Trump we akunda kuyita “T-Bird” nk’uko bivugwa muri film […]Irambuye
Abicishije kuri Instagram, umuhanzi Butera Knowless yatangaje ko urugo rwe na Clement Ishimwe, nawe utunganya akanacuranga muzika, bategereje umwana w’umukobwa. Hari amafoto yagaragaye Knowless ari kumwe n’inshuti ze agaragaza ko inda ari imvutsi. Byasaga n’ibirori bikorwa muri iki gihe aho inshuti z’umugore zimusura mbere gato yo kubyara zikamushyigikira zikamutera akanyabugabo. Ubu hashize amezi atatu arengaho gato […]Irambuye
Ingabo za Congo ubu zirakeka ko Sultani Makenga ubu ngo yaba yagarutse ku butaka bwa Congo kuko aho yari yarahungiye mu nkambi yo gusubiza abahoze muri M23 mu gisiviri muri Uganda ubu bamubuze. Mu mujyi wa Bunagana hari y’umupaka wa Uganda aho bakeka ko yaba ari ejo humvikanye urusaku rw’amasasu. Julien Paluku Guverineri wa Kivu […]Irambuye
Tour du Rwanda 2016 yatangiye. Umunya-America Rugg Timothy wo muri Lowestrates.com yo muri Canada niwe wegukanye agace ka mbere. Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana. Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’imikino Uwacu Julienne yatangije ku mugaragaro isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda […]Irambuye
Twageze muri Galle Nyabugogo tuvamo, tuba twicaye hariya abagenzi bategerereza amamodoka! Njyewe-“ Bro,uyu mu musore wawe ko ataza se ngatujyane aho hantu yatuboneye inzu?” James-“harya yakubwiye ko ari hano hafi mu Gatsata!!? Njyewe-“yego Bro,ahubwo buriya nzajya ngusura kenshi, Gatsata ni hafi ku muntu nkanjye!” Tukivuga ibyo telephone ya James yahise isona yitaba vuba […]Irambuye
Kigali, kuwa 11 Ugushyingo 2016 – U Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi (TWAS) ruzakira inama rusange ya 27 y’iki kigo kuva taliki ya 12 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2016. Iyi nama ngarukamwaka iganirirwamo uruhare rw’ubumenyi mu iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, izitabirwa n’abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi […]Irambuye
Muri gahunda yo gukumira indwara ya Malaria mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi hatangirihwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu,mu rwego rwo kurwanya malaria. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu. Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi baravuga ko nubwo barara mu nzitiramibu Malaria itagabanutse. Nyiransengimana Ruth wo mu kagari ka Rusizi “twe […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri bwasohoye itangazo risaba abakozi bo mu by’ubuyobozi n’abaganga ko bagomba kujya bambara ikote na Karuvati guhera kuwa mbere kugeza kuwa kane, kuwa gatanu bakambara T-shirt, bamwe mu bakozi ariko ngo babigaramye. Bamwe mu bakozi baganiriye n’Umuseke bavuga ko ayo mabwiriza batumva impamvu yayo kandi batayubahiriza kuko batayumvikanyeho n’ubuyobozi mbere. Aba […]Irambuye
* 90% by’abanyarwanda ntibizigama ngo bateganyirize izabukuru Hasanzweho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubw’igizimame n’ubwiteganyirize bw’Abakozi ba leta, RSSB, ndetse n’ibindi bigo byigenga bikora akazi kenda gusa n’aka, ubu hagiye gushyirwaho ubundi buryo buzafasha Abanyarwanda kuba bakora ubwizigame bw’igihe kirekire. Kuri uyu wa kane tarki 10/11/2016, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rishyiraho ubwizigame […]Irambuye